RFL
Kigali

Inkuru y’umurundikazi bakundanye! Massamba yagarutse ku bizaranga igitaramo cy’imyaka 40 ari mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/07/2024 9:07
0


Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Butera Intore [Massamba Intore] ugeze kure imyiteguro y’igitaramo cye yise “3040 y’ubutore Concert” yagarutse kuri bimwe mu bizaba bikubiye muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2024.



Uyu muhanzi ubwo yari mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-z Comedy Show cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 muri Camp Kigali, yasogongeje urubyiruko rwacyitabiriye kuri bimwe mu bizabera muri iki gitaramo gifitiwe amatsiko na benshi.

Massamba yemeye kumena ibanga nyuma yo guhatwa ibibazo byinshi bimusaba ubusobanuro bwa zimwe mu ndirimbo yaririmbye zirimo nka “Rwagihuta”, “Kanjogera injongi” n’izindi.

Hari aho yagize ati “Ndabona mufite ibibazo byinshi, ibi byose muzabihishurirwa mu gitaramo nabateguriye, harimo byose, inkuru zose mukeneye kumenya kuri izi ndirimbo, y’aba iz’urugamba, urukundo rwanjye, ibisobanuro by’indirimbo n’ibindi.”

Mu rwego rwo kumara amatsiko abitabiriye Genz Comedy Show yababwiye ku nkuru y’urukundo azerekana igaruka ku mukobwa w’umurundikazi yakunze gusa akaza kumusiga agiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda agaruka asanga amaze kubyara kane.

Aha niho yahereye agaruka ku nkomoko y’indirimbo “Wirira” aho yavuze ko ibihe yagiranye n’umukunzi we amusezera, ariho havuye iyi ndirimbo.

Ati “Nigeze kugira umukunzi, yari umurundikazi, njya kumusezera mubwira ko nsanze abari ku rugamba. Byaramubabaje. Ntiyabishakaga. Ariko mubwira ko nzagaruka. Nasubiyeyo nsanga wa mukobwa amaze kugira abana bane. Mu myaka ine namaze tutari kumwe, hari byinshi muzamenyera mu gitaramo nimuhagera.”

Inkomoko y’izina “3040 y’ubutore Concert” Massamba Intore yahaye igitaramo cye igaragaza imyaka 40 amaze akora umuziki gakondo, ndetse n’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye aho azanafatanya n’abakunzi be kwishimira ibyo iki gihugu kimaze kugeraho.

 

Imyaka 40 ishize Massamba ari mu muziki agiye kwizihiza yatangiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, inganzo ye ikomeza kurandaranda kugeza n’ubu.

Iyi myaka iherekejwe n’ibikorwa bifatika; birimo nk’ibitaramo n’amaserukiramuco yaririmbyemo, abageni yagiye aririmbira mu bukwe n’ibirori bitandukanye, uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bakiri bato, gukomeza gukotanira Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ibindi.

Ibi nibyo byatumye abari hafi ye bamusaba gukora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka ishize ari mu muziki.

Massamba Intore yigeze kuvuga ko kwinjira mu muziki byatumye inganzo ye ivomera ku buhanga bwa Perezida Kagame, kuko imyaka mirongo ine ishize ariho yubakiye.

Mu kiganiro na RBA, yavuze ko Kagame yamubereye icyitigererezo, kandi akurikiranira hafi imiyoborere ye.

Ati "Anyigisha byinshi! Anyigisha ubuzima, akanyigisha uko umuntu yitwara mu butwari cyane cyane, ni byinshi. Intambara twayigiyemo turi bato, tuyinjiramo tutayumva, waganira nawe ukumva we ari kure cyane, arabizi, afite intumbero iri kure cyane, kumukurikira rero no kumwumva ahanini n'indirimbo ndirimba nyinshi cyane izi zijyane n'Ingabo, zijyanye n'ubutwari ibyinshi niwe mbivanaho..."


 

Massamba Intore yafatanyije n'abitabiriye iki gitaramo babyina indirimbo “Ntimugire ubwoba” yakoranye na DJ Marnaud ndetse na Ruti Joel


Massamba yishimiwe cyane n'abitabiriye bamusezeranye kuzitabira igitaramo cye tariki 31 Kanama 2024 muri BK Arena


Intore Massamba yeretswe urukundo rudasanzwe muri iki gitaramo cy’urwenya cya ‘Gen- Z Comedy’ cyabereye muri Camp Kigali 




Massamba Intore aritegura gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND