RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 17 Haruna Niyonzima yongeye kubira ibyuya ku bwa Rayon Sports - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/07/2024 20:20
1


Nyuma y'imyaka 17 Haruna Niyonzima yongeye gukinira Rayon Sports, mu mukino iyi kipe yatsinzemo Muhazi United igitego 1-0.



Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga, ubera ku kibuga cya Kigali Pele Stadium. Tariki 16 Nyakanga 2024 ni bwo Haruna yasinyiye ikipe ya ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma y'imikimo igera kuri itatu ategerejwe, Haruna Niyonzima yaje kwinjira mu kibuga nyuma y'imyaka 17 adakinira Rayon Sports. Yinjiye mu gice cya kabiri ku munota wa 58 aho yari asimbuye Rukundo AbdulRahman nawe wageze muri iyi kipe avuye mu Amagaju FC.

Mu mwaka w'imikino 2006-07 ni bwo Haruna Niyonzima yakiniye Rayon Sports avuye mu ikipe ya Etincelles FC, yahise ajya muri APR FC yakiniye kugeza mu 2011, ahita ajya muri Yanga yo muri Tanzania ayikinira kugeza mu 2017.

Yahavuye ajya muri Simba SC yamazemo imyaka 2, ahita agaruka mu Rwanda muri AS Kigali ayikinira umwaka umwe ahita asubira muri Yanga yakiniye na yo umwaka umwe maze mu 2021 agaruka muri AS Kigali yakiniye kugeza mu 2022 ari nabwo yajyaga muri Al Ta’awon yakiniraga kugera ejobundi agarutse mu Rwanda. 


Haruna Niyonzima aganira n'umutoza we mbere yo kwinjira mu kibuga 


Haruna Niyonzima yaje kwinjira mu kibuga asimbuye umurundi Rukundo 

Yageze mu kibuga atangira kugenzura umupira nk'ibisanzwe 

Yagize uruhare mu gitego cya Rayon Sports kuko yari umukinnyi wa 4 wakoze ku mupira awuherera Bugingo Hackim







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thierry1 month ago
    Rayon mubicuu yakipe itangizwa A tuzayitam 4G





Inyarwanda BACKGROUND