RFL
Kigali

Kuki Riderman na Bull Dogg batipimye BK Arena?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2024 7:38
1


Imyaka 16 irashize umuraperi Gatsinzi Emery wamenye nka Riderman akoze amateka atazigera asibangana, ubwo yakoraga igitaramo akuzuza Petit Stade. Byabaye urwibutso rudasaza, ndetse anabyumvikanisha mu ndirimbo ye yise 'Amateka'.



Muri iyi ndirimbo, anumvikanisha ko yinjiye mu muziki mu 2006 yinjiriye mu itsinda rya UTP, kandi kuba umuraperi yari yo mahitamo ye ya mbere. Nta muvandimwe yari afite mu muziki, kandi yashakaga kurapa kugeza ubwo azacengera mu mitwe y'abantu ibihe n'ibihe.

Yinjiye mu muziki asangamo Mahoniboni wari warabiciye bigacika ahitamo guca undi muvuno akora indirimbo zubakiye ku mudiho wa 'Crank' yiyegurira abafana.

Avuga ko Mahoniboni yakoze igitaramo abura abantu 'njyewe huzuye sana'. Riderman avuga ko yari muto mu mutwe, ariko yahinduye amateka ashyirwa ku rutonde rw'abahanzi bo kwitega.

Mbere gato ya 2007 yakoze indirimbo yise 'Rutenderi' bituma nawe abigendera. Mu 2008 yasohoye Album bamwe mu bantu barikanga. 

Avuga ko ari we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza Petit Stade nta nkunga n'imwe. Ati "Ni njye muhanzi wujuje Petit Stade bwa mbere nta nkunga n'imwe nkesha ama-kompanyi'. (Byari mu 2008).

Muri iyi ndirimbo, avuga ko kiriya gitaramo yagikoze afashijwe na Muyoboke Alex na Queen Ali (Nyina wabo).

Kiriya gitaramo cyabaye intangiriro y'ifunguka ry'amarembo ye mu muziki, ndetse mu biganiro bitandukanye, yumvikanishije ko wari umunsi udasanzwe kuri we.

Mu 2009, yatangiye ibizwi nka 'Beef' abandi baraperi baramwadukira batangira ihangana ry'amagambo, ndetse bamwe mu bo bagiye bashwana bavuye mu muziki ariko we arakomeza.

Riderman yikomanga ku gatuza akavuga ko amateka ye ariyo agenderaho buri gihe, bityo ntafite gushidikanya kuri ejo hazaza.

Album 'Rutenderi' yashyize hanze ku wa 29 Ugushyingo 2008, yabaye ikimenyabose kuko yariho indirimbo nka 'Zamubandi', 'Turi muri Party', 'Inkuba' n'izindi zakunzwe cyane.

Ku wa 4 Ukuboza 2010, yasohoye Album ya kabiri yise 'Impinduramatwara' iriho indirimbo zabiciye bigacika nka 'Sinjye', 'Umwana w'Umuhanda' n'izindi nyinshi.

Mu 2016 nabwo yongeye gushimangira aya mateka, akora igitaramo yamurikiyemo Album ye yise 'Ukuri' cyabereye muri Petit Stade, abantu barakubita baruzura.

Muri iki gihe, afatanyije na mugenzi we Bull Dogg bari kwitegura gukora igitaramo kizaba tariki 24 Kanama 2024 bazamurikiramo Album yabo ya mbere bise 'Icyumba cy'amategeko' kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Bull Dogg aherutse kubwira itangazamakuru ko bategura iyi Album banatekerezaga kuzakora igitaramo cyo kuyimurika.

Mu kiganiro yigeze kugirana na MIE, yavuze ko gushikama mu muziki, byaturutse ku kuba atarahaye umwanya munini abamunenga.

Ati "Mu 2008 ni bwo itara ryatse. Icyo gihe nabwo hari abagerageza gushaka kuvuna ariko Imana yari yaramaze kudushyira ku ruhande [...] Guhera mu 2008 nibwo ninjiye mu muziki, icyo gihe indirimbo zatangiye gukinwa, hari abana bakunda imiziki yanjye kandi baravutse mu 2008.”

“Hari ikintu bita guhozaho, ikindi njye ntabwo njya nita ku bavuga ngo arashaje, ariko nkazagukubita imirongo ugashaka no muri urwo rubyiruko, hakabura uwawuteranya."


Kuki batipimye BK Arena?

Riderman yaciye agahigo ko gutaramira muri Petit Stade y’i Remera mu 2008, abantu barakubita baruzura- Icyo gihe, Petit Stade yakiraga abantu barenga 2500. Ariko muri iki gihe yakira abantu bari hagati ya 1000 na 1300.

Aho bazakorera igitaramo muri Camp Kigali, hakira abantu bari hagati ya 4000 na 4500. Ni mu gihe BK Arena yakira abantu ibihumbi 10.

Ushingiye ku mibare y’abafana bagaragaje ko banyuzwe na Album yabo, ndetse n’uburyo buri umwe yubatse amateka ye, byarashobokaga ko bari gutaramira BK Arena.

Umwe mu bari gutegura igitaramo cya Riderman na Bull Dogg yabwiye InyaRwanda ko bagitegura ntibigeze batekereza ku kuba cyabera muri BK Arena. Ariko kandi ashingiye ku mibare bafite y’abamaze kugura amatike, babona ko ariho cyari kubera.

Ati “Amatike amwe n'amwe yatangiye gushira, niyo mpamvu twongeyemo ‘Table’ ariko mu gutegura iki gitaramo ntitwigeze dutekereza ko kizabera muri BK Arena, twahisemo Camp Kigali, ariko ushingiye ku mibare dufite byarashoboka ko twari kujya BK Arena.”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa aherutsee gutaramira muri BK Arena, akora amateka yo kuzuza iyi nyubako kandi ni cyo gitaramo cya mbere yari akoze.

Umunyamakuru Gentil Gedeon wakoranye igihe kinini na Riderman na Bull Dogg abatumira mu biganiro binyuranye, yabwiye InyaRwanda ko kuri we igitaramo cyabo cyari kubera muri BK Arena ashingiye ku bushongore n’ubukaka bwabo.

Yavuze ko nta gushidikanya afite ko bari kubaka andi mateka. Ati "Riderman na Bull Dogg bazuzuza Camp Kigali! Ku bwanjye nabonaga baragombaga kujya muri BK Arena (gukorerayo igitaramo) kandi nayo bari kuyuzuza."

Yavuze ko n’ubwo batipimye BK Arena, ibihumbi by’abantu bazaba babategereje muri Camp Kigali. Ati "Bombi (Riderman na Bull Dogg) bafite abafana bari 'Royal' babizera cyane. Kandi bamaze igihe babakunda. Abo baba biteguye kuza kubareba.”

Gentil Gedeon avuga ko Riderman na Bull Dogg hari abafana bashya bungutse nyuma yo gukorana na Album, nabo biteguye kuzitabira igitaramo.

Uyu mugabo yanavuze ko iki gitaramo cyabo kizitabirwa n'umubare munini, binaturutse mu kuba abantu benshi bajya mu bitaramo kenshi bibera mu tubari.

Ati "Si kenshi dukunda kubona ibitaramo bya Hip Hop bitari ibyo mu tubari.

Byinshi biba byateguwe n'abashoramari b'utubari bikaba mu ijoro kandi bitagenewe abantu bose. Kuri iyi nshuro ni 'show' yabo kandi bariteguye bihagije. Rero, numva bazuzuza Camp Kigali ndetse cyane. Buri muntu wese akeneye kureba uburyohe bw'iriya 'Collabo'."


Ni ibintu byoroshye kumva no kuzabona!

Umusesenguzi usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM, Fatakumavuta yabwiye InyaRwanda ko ntawe ukwiye gushidikanya ko Riderman na Bull Dogg bazuzuza Camp Kigali ashingiye ku mateka bombi bubatse, biherekejwe no kuba Riderman yarabyumvikanishije mu ndirimbo ye yise 'Amateka'.

Ati "Icyo ntekereza ni uko n'ubundi kuri Riderman we ni ibintu byoroshye bisobanutse kandi byivugira. Kuko niba ubyibuka Riderman nk'uko abiririmba mu ndirimbo ye 'Amateka' akubwira ko ariwe muraperi wa mbere wujuje Petit Stade bwa mbere nta kunga n'imwe ya kompanyi afite."

"Agasubira inyuma akakubwira ati icyo gihe ba Mahoniboni bari bagezweho ariko nakoze igitaramo nuzuza Petit Stade, mu gihe ba Mahoniboni ibitaramo byabo byabuze abantu."

Riderman ni umwe mu baraperi bafite Album nyinshi kuko ageze kuri Album ya Cyenda. Kandi inyinshi muri zo yazimurikiyemo abakunzi be. Aheruka kumurika Album 'Ukuri' mu gitaramo n'ubundi yakoreye muri Petit Stade.

N'ubwo bimeze gutya ariko, Riderman ntiyaherukaga igitaramo cye bwite, yaba icyo kumurika Album ye n'ibindi.

Iyo ukoze isesengura ubona ko Bull Dogg ari umwe mu baraperi bahihibikaniye iterambere rya Hip Hop, ndetse yisanishije n'ibisekuru byombi muri iyi njyana. Kuko yakoranye indirimbo n'abahanzi bamaze igihe kinini mu muziki, ndetse n'abahanzi bakizamuka.

Fatakumavuta ati "Bull Dogg ni umuraperi wabashije kwisanga muri 'Generation' zose zagiye zibaho. Yaba igihe bakoraga injyana y'umujinya, igihe bakoraga 'Crank', kuri ubu ngubu igihe hagezweho Trap na Drill- Ibyo bintu byose, ahantu Bull Dogg arengeho yagiye yisanisha na buri 'generation' yose yisanzemo."

Uyu musesenguzi avuga ko kuba bariya bagabo bombi barahuje imbaraga bagakora Album 'Icyumba cy'amategeko' ari ugushimangira ubufatanye, kandi ni album izahoraho by'iteka ryose ku birebana n'igice cya Hip Hop.

Ni album avuga ko yagiye hanze mu gihe abakunzi ba Hip Hop bari bamaze igihe bashinja abaraperi kubura, barimo n'abagiye bafungwa bya hato na hato. Ati "Abakunzi ba Hip Hop bavugaga ko abaraperi baburiwe irengero, binashingiwe ku mico yabo." 

"Twagiye tubona abaraperi benshi bagenda bafungwa bya hato na hato, Fireman yajyanwe Iwawa, twabonye abaraperi nka Green-P bareka umuziki berekeza Dubai, aho baviriyeyo bizeza abanyarwanda kongera gukora ibintu birenze, bikaba byarabananiye.

“Twabonye abaraperi nka Jay-C babiteye umugongo bajya muri 'Business', twabonye abaraperi nka K8 Kavuyo aka kanya nta njyana ihari- aha niho abaraperi baheraga bavuga ngo Hip Hop yarabuze."

Fatakumavuta yavuze ko Riderman na Bull Dogg ari abo gushimirwa ku kuba baricaye bagahuza imbaraga kuri Album 'Icyumba cy'amategeko'. Yavuze ko iyi album yagezweho nyuma y'uko bombi barenze ibibazo byabo bwite, byagiye byumvikana cyane mu ndirimbo zo hambere.

Yavuze ko Hip Hop ari imwe mu njyana ifite abakunzi benshi 'bashobora kuba baruta abandi bakunzi b'injyana'.

 

Abafana ba Hip Hop bigeze gukora akantu!

Fatakumavuta yibutsa ko ubwo umuraperi Jay Polly yaburaga Primus Guma Guma Super Stars, abakunzi ba Hip Hop bigaragambije kubera umuziki.

Ati "Urabyibuka Jay Polly igihe bamwimaga Guma Guma, nibwo bwa mbere abanyarwanda bari bigarambije ku mugaragaro bishingiye ku muziki. Ahantu hari ubuyobozi bw'igihugu cyose, abakunzi barahagurutse batera amabuye."

Yibutsa nk'igihe Bull Dogg yavugaga ko muri Guma Guma harimo 'Kata'- Icyo gihe byakurikiwe n'inkundura y'abafana ba Hip Hop bumvikanishaga ko barenganyijwe.

Fatakumavuta avuga ko abafana ba Hip Hop barahari 'ahubwo bari barabuze ibikorwa'. Yavuze ko Riderman na Bull Dogg bamaze imyaka irenga 16 mu muziki, kandi bahagaze kuri 'Stage' zose zikomeye mu gihugu.

Imyaka 16 ishize ntibasubiye inyuma, ahubwo barwaniye ko Hip Hop yakomeza kuzamuka. Yavuze ko igitaramo cya Riderman na Bull Dogg gikwiye kubera isomo abategura ibitaramo, kuko benshi muri bo usanga bashaka gukorana gusa n'abahanzi baririmba Afrobeat na RnB.

Ati "Abanyarwanda bitegure Riderman na Bull Dogg. Ni bamwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Babashije guhozaho, kandi bubatse imiryango. Batweretse ibyo bashoboye, rero ahasigaye ni ah'abafana... Byanze bikunze igitaramo cyabo kizagenda neza."

Fatakumavuta yavuze ko igihe kigeze kugirango itangazamakuru rishyire imbaraga cyane mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'igitaramo cya Riderman na Bull Dogg.

Yavuze ko mu myaka itambutse, kugirango umuraperi akore indirimbo ikundwe, byasabaga ko akorana n'undi muhanzi wa RnB, ariko kuri iyi nshuro abaraperi bombi bahuje imbaraga.

Ibitaramo nk'ibi byaherukaga cyane, muri za 2008-2010- ubwo umuraperi P-Fla, Bull Dogg, Neg The General n'abandi bakoreraga ibitaramo muri Saint Andre. Ati "Abafana bari bamaze igihe basinziriye, ubu bavuye mu mashuka, baguze amatike bategereje kujya mu gitaramo 'icyumba cy'amategeko'."


Bull Dogg na Riderman bagaragaza ko igitaramo cyabo kizaba tariki 24 Kanama 2024 


Fatakumavuta yatangaje ko imyaka 16 ishize Riderman na Bull Dogg bubatse ibigwi bibemererera kuzuzuza Camp Kigali 


Gentil Gedeon yavuze ko ashingiye ku bikorwa bya Riderman na Bull Dogg igitaramo cyabo bari kugikorera BK Arena 




Mu 2017, Riderman yataramiye muri Petit Stade, nabwo abantu baruzura 


Umuraperi Riderman ubwo yongeraga gutaramira muri Petit Stade


Marina n'umuraperi Khalfan ku rubyiniro muri Petit Stade


Umuhanzikazi Marina yataramiye abakunzi be muri iki gitaramo


Itsinda rya Active ryafashije Riderman muri iki gitaramo cyo mu 2017

KANDA HANO WUMVE ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO' YA RIDERMAN NA BULL DOGG

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kayumba issa 1 month ago
    Turahabaye uyumwaka tugomba kwerekana Ko aruwa hip hop ahubwo mutubwire aho Dukura amatike Kandi turashimira inyaranda ko mukomeje gufasha injyana Ureke za radio station na tv zidafasha abaraperi Kandi aribo bakora ibintu byadanje





Inyarwanda BACKGROUND