RFL
Kigali

Umunsi w'Igikundiro ntabwo ukibereye muri Stade Amahoro

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/07/2024 12:04
0


Umunsi wahariwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nk'umunsi w'Igikundiro ntabwo ukibereye muri Stade Amahoro nk'uko byari byatangajwe.



"Rayon Sports Day“ cyangwa “Umunsi w‘Igikundiro“, ni umunsi ngarukamwaka utegurwa n'ikipe ya Rayon Sports, ukaba uba mbere yuko umwaka w'imikino utangira.

Ukorerwaho ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi bashya, imyambaro izakoresha, abafatanyabikorwa, igakina umukino wa Gicuti ndetse n'ibindi.

Mu minsi yashize ni bwo iyi kipe yatangaje ko "Rayon Sports Day" yo muri uyu mwaka izaba taliki ya 3 Kanama 2024 muri Stade Amahoro yamaze kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bicaye neza.

Icyakora kuri uyu wa Gatandatu Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo yatangarije kuri Radiyo Rwanda mu kiganiro Urubuga rw'imikino ko habayemo impinduka, Umunsi w'Igikundiro utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Yavuze ko byatewe n'impamvu zitabaturutseho. Izi mpinduka zatumye n'ibiciro by'amatike kuri uyu munsi bihinduka aho kuri ubu ari Ibihumbi 5 ahadatwikiriye, ibihumbi 10 ahatwikiriye, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n'ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda muri VVIP.

Kuri uyu munsi w'Igikundiro, Rayon Sports izakina umukino wa Gicuti a Azam FC yo muri Tanzania.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND