Kigali

Icyo u Rwanda rusabwa nyuma yo kuza ku isonga mu bihugu birajwe inshinga n’iterambere rya Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/07/2024 12:59
0


Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko raporo zikomeje gushyira u Rwanda ku myanya y’imbere, zidakwiye gutuma rwirara ngo rwagezeyo, ahubwo zikwiye gutuma rukora cyane kurushaho.



Ni nyuma y’uko raporo ‘CPIA’ (Country Policy and Institutional Assessment) ya Banki y’Isi, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite ingamba na politiki byiza bigamije guteza imbere ubukungu bw'Umugabane w'Afurika.

Raporo nshya yiswe CPIA Africa, yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere n’amanota 4,1 kuri 6. Ni raporo ishingiye ku bikorwa byakozwe kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k'Ukuboza 2023.

Si ubwa mbere u Rwanda ruciye aka gahigo, kuko no mu 2022 rwari ruyobowe ibindi bihugu byo muri Afurika n'amanota 4,1 kuri 6 nk'uko bimeze n'uyu mwaka.

Abakora iyi raporo bashingira ku bipimo 4 by’ingenzi, birimo imucungire y’ubukungu, ishyirwaho rya za politiki zorohereza ubucuruzi n’ishoramari, politiki zo guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse n’imicungire y’inzego z’abikorera n’ibigo byigenga.

Mu byiciro byose, u Rwanda rwagize amanota ari hejuru ya 4, ariko aho rwagize menshi ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire kuri bose rwagize amanota 4,4, ndetse no gushyiraho politiki nziza ku bucuruzi n’ishoramari ruhabwa amanota 4,2 kuri 6.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko aya ari amanota meza ukurikije aho ibindi bihugu byo muri Afurika bihagaze, ariko ko bidahagije kuko hari byinshi bikenewe kongera gushyirwamo imbaraga kugira ngo amanota akomeze kuzamuke kurushaho.

Perezida w’itsinda rya Banki y’Isi, Ajay Banga yemeza ko ubukungu bwa Afurika, butanga icyizere cy’ejo hazaza, kubera umubare munini w’abakiri bato nk'uko yabitangarije mu nama iheruka kubera I Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Mata, uyu mwaka.

Raporo ya CPIA isesengura politiki zitandukanye zigamije iterambere n’uruhare rw’ibigo by’abikorera mu bukungu bwa buri gihugu mu bihugu by’Afurika. Kuva mu myaka 10 ishize, u Rwanda rwakunze kuza mu myanya ya mbere n’amanota ari hejuru ya 4 kuri 6.

Raporo y’uyu mwaka, ibihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bifite amanota 3,1 nk’impuzandengo rusange.

Mu bihugu bikurikira u Rwanda kuri iyi raporo harimo Benin na Cabo Verde bifite amanota 3,9, mu gihe Togo na Cote d’Ivoire bifite 3,8.

Ibihugu biza ku myanya ya nyuma ni Sudan y’epfo na Eritrea bifite inota 1,7.

Umugabane wa Afurika ni wo ufite abaturage biganjemo urubyiruko, ndetse abagera kuri 40% bose babarirwa mu myaka 15 mu gihe 70% by’abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara bo bari munsi y’imyaka 30.


Mu byahesheje amanota menshi u Rwanda harimo n'amavugurura yakozwe muri gahunda z'imihindagurikire y'ibihe   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND