RFL
Kigali

Bahawe inka n'asaga Miliyoni 2 Frw! Ibyaranze umusangiro wa Bull Dogg na Riderman mu kwitegura igitaramo- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2024 10:28
0


Abaraperi Bull Dogg na Riderman bahuje inshuti zabo n'abandi bafite aho bahurira n'umuziki babaganiriza ku rugendo rw'igitaramo cyabo bise “Icyumba cy'amategeko” bari kwitegura gukora mu mugoroba wihariye baherewemo inka, ndetse abantu bane batangaza ko baguze 'Table' enye zifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw.



Ibi birori by'umusangiro byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, bitambuka imbona nkubone kuri Televiziyo ‘Ishusho’ mu rwego rwo kugeza kure ubutumwa bw'ibyo bashakaga kubwira abafana babo n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

Ni ibirori byitabiriwe n'abahanzi, abanyamakuru, abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga n'abandi. Bull Dogg yavuze ko gutegura ibi birori byari bigamije kumva ibitekerezo by'abantu banyuranye mu rwego rwo kuzanoza neza igitaramo cyabo.

Yavuze ko iki gitaramo ari igisobanuro cy'uko bakuze, kandi umuziki wa Hip Hop wateye imbere utakirangwamo n'umwiryane. Ati "Twarakuze! Kwa kundi bategura igitaramo cya Hip Hop ukumva ngo haraza kuba intambara runaka, ndatekereza ko ibyo bitariho ni kugira ngo dusige izina ryiza, duharuye inzira y'abari inyuma yacu, kugira ngo tugaragaze y'uko ibyo nyine bishobora kuvugwa kuri Hip Hop ko ibyo bishobora gukemuka baduhaye umwanya, bakumva n'ibikorwa byacu."

Bull Dogg yavuze ko ubutumwa bakubiyemo mu ndirimbo zigize Album yabo 'Icyumba cy'Amategeko' wumva ko nta hantu batandukanye n'umuco ndetse n'indangagaciro z'abanyarwanda.

Yavuze ko biteguye cyane iki gitaramo 'kandi ntekereza ko bizagenda neza'. Yashimangiye ko kimwe mu byo bazereka abantu, harimo n'uburyo 'Performance' yabo bayiteguye igihe kinini.

Yunganiwe na mugenzi we Riderman, washimye abitabiriye ibi birori by'umusangiro babatumiyemo. Ati "Hanyuma bibe nka kwa kundi Yezu yabwiye intumwa ze ati ubutumwa bwiza bugere n'ahandi."

Uyu muraperi yavuze ko iki gitaramo bari kwitegura gukora 'kizaha agaciro Hip Hop' kandi buri wese 'uzaza aze ari mu murongo wa Hip Hop no kwishimira Hip Hop'.

Yashimye inzego za Leta zishyigikiye Hip Hop n'abandi bakomeza kumva umunsi ku munsi ibihangano bya Hip Hop, yashimye kandi abemeye kuzabafasha, abatanze ibitekerezo, abaguze 'Table' n'abandi. Ati "Ibitekerezo byanyu byari ingenzi, kugira ngo ibintu bizagende neza."

Riderman yavuze ko iki gitaramo bagiye gukora bafatanyije na Sosiyete ya Ma Africa, kandi ni ubwa mbere agiye gukora igitaramo afite abantu bamushyigikiye b'abaterankunga.

Bagabiwe inka!

Umunyamakuru wa Magic Fm, Migambi yashimye Riderman na Bull Dogg ku bw'uruhare rwabo mu guteza imbere injyana ya Hip Hop. Yagereranyije iki gitaramo n'ubukwe, avuga ko abagabiye inka.

Ati "Njyewe nemereye aba bagabo kuzabaha inka. Sinagaba inka y'inyambo ariko nzabahereza inka y'inyana ingana nanjye."

Yafashe umwanya kandi wo gusengera iki gitaramo, ndetse asaba Imana kuzabana na Riderman na Bull Dogg mu kwitegura iki gitaramo.

Umunyamakuru wa Isibo FM, Fatakumavuta yavuze ko binyuze mu kiganiro 'Isibo Radar' baherutse kwakira umwe mu bantu babakurikira agurira amatike atanu ya VVIP abafana batanu. Itike imwe ya V VIP iragura ibihumbi 25,000 Frw ubwo abafana batanu ni 125,000 Frw.

Hari undi muntu watangaje ko hari inshuti ye yemeye kugura ‘Table’ eshanu zifite agaciro ka Miliyoni 1,250,000 Frw.

Umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko yabanye igihe kinini na Bull Dogg na Riderman, biri mu mpamvu yiyemeje kubashyigikira muri iki gitaramo. Yaguze 'Table' y'ibihumbi 250 Frw.

Umunyamakuru M Irene Murindahabi yavuze ko yakoranye igihe kinini na Riderman ku buryo yigeze kubabazwa n'igihe yatangazaga ko agiye kureka umuziki. Avuga ko kuba yarongeye kubona ibikorwa bye, kugeza ubwo anakoranye na Bull Dogg Album yiyemeje kuzagura Table y'ibihumbi 250 Frw.

Yunganiwe na Mansatura wabaye umunyamakuru w'igihe kinini wa Radio Salus na Televiziyo Rwanda, wavuze ko yagiye yakira mu biganiro Bull Dogg Riderman biri mu mpamvu yiyemeje kubashyigikira, aho yaguze Table y'ibihumbi 250 Frw. Ni nako byagenze kuri Mike Karangwa, wavuze ko Bull Dogg na Riderman bahibikaniye iterambere rya Hip Hop, bityo azagura Table y'ibihumbi 250 Frw.

Igitaramo cya Riderman na Bull Dogg kizaba ku wa 24 Kanama 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo kimwe biteguriye.

Bazaba bamurika Album yabo ‘Icyumba cy’amategeko’ iriho indirimbo esheshatu, ndetse bateguje amashusho y’indirimbo ‘Hip Hop’ iri mu zigize iyi Album.


Bull Dogg na Riderman bakiriye abantu mu birori by’umusangiro byari bigamije gutegura igitaramo cyabo ‘Icyumba cy’Amategeko’


Riderman yasabye buri weza kuzabashyigikira muri iki gitaramo cyabo kizabera muri Camp Kigali


Bull Dogg yumvikanishije ko Hip Hop yateye imbere, bityo ntawe ukwiye kuyihuza n’imico mibi


Riderman yagaragaje ko guhuza imbaraga na Bull Dogg bifite imizi mu bushuti bwabo


Abantu bane bitabiriye uyu musangiro biyemeje kugura ‘Table’ enye zifite agaciro k’arenga Miliyoni 1 Frw


Umunyamakuru Kate Gustave wayoboye ibirori by'umusangiro byahuje Riderman na Bull Dogg '


Patycope' uzwi ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko aziranye na Riderman na Bull Dogg kuva mu 2007, kandi bose bamuririmbye mu ndirimbo


Umunyamakuru Murindahabi yaguze 'Table' y'ibihumbi 250 Frw

RIDERMAN NA BULL DOGG BASHIMYE ABABASHYIGIKIYE MU RUGENDORWABO

">

FATAKUMAVUTA YAVUZE KURI ALBUM YE, NDETSE N’AMATIKE BAGUZE

">

UNCLE AUSTIN YEMEYE KUGURA ‘TABLE’ MU GITARAMO CYA BULL DOGGNA RIDERMAN

">

M IRENE YAVUZE KU MUBANO WE N’ABA BARAPERI ANAGURA ‘TABLE’

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HIP HOP’ YA RIDERMANNA BULL DOGG

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND