Abakinnyi ba filime bakomeye mu ruganda rwa Cinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jon Turteltaub ndetse na Will Ferrell bagaragaje ko inzu z’ubuhanzi zirimo "Kigali Multimedia Hub (KMH)" zikwiye gukomeza korohereza abahanzi kubona aho gukorera no gutunganyiriza ibikorwa byabo.
Aba bagabo bamaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba
aho bashora imari, ndetse bahuye kandi bagirana ibiganiro n’abahanzi barimo
Juno Kizigenza, abakora n’abatunganya amashusho, abashora imari muri Sinema,
abakinnyi ba filime n’abandi.
Will Ferrell we yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
ruherereye ku Gisozi, ari kumwe n’abamuherekeje mu Rwanda n’abandi. Ari mu
Rwanda ku butumire bwa Curious Afrika ndetse na The Kwetu Film Institute ya
Eric Kabera uzwi mu gutunganya filime.
Ibiganiro bagiranye n’abahanzi byabereye mu inzu nshya y’ubuhanzi
ya Kigali Multimedia Hub (KMH) yubatswe hagamije guteza imbere abahanzi mu ngeri
zinyuranye, kuko igizwe na studio y’umuziki, aho kumurikira ibihangano, gufata
amafoto, amashusho no kubitunganya n’ibindi.
Khalilu Rahman Mudjahidu Rizinde uri mu batangije iyi nzu y’ubuhanzi
yavuze ko ‘Inganda zo guhanga zikwiye gushingira ku murage ndetse n'inshingano zacu mu gusigasira ibisekuruza bizaza’ kuko ‘KMH’ yagenewe kuba ihuriro ry'amahirwe, no gukuraho
inzitizi izo ari zo zose.
Jon Turteltaub wamenyekanye mu kuyobora filime muri Amerika, yavuze ko yakozwe ku mutima no kubona iyi nzu igamije guteza
imbere ubuhanzi. Yayigaragaje nk’inzu izafasha mu guhanga ibishya kuko ‘ibi
binyibutsa neza impamvu nahisemo gutunganya amashusho ya filime’.
Yunganiwe na Ferrell wavuze ko ‘biranshimishije kubona impano z’aba bantu bose bari hamwe, bahuriye ahantu nkaha, bigaragaza ko bizatera imbaraga benshi’. Ferrell yumvikanishije ko inzu y’ubuhanzi nk’iyi ifasha guteza imbere buri wese wisanga mu buhanzi.
Will Ferrell uri i Kigali yamamaye cyane muri filime zitandukanye kuva mu 1990. Kuva icyo gihe abantu ntibamukuyeho ijisho. Arazwi cyane muri filime nka Elf’ yo mu 2003, ‘Anchorman’ yagiye hanze mu 2004, ‘Kicking & Screaming’ yo mu 2005’, ‘The Other Guys’ yo mu 2010, ‘Get Hard’ yo mu 2015 n’izindi zitandukanye.
Anafite ibihembo bitanu bya Emmy Awards na bine bya Primetime
Emmy Awards. Ariko kandi anafite ibihembo cya ‘Mark Twain Prize for American
Humor’ yahawe mu 2011.
Ni umwe mu bakinnyi ba filime banakomeye ku Isi,
binashimangirwa n’uko mu 2015 yahawe inyenyeri y’abanyabigwi muri ‘Hollywood
Walk of Fame’.
Jon Turteltaub uri i Kigali, nawe azwi cyane binyuze mu kuba
hari filime yagizemo uruhare mu kuyobora. Yarambitse ikiganza kuri ‘Cool
Runnings’ yo mu 1993’, ‘Instinct’ yo mu 1999,’National Treasure’ yo mu 2004.
Will Ferrell uri mu bihangange muri sinema ya Hollywood muri
Amerika [Uri iburyo] yagaragaje ko inzu z’ubuhanzi zikwiye gushyigikirwa mu rwego rwo guteza
imbere abahanzi Nyarwanda
Jon Turteltaub yavuze ko inzu z’ubuhnzi zimwibutsa neza
impamvu yo kuba yarahisemo gukora gutunganya amashusho ya filime
Eric Kabera [Uri iburyo] yahaye ikaze aba bakinnyi ba filime
mu nzu y’ubuhanzi ‘KMH’ yubatswe hagamijwe gufasha abahanzi
Juno Kizigenza ari mu bahanzi bitabiriye ibiganiro bahawe na Jon
Turteltaub ndetse na Will Ferrell
Abakinnyi ba filime n’abandi bagira uruhare mu bikorwa bya
Cinema baganirijwe
Will Ferrell yikije cyane ku rugendo rwe rwa Cinema n’uburyo
yagiye ahangana n’ibicantege
FILIME 10 ZA WILL FERRELL ZAMAMAYE CYANE KU ISI ZIRIMO IZ'URWENYA
TANGA IGITECYEREZO