RFL
Kigali

Kubwimana Cedric n'abandi bakinnyi 5 basinyiye ikipe ya Muhazi United

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/07/2024 9:20
0


Ikipe ya Muhazi United yasinyishije abakinnyi 6 icyarimwe barimo Kubwimana Cedric wakiniraga Muhazi United.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga, ni bwo ikipe ya Muhazi United yasinyishije abakinnyi bagera kuri 6 mu buryo bwo kwitegura umwaka w'imikino 2024-25.

Muri aba bakinnyi harimo myugariro wakiniraga Mukura Victory Sports Kubwimana Cedric. Uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo ni we watsindiye ibitego byinshi Mukura Victory Sports n'ubwo yakinaga inyuma, akaba yasinye amasezerano y'umwaka umwe. Cedric agiye gusimbura Obed nawe wavuye muri Muhazi United yerekeza muri Mukura.

Kubwimana Cedric ubu ni umukinnyi wa Muhazi United mu mwaka w'imikino ugiye kuza 

Undi mukinnyi wasinyiye Muhazi United ni Matabaro Assumani wari usanzwe ari umunyezamu wa Marine FC wasinye amasezerano y'umwaka umwe. Ntabwo ari uyu munyezamu gusa kuko Muhazi United yanasinyishije Kwizera Ahmed wafatiraga ikipe ya Tsinda Batsinde FC akaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri.

Issa Elie ukina mu kibuga hagati asatira izamu nawe yasinyiye Muhazi United amasezerano y'imyaka ibiri. Myugariro Ramazani Patient nawe ukomoka muri DR Congo, yashyize umukono ku masezerano y'umwaka umwe akinira Muhazi United. 

Muhazi United yari yakamejeje, yasoje umunsi isinyisha Muhimpundu Aman ukina mu kibuga hagati cyangwa agaca mu mpande, akaba yasinye amasezerano y'imyaka ibiri. Uyu musore ukomoka mu Burundi, yakiniraga ikipe ya Bumamuru FC imwe mu makipe akomeye muri iki gihugu. 

Matabaro ubu ni umunyezamu wa Muhazi United akaba yari muri Marine FC 

Kwizera Ahmed wari umunyezamu wa Tsinda Batsinde FC yo mu cyiciro cya kabiri, ubu ni umukinnyi wa Muhazi United 

Ramazini myugariro wo muri DR Congo ubu ni umukinnyi wa Muhazi United 

Issa Elie nawe ukomoka muri DR Congo yashyize umukono ku masezerano 

Muhimpundu Aman wakinaga mu Burundi ubu ni umukinnyi wa Muhazi United ibarizwa i Burasirazuba bw'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND