RFL
Kigali

Volleyball: Police VC na APR WVC zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo Kwibohora

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/07/2024 11:04
0


Mu mikino y’umunsi wa mbere mu Irushanwa rya Volleyball ry’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, ikipe ya Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1, mu gihe mu bagore, APR WVC yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga ni bwo hatangiye irushanwa ry’iminsi 3 mu mukino wa Volleyball ryitiriwe Liberation Day rikaba riri kuba ku nshuro ya kabiri. Iri rushanwa yabereye mu kibuga gito cya petit sitade ndetse rikaba ryanabaye mu buryo bwo gutaha iki kibuga cyari kimaze imyaka isaga 2 kivugurwa.

Ni imikino yatangiye ku isaha ya saa 17:00 pm aho ikipe ya APR WVC yatangiye ikina na Ruhango ndetse APR iyitsinda amaseti 3-0 (25-13, 25-20, 25-13.) Umukino wakurikiye wahuje amakipe y’abagabo, aho ikipe ya Police VC yahise icakirana na APR VC.

APR WVC yageze ku mukino wa nyuma bitayigoye nyuma yo gutsinda Ruhango yabaye iya kane muri shampiyona

Police VC yatangiye neza umukino, yegukana iseti ya mbere ku manota 25-23. APR VC na yo yahise itwara iseti ya kabiri y’umukino na bwo ku manota 25-23, abarebaga uyu mukino barushaho kuryoherwa.

Police VC yongeye kwerekana ko yaje ije, maze  itwara iseti ya gatatu ku manota 25-22. Abenshi mu bari bakoraniye muri Petit Stade iri i Remera bibwiye ko APR VC igiye gutwara iseti ikurikiyeho nk’uko yari yabikoze, ariko si ko byagenze kuko Police VC yashimangiye intsinzi yayo iyitwara ku manota 25-19.

Police VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR VC mu mukino wari ubereye ijisho

Nyuma yo gutsinda amaseti 3-1, iyi kipe yambara ubururu bwijimye n’ubw’ikirere yahise igera ku mukino wa nyuma, aho igomba gutegereza uwo bazahuriraho hagati ya Kepler VC na REG VC ziri bwisobanure uyu munsi saa Kumi n’ebyiri. Ni mu gihe APR VC na yo igomba kurindira iributsindwe hagati y’izo, kuko ari yo bazahatanira umwanya wa gatatu. 

Mu ba gore, APR WVC igomba gutegereza ikipe iri butsinde hagati ya Police WVC na RRA WVC umukino uza kuba kuri iki uyu wa Gatandatu, mu gihe imikino ya nyuma izaba ku Cyumweru.

APR VC ntabwo yahiriwe n'irushanwa ryo Kwibohora, izahatanira umwanya wa 3 

Ruhango izahatanira umwanya wa 3 mu bagore 

Ikibuga cya Petit sitade cyishimiwe cyane n'abakinnyi 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND