Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yafunguye ku mugaragaro Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali, riri kuba ku nshuro ya 27 aho ryitabiriwe n'abamurikabikorwa 795 baturutse mu bihugu birenga 20.
I Gikondo hakomeje kubera
imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 27. Mu cyumweru cyaryo cya
mbere, abamurika baravuga ko imibare y'ababasura iri hejuru ugereranyije na
mbere.
Bavuga ko bashyize
imbaraga mu kunoza ibyo bakora cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda. Muri iri
murikagurisha hanagaragaramo udushya twiganjemo kongerera agaciro ibikomoka ku
buhinzi n’ubworozi, ubukorikori ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Minisitiri w’Ubucuruzi
n’Inganda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko uyu mwaka urubyiruko,
abagore n’abafite ubumuga bahawe urubuga kugira ngo nabo bagaragaze uruhare
rwabo mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no kubatera ingabo mu bitugu.
Agaruka ku banyamahanga
bitabiriye iri murikagurisha, yagize ati: "Turifuza ko rwose abanyamahanga
baza ari benshi kandi bagahabwa agaciro kuko kuva mu mahanga ukazana imari yawe
hano ukayicuruza, ni ikintu gikomeye cyane."
Abanyamahanga bitabiriye
uyu mwaka batangaje ko batazasiba na rimwe kwitabira, bitewe n'amahoro
n'umutekano u Rwanda rwubatse mu myaka 30 ishize.
Umuyobozi w’Urugaga
rw’Abikorera Rwanda, Mubiligi Jeanne-Françoise yavuze ko imurikagurisha
rifite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ariko rikaba n’amahirwe ku
bamurika yo kugaragaza impinduka mu byo bakora.
Yavuze ko muri Expo 2024,
umwihariko wahawe ibikorerwa mu Rwanda byiganjemo ibikomoka ku buhinzi,
ibikorerwa mu nganda n’ibindi.
Ati “Umwihariko uri muri
Expo y’uyu mwaka, harimo ibikorerwa mu Rwanda byagiye bizamuka binaba byiza
kurushaho, hajemo no gufatanya n’abandi ngo barebe uko gukora neza uko bigenda
bizamuka, twagiye tubibona rero biri ku rwego rushimishije.”
Mubiligi yahamije ko ari
amahirwe abamurika babonye yo kwerekana ibyo bakora, ariko bakanigira ku bandi
bakora bimwe.
Ati “Ni uguha amahirwe abamurika
yo kwerekana ibyo bahinduye ku byo bakora, berekana uburyo bushya
bw’ikorababuhanga bazanye. Ni n’igihe cyo kwitegereza ibyo bagenzi babo bo mu
bindi bihugu bakora no kureba uko bakorana bakigiranaho kugira ngo bashobore
kunoza neza ibyo bakora.”
Polisi y'u Rwanda, yijeje umutekano usesuye muri iri murikagurisha, ivuga ko aho riri kubera hari abapolisi bashinzwe kuhacungira umutekano ku manywa na nijoro, aho bacunga umutekano w'abantu n'ibyabo ndetse bakaba barafashe n'ingamba zo kurinda ko habaho inkongi y'umuriro.
Mu rwego rwo kurinda abitabira iri murikagurisha ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe, Polisi yatangaje ko igiye gushyira imbaraga nyinshi mu kurinda umutekano wo mu muhanda, by'umwihariko mu nzira zerekeza i Gikondo ahari guhurira urujya n'uruza rw'abantu benshi.
Ibigo bicuruza ibikoresho na seivisi by'ikoranabuhanga nka MTN Rwanda, Tecno Rwanda, iduka rya Samsung 250 n'ibindi bateguriye udushya abazabagana bose muri iri murikagurisha, turimo ibihembo ku muntu wese uguze igikoresho runaka, kugabanirizwa cyane ku biciro byari bisanzweho n'ibindi.
Uyu mwaka Expo yitabiriwe
n'abamurika 442, barimo 329 baturuka hirya no hino mu gihugu, n’abagera ku 119
baturutse mu bihugu byo hanze y’u Rwanda bigajemo inganda zitunganya
ibikomoka ku buhinzi, imyenda, ibikoreshwa mu bwubatsi, abatanga serivisi
n’ibindi. Ku munsi, abantu babarirwa mu 5000 ni bo binjira ahabera iri
murikagurisha.
Iri murikagurisha
ryatangiye tariki 25 Nyakanga 2024 rizasoza ku wa 15 Kanama 2024.
Hafunguwe Imurikagurisha rya Kigali rifite umwihariko
Umutekano wakajijwe muri ibi bihe by'urujya n'uruza rw'abitabira imurikagurisha
Abanyamahanga bitabiriye Expo 2024 bavuze ko bakuruwe cyane n'umutekano u Rwanda rufite
Buri kigo cyateguye agashya kihariye mu rwego rwo kureshya abakiliya
TANGA IGITECYEREZO