Ikipe ya Kiyovu Sports nihatagira igikorwa ishobora kwisanga mu mwobo uzasaba imbaraga z'umurengera kugura ngo igaruke mu buzima busanzwe.
Tariki 26 Gicurasi 2024 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatoye komite nshya igomba kuyobora iyi kipe mu gihe cy'imyaka 3 gusa kugeza ubu usibye umuhango wo gutora iyi komite, inshingano yari yarahawe nta n'imwe barakemura. Komite yatowe iyobowe na Nkurunziza David uba muri Canada, Perezida wungirije Mbarushimana Ally na Perezida wa kabiri Karangwa Joseph.
Ubwo
iyi komite yatorwagwa, Perezida Nkurunziza David yatangaje ko bagiye kongere
guhuza imbaraga kugira ngo ibe yakwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.Yakomeje avuga ko abafana bagiye kongera kwishima nyuma y'igihe kinini
bari mu gahinda.
Ibi byose Perezida yavuze nta na kimwe kiri hafi y'ukuri kuba cyabaho.
Kuva
iyi komite yatorwa igikorwa gikomeye cyabaye abakunzi b'ikipe baheruka ni
amafoto yafashwe ubwo bari bakimara kurahira naho nyuma yaho buri wese ari kureba
undi mu maso bakituriza.
Nkurunziza David umaze amezi 2 ayobora Kiyovu Sports avuga ko atiteguye kugaruka mu Rwanda
David
nyuma yo kuba Perezida wa Kiyovu Sports yahise yisubirira muri Canada, ari naho
akorera ibikorwa bye bya minsi yose. Uyu muyobozi ibibazo byose yaje
bimutegereje we na komite ye, nta nakimwe yakemuye kuko kugeza ubu iyi kipe
itarahabwa uburenganzira na FIFA bwo kwandikisha abakinnyi.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatereye
agati mu ryinyo
Kuva
David yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports yabaye umuntu udashaka kugira icyo avuga
ku mafaranga yakemura ibibazo by'ikipe ndetse buri wese umubajije avuga ko
amafaranga afite ariyo n'abandi bafite ko bayazana bagahuriza hamwe bakubaka
ikipe. Uyu muyobozi asa naho atazagaruka mu Rwanda vuba kandi iki aricyo gihe
ikipe iba ikeneye umuyobozi mukuru
Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo
shampiyona itangire, Kiyovu Sports ifite abakinnyi 9 gusa
Urebye
uburyo Kiyovu Sports ihagaze nk'ikipe ibura ibyumweru 2 ngo itangire
shampiyona, ubona bihabanye cyane.
Mu
cyumweru twaraye dushoje bamwe mu bagize komite ya Kiyovu Sports baganiriye
n'abakinnyi 9 bagifite amasezerano babasaba kuba baza mu myitozo, aba bakinnyi
bababwira ko bitashoboka ko baza batarahabwa amafaranga yabo.
Umutoza wa Kiyovu Sports akomeje gukoresha imyitozo abakinnyi bashya barimo
n'abavuye mu irerero ry'iyi kipe, ariko abakinnyi b'ikipe ya mbere yateye
agatebe banze kugaruka mu myitozo.
Abagize komite ya Kiyovu Sports barakennye
ku buryo batabasha kwishyura umusifuzi
Ku
wa 5 w'icyumweru gishize Kiyovu Sports yateguye umukino wa gicuti yatsinzwemo
na Vision FC ibitego 2, nk'ikipe yari yakiriye umukino yagombaga gushaka
abasifuzi, gusa umukino ujya gutangira amakipe
yombi yasanza nta basifuzi bahari ndetse byatumye umukino ukererwaho
imikino isaga 30.
Kiyovu Sports isigaranye abakinnyi 9 gusa bafite amasezerano ariko nabo ntibiteguye kugaruka mu myitozo mu gihe baba batarahabwa amafaranga ikipe ibabereyemo
Kiyovu Sports yatumyeho umusifuzi imubwira ko iri bumwishyure, gusa yasifuye iminota 45 gusa ubundi ahita yitahira kuko yabonaga Kiyovu Sports iri kumubeshya birangira umukino usifuwe n'umuganga wa Vision FC.
Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports
barasaba ko Juvenal yagaruka
Bamwe
mu bafana ba Kiyovu Sports bemeza ko aho kugira ngo ikipe yabo igume mu biganza
bya komite iyobowe na David, ikipe yasubirana Juvenal ko aribwo bakongera
kwishima. Abafana bavuga ko niba ari
isomo baribonye ndetse babona nta muntu wakongera gutanga ibyishimo muri iyi
kipe atari Juvenal.
Abafana ba Kiyovu Sports bakumbuye Mvukiyehe Juvenal uheruka kubaha agatwenge
Karangwa Joseph,Perezida wungirije asa naho ikipe yamusumbye nawe ayireba nk'abandi bose
Mbarushimana Ally, Perezida wa 2 wungirije, nawe ubwe ntafite icyo gukora
Abafana ba Kiyovu Sports barasaba ko komite yegura ariko ikajyana na Board kuko nayo ntacyo ikora
TANGA IGITECYEREZO