Bora Shingiro usanzwe utegura akanatunganya filime, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko filime ye yise “Igihuku” yegukanye igikombe ihize izindi zari zihatanye mu bihembo “Independent Short Awards” bisanzwe bitangirwa mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yamenyeshejwe ko yegukanye igikombe kuri uyu wa Gatanu tariki
26 Nyakanga 2024, nyuma y’igihe cyari gishize zerekanwa mu bice bitandukanye mu
rwego rwo guhitamo ihiga izindi muri buri cyiciro buri umwe yari ihatanyemo.
Hanifashishijwe kandi Akanama Nkemurampaka. Filime ‘Igihuku’
ya Bora Shingiro yabashije gutwara igikombe mu cyiciro cya ‘Best Woman Short’,
nka filime ngufi ibara inkuru y’umugore
Mu kiganiro na InyaRwanda, Bora Shingiro yavuze ko iki
gikombe yegukanye ari indi ntambwe yateye mu rugendo rwe rw’ubuzima.
Ibi bihembo byari bihatanyemo filime zirenga 500 zo mu bihugu
birenga 20 byo ku Isi. Bora Shingiro ati “Muri rusange kwegukana iki gikombe ni
intambwe nini kuri njyewe, kandi nizeye ko n’ubundi atari hariya birangiriye,
kuko urugendo rwanjye rwa Cinema ntabwo rurarangira. Ndacyafite urugendo, kuko
inzozi zanjye muri Cinema ni ukugera kure hashoboka, ndabona rero nyiganayo,
mbese biracyaza.”
Akomeza ati “Ntabwo ari ishema ryanjye gusa, ahubwo ni ishema
ku gihugu muri rusange ndetse n’abantu bose twakoranye.”
Yavuze ko byari bigoranye kwegukana kiriya gikombe, ariko
atekereza ko kuba ifite umwihariko w’uko igaruka ku mugore, ari byo
byamufashije gutwara igikombe. Ati “Ni ibyishimo kwishimirwa. Ni intsinzi
rusange, twagakwiye kwishimira.”
Bora Shingiro yavuze ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba
muri Nzeri 2024, ndetse yasabye abategura ibi bihembo kuzajya muri Amerika ‘kwifatira
igikombe kuko byanshimisha kurushaho’.
Uyu musore yumvikanishije ko iki gikombe agicyesha ku rukundo
akunda Cinema, bituma buri gihangano akoze, agikorana umutima ushaka. Ati “Ariko
kandi habaho no kugira abajyamama beza, bagushyigikira. Navuga ko rero urugendo
rwanjye rukomeje, ndi mu itangira ryoswe, kuko mba numva kure hashoboka ngomba
kuzahagera.”
Bora yavuze ko yegukana iki gikombe, mu gihe yatangiye gukora
filime mbarankuru (Documentary) kuri iyi filime ye yise ‘Igihuku’. Ati “Ni cyo
cyari icyifuzo nyirizina, nabanjye kugaragaza igitekerezo cyari gituye muri
njye, mbishyira hanze abantu babasha kubyumva. Muri iki gihe rero ndi gutegura
filime ndende ivuga ku mateka yacu.”
Filime ye 'Igihuku' yubakiye ku rugendo rw'umwana w'umukobwa
n'umuryango we bahungiye muri Kiliziya Gatolika mu gihe cya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994. Bari bizeye y'uko Imana izabatara.
Ariko baje gusanga ahantu bafataga nk'ahantu hera, ariko
hiciwe abatutsi benshi mu bice bitandukanye by'u Rwanda.
Bora Shingiro aherutse kubwira InyaRwanda ko yandika iyi
filime yashakaga kugaragaza ko muri iki gihe hakenewe uruhare rw'amadini mu
isanamitima.
Ati "Kuko twashenguwe cyane n'uruhare rw'amadini muri
Jenoside yakorewe Abatutsi. Turabakeneye kugirango bubake sosiyete
Nyarwanda."
Uyu musore yavuze ko aya mafaranga yahawe azayifashisha mu
gutegura filime ye ngufi yatangiye gukoraho.
Filime ye 'Igihuku' yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco nyafurika rya sinema ribera muri Amerika rizwi nka Silicon Valley African Festival, muri Nyakanga 2019.
Bora Shingiro ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko filime ye yegukanye igikombe muri Amerika
Bora yavuze ko iki gikombe yegukanye cyamuteye imbaraga zo gukomeza gukora ibikorwa bishamikiye kuri Cinema
Filime ye 'Igihuku' iherutse kwegukana igikombe muri 'Mashariki African Film Festival'
TANGA IGITECYEREZO