RFL
Kigali

Bimwe mu bihangano bya Safi Madiba, Marina na Queen Cha byaburiwe irengero

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2024 7:37
0


Abahanzi barimo Safi Madiba, Marina Deborah, Calvin Mbanda ndetse na Queen Cha bamaze iminsi hari bimwe mu bihangano byabo bakoze batakibasha kubona ku mbuga zicururizwaho umuziki cyane cyane umuyoboro wa Youtube bitewe n’uko shene ya The Mane yibwe.



Indirimbo zirimo nka ‘Ikanisa’ yahuriyemo benshi mu bahanzi babarizwaga muri The Mane, ‘Nari High’, indirimbo umuraperi Jay Polly yakoze nyuma y’uko afunguwe, indirimbo Calvin Mbanda yatangiriye akinjira muri iriya Label n’ibindi biragoye kubibona kuri Youtube.

Si ibyo gusa kuko n’uruhererekane rw’ibiganiro byakozwe na bariya bahanzi, amarushanwa yategurwaga na Bad Rama, uruhererekane rwa filime yashyiragaho, ibitaramo abahanzi be bakoraga n’ibindi byose byajyanye n’iriya shene.

Ni igitero yagabweho nyuma y’uko hari hashize igihe yakiriye igihembo yahawe na Youtube cya ‘Silver’ nyuma y’uko yari yujuje ibihumbi 100 by’aba-Subscribers.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bad Rama yavuze ko yibwe shene ya Youtube mbere y’abarimo Yago na Phil Peter, ariko akomeza kubiceceka yizeye ko izagaruka.

Ariko kandi yabikoraga mu rwego rwo kudahangayikisha bariya bahanzi bakoranye, abizeza ko izaba yagarutse ariko siko byagenze.

Ni ikibazo avuga ko yamenye ubwo yiteguraga gushyiraho filime ye yise ‘Dayana’ arebye muri telefoni asanga nta burenganzira agifite kuri iyi shene.

Ati "Nabibonye ngiye gushyira kuri Youtube integuza y'iyi filime 'Dayana' icyo gihe nari nicaranye na Lick Lick muri studio, turabibona ko 'Channel' bayihinduye bayitwaye, dutangira urugendo rwo kugirango tuyigaruze ariko ntabwo biba byoroshye kuko nta 'Google' ntabwo ikwizera, ishobora gucyeka ko ari wowe wayitwaye cyangwa undi mujura.”    

Akomeza ati "Ubu rero tugeze ku rwego rwo gutanga ibihamya by'uko iyi ‘channel’ ari iyacu. Cyane ko ibimenyetso turabifite, kuko hari hashize imyaka micye bampaye igikombe cya 'Sliver' nujuje ibihumbi 100 by'aba-Subscribers, filime ziriho ni njye wazikinnye, imiziki myinshi iriho ni njye wayishoyemo imari, ndetse n'abahanzi bagiye bayikora baracyahari, ku buryo ngira icyizere ngo nimbona ibimenyetso nshobora kujya kuyiburana bigakunda."

Bad Rama yavuze acyeka ko abatwaye iyi channel bari i Kigali, ari nayo mpamvu ari gukora uko ashoboye kugirango agaruke mu Rwanda atangire urugendo rwo gukurikirana iyi shene yabo.

Yavuze ko iyi shene yariho ibihangano hafi ya byose by’abahanzi banyuze mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane yashinze, ku buryo nawe ahangayikishijwe no kuba atarabasha kuyibona.

Ati "Kuri 'Channel' hariho indirimbo hafi ya zose z'abahanzi twakoze nka The Mane. Yaba iza Calvin Mbanda, iza Queen Cha, iza Marina, iza Jay Polly mbese ni hafi ya zose.”

“Nka Safi ukuyemo 'Kontari', iza Marina ni hafi ya zose, iza Queen Cha niho zari ziri, iza Jay Polly zirimo nka 'Umusaraba' mbese indirimbo nk'enye yasohoye zose niho ziri."

 

Mbere y’uko Safi Madiba afungura shene ye ya Youtube, ibihangano yakoze mbere yari kuri shene ya The Mane


Marina yafunguye umuyoboro we wa Youtube, nyuma yo gutandukana na The Mane- bivuze ko indirimbo za mbere niho zari ziri


Umuhanzikazi Queen Cha utakigaragara mu muziki- indirimbo ze za mbere zari kuri shene ya The Mane

BAD RAMA BYAMUSABYE GUSHYIRA FILIME YE 'DAYANA' KURI SHENE YE NSHYA YAFUNGUYE

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND