RFL
Kigali

Vava wamamaye nka ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/07/2024 21:03
1


Umuhanzikazi Valentine Nyiransengiyumva wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka "Dore Imbogo" yitabye Imana aguye mu bitaro, nyuma y’igihe cyari gishize abaganga batarabona indwara.



Umwe mu bo mu muryango yabwiye InyaRwanda, ko ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Yavuze ko ‘Dore Imbogo’ yari amaze igihe yivuriza mu Bitaro bya Kibuye mu Karere ka Nyamasheke ari naho yaguye ariko ko ‘abaganga ntibari bakabonye indwara’.

Ati “Ibyumweru bitatu byari bigiye kuza ari mu bitaro, ariko yatakaga cyane tukumva cyane ari umutwe umuzahaje.”

Yabanje kwivuriza mu Bitaro bya Kibogora, ahava yerekeza mu Bitaro bya Kibuye nyuma y'uko yari ahawe "Transfer", ari naho yaguye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

 ‘Dore Imbogo’ yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko asohoye indirimbo ‘Dore Imbogo’ aho aririmbamo agira ati “"Dore imbogo, dore impala, dore imvubu..." Yavugaga ko yahimbye iyi ndirimbo bitewe n’uko akunda inyamaswa.

Ku wa 19 Ukuboza 2023, ‘Dore Imbogo’ yasohoye indirimbo yahimbiye The Ben na Pamella yise ‘Umugisha’. Yayikoze kubera ko akunda uyu muryango nk’uko yabivugaga.

Hari hashize iminsi itandatu agiranye ikiganiro n’umuyoboro wa Youtube witwa ‘Urugendo Tv’. Ni ikiganiro cyuzuye ikiniga, aho yavuze ku buribwe yarimo anyuramo, ariko kandi yashimaga buri wese wamubaye hafi mu burwayi bwe.

Uyu mukobwa yavugaga ko arwaye umutwe cyane. Ati “Mfite uburibwe bwinshi. Ndocyerwa mu bitugu no mu mutwe… Ndarembye cyane…Abantu bampamagaye bamfashije, abasengeye, Imana ibahe umugisha…” 

Yavugaga ko yarembye cyane, kuko yazahajwe n’igifu cyane. 'Dore Imbogo' yavugaga ko abaganga bagerageje kumufasha uko bashoboye, kuko uburibwe butari ku kigero kimwe nk'uko yari ameze akiri mu rugo.


Umuhanzi ‘Dore imbogo’ yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DORE IMBOGO' YAMAMAYE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUGISHA' DORE IMBOGO YAKOREYE THE BEN NA PAMELLA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Laetitia 2 months ago
    Vava imana imwakire mubayo R.I.P





Inyarwanda BACKGROUND