Kigali

Tito Hare, Baho na Murenzi batanze igisobanuro cyo guhura na Perezida Kagame n’umukoro urimo ku rubyiruko

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/07/2024 16:01
0


Mu ntangiriro za Nyakanga 2024 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cyihariye n’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe mu bahuye na we batangaje icyo bisobanuye banakomoza ku zindi ngingo zitandukanye.



Benshi bashobora kubona amahirwe urubyiruko rw’u Rwanda rukomeza kugenda rugira yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, ibintu byihariye kandi bigera mu ngeri zitandukanye.

Muri iyi minsi abahanzi, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nibo baheruka mu bihe bya vuba kugira aya mahirwe.

Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na bamwe bahuye n'Umukuru w'Igihugu, bavuze uburyo biyumvise n’icyo babona bisobanuye kuri bo n’ejo hazaza h’u Rwanda.

Tito Harerimana [Tito Hare/Imfura]Uyu akaba ari umusore uri mu bagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame bakanafata ifoto y’urubwitso (selfie) ibintu kugeza n’ubu atarasobanukirwa kuko bidasanzwe.

Agaruka ku gihe bahuraga na Perezida Kagame, yavuze ko byari ibihe byihariye ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Akomoza ku kuba Umukuru w’Igihugu afite kureba kure bisumbye iby’undi muntu wese.

Uyu musore avuga ko Isi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga imaze kwaguka bityo ari byiza kubona batekerezwaho, ati”Byaduhaye imbaraga, tubona ko ibintu dukora bishyigikiwe kandi n’Umukuru w’Igihugu abihaye umugisha.”

Tito avuga ko yabonaga ko byanga  byakunda igihe kizagera bakabasha kuba bahura n’Umukuru w’Igihugu nk’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ati”Iteka ryose iyo ugerageza gukora ibintu uba ubona n’icyerekezo.”

Agaruka ku kucyo bisobanuye, ati”Ni agaciro tuba twongeye guhabwa, bituma ubona ko uri uw’umumaro ku buryo ibyo wakoraga byose ushyiramo imbaraga ariko si ibyo gusa ni n’umukoro.”

Ku gufata ifoto [Selfie] na Perezida Kagame, ati”Ntakubeshye ntabwo n’ubu ndabyumva hari ibintu uba utavuga ngo wabiteganyaga ko biza kubaho, ukamera nk’umuntu nyine ugize amahirwe, ugahita uyabyaza umusaruro.”

Ashimangira iyi ngingo yumvikanisha neza uburemere bwayo, ati”Kuba wafata telefone yawe Umukuru w’Igihugu akemera kureba muri Camera mugafata ifoto ntabwo nakubeshya ntabwo ari ibintu bisanzwe pe.”

Baho Ntaganira WinnyAri mu bari n’abategarugori bakoresha imbuga nkoranyambaga,ubu arimo gusoza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yavuze ko ku ruhande rwe ari ibintu byamutunguye cyane kubona Perezida Kagame ahura n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ati”Nta muntu wari ubyiteze gusa bigaragaraza ko ibyo rukora [Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga] aho ruri biragaragara.”

Yongeraho ati”Kandi ruranashyigikiwe kubona Umukuru w’Igihugu avuga  ngo ka mbatumire baze tuganire, ni ikintu cyiza biteye umuhate.”

Agaruka ku hazaza h’abato, yagize ati”Biratanga icyizere ku hazaza niba uyu munsi dushobora guhabwa ayo mahirwe, birumvikana ko abazadukurikira barayafite nabo kandi noneho yisumbuye no ku yo dufite ubu ngubu.”

Avuga ku cyo urubyiruko rwa none rufite kuzirikana, Baho ati”Twebwe uyu munsi niba turimo turahabwa ayo mahirwe, turimo turakora iki kugira ngo bizagere no kuri barumuna bacu kugira ngo nabo bazaryoherwe nayo.”

Murenzi AbdallazizAsanzwe ari umucungamutungo muri Banki imwe ya hano mu Rwanda, arimo anasoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Murenzi yagarutse ku buryo guhura n’Umukuru w’Igihugu ari amahirwe adasanzwe agaragaza ikirenze ati”Ikirenzeho ni uko uba ufite amahirwe kandi uba ureba urugero rw’ibishoboka, ukavuga mu gihe kizaza mu buryo bumwe cyangwa n’ubundi hari urwego nageraho.”

KANDA HANO UREBE IKINIRO CYOSE TWAGIRANYE NA BAMWE MURIBO 

">Urubyiruko rwiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Tito Hare bagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame mu ntangiriro za Nyakanga 2024 banagira umwanya wo gufata amafoto y'urwibutso

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND