Ngabo Medard Jobert [Meddy] benshi bakomeza kwibaza ibibazo byinshi ku kwiyegurira Imana kwe, ahazaza he h’umuziki we mbega bashingira ku kuba yarageze ku mafaranga n’izina buri umwe yakwifuza kugira.
Umwaka
wa 2008 wasize Meddy yinjiye mu muziki nk’umwuga wamuhiriye ariko awumazemo
imyaka 10 atangira gusanga nubwo abona amafaranga, ayo yifuje yose mu gitaramo akayahabwa
ariko ubuzima bwe butari mu murongo bukwiye kuba burimo.
Mu 2022 ni bwo hatangiye kurushaho kuzamuka inkuru z’uko uyu muhanzi yamaze kuva
mu byo kuririmba urukundo we avuga ko ari urwo kwikunda ahubwo agatangira gukora
umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni
umwanzuro utoroshye bigoye kuba benshi bakiyumvisha ko yamaze kuwushyiraho
akadomo ariko niko kuri kugeza ubu nubwo Meddy abivuga bamwe uba usanga
bavuga ko yabahombeye.
Yari
umugabo usarura agatubutse ku mbuga zicururizwaho umuziki
Kugeza ubu umusaruro rusange afite urarenga Miliyoni 273
mu gihe cy’imyaka 7 amaze atangiye gusangiza abamukurikira ibintu bitandukanye
kuri YouTube kuko indirimbo ya mbere igaragara kuri uru rubuga rwe bwite yitwa
Burinde Bucya, yayishyizeho kuwa 14 Nyakanga 2014.
Kuri uru rubuga indirimbo ye yarebwe cyane yitwa Slowly
imaze kurebwa na Miliyoni 102 kuva kuwa 23 Kanama 2017 yageraho, ni agahigo
gafite abantu mbarwa ku ndirimbo y’umuhanzi ku giti cye.
Uyu musaruro kandi wiyongeraho Miliyoni zigera muri 70
z’ibikorwa rusange yakoreye muri Press One Rwanda ubu ifite umusaruro rusange
ungana na Miliyoni 102, naho abayikurikira umunsi kuwundi bangana n’ibihumbi 351.
Indirimbo iriho yarebwe cyane yitwa Holy Spirit yarebwe
na Miliyoni 13 kuva ku wa 13 Mutarama 2013, ikurikirwa n'iyitwa Ntawamusimbura
imaze kurebwa na Miliyoni 11 kuva yageraho ku wa 08 Mutarama 2017.
Uyu mugabo afite ubusobanuro bukomeye ku buhanzi bwa
Otile Brown kugeza ubu indirimbo bakoranye kuri YouTube imaze kurebwa inshuro
zirenga Miliyoni 41.
Niyo ndirimbo uyu mugabo afite yarebwe cyane kuri uru
rubuga kandi yagiye akorana n’abandi bakomeye nka Juma Jux, Kidum, Reekado
Banks, Harmonize ariko uyu ni we wamuhaye umusaruro wo hejuru.
Ku mbuga zindi nka Spotify, Audiomack, Apple Music, Tidal
n’izindi naho abantu bagenda bumva indirimbo za Meddy aho hari n'izimaze kumvwa
n’abarenga Miliyoni 8.
Indirimbo
ubusanzwe uyu mugabo afite zo kuramya no guhimbaza Imana
Holy Spirit iri mu zo yashyize hanze amaze imyaka itari
myinshi ageze muri Amerika hari mu 2013
Ntacyo Nzaba yakoranye na Adrien Misigaro mu 2015
Grateful ishingiye ku nganzo yakomoye ku mubyeyi we mu 2023
Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro mu 2024
Umwanzuro wo kuvuga ko yinjiye mu ivugabutumwa bisesuye
Impamvu
yatumye ahagarika kuririmba indirimbo z’Isi nkuko benshi babivuga
Icyo gihe kandi yanakomoje ku buryo yahoze arota kuva
cyera kuzabana n’umugore w’umunya-Ethiopia, anakomoza ku buryo benshi bakunze
kumubaza ngo ese wabuze umunyarwandakazi.
Sinkiri wa mugabo nahoze ndiwe narahindutse singishiturwa n'ibyakera.
Agaruka kandi ku buryo ubwo yinjiraga mu muziki usanzwe hari
umupasiteri wamurebye aramubwira ngo uko ugiye niko uzagaruka.
Avuga ko Ubukristo bwe bwabaye nk’umuco gusa ku myaka 18
bitewe no gushaka kwishakisha no kumenya icyo yashobora yisanze ataramira muri
Stade ibintu byahinduye uwo yariwe.
'Mumpaye amafaranga nshaka naza' ariko yabaga abizi ko icyo
ashaka ari uko binanirwa ntabe akibigiyemo ariko buri gihe amafaranga yasabaga
barayamuhaga.
Kuri ubu akunze gusoma ibyo abantu baba bamuvugaho ngo Meddy
waduhombeye, agaseka agaruka ku buryo yari yarabaswe n’ubusinzi nyamara buri gihe akumva ijwi rimubwira ngo nabikomeza azapfa.
Burya umugore we yari umusilamukazi ubwo bahuraga.
Iyerekwa
ryatumye avuga ko agiye kubireka byari igihe yabwiraga Imana mu gisa
nk’iyerekwa ko ahisemo kuba inshuti yayo.
Meddy
uko yakiriwe mu ivugabutumwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Gusa abandi batangiye gufashwa kubera we, usanga bahera ku
kuvuga ngo niba umuntu nk'uyu yafata umwanzuro umeze gutya, gute njye ntahinduka.
Hari insengero zimwe zifashisha indirimbo ze mu
bikorwa by’agikristo, ni umugisha kandi na we ubona ko byamuteye imbaraga.
Urugero ni itorero rya Women Ministries Foundation, Apôtre Mignone Kabera ubwo uyu muhanzi muri Mutarama
2024 yashyiraga hanze ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro.
Ababyinnyi ba Kinyarwanda babarizwa muri
iri torero bagaragaye babyina iyi ndirimbo ibintu byakoze ku mutima uyu muhanzi, ashimira umuyobozi w’iri torero ndetse aya mashusho ayasangiza abamukurikira ku
mbuga nkoranyambaga ze zose.
Niyo unyujije amaso mu nyunganizi ahabwa, usanga abantu baramaze kwakira neza urugendo arimo bati ‘Man of God’ nk'uko asigaye
yiyita.
Ku rundi ruhande ariko hari inshuti ze
avuga ko zitarumva neza ko yaretse inzoga ahandi atakibaho ubuzima
bw’ubwamamare ariko akomeza kubasobanurira ko ibyo atari byo akibamo ahubwo
agahera ahi abasobanurira ukuri ko kubaho ku Mana.
Meddy
ibyo abantu bakwitega mu gihe cy'ahazaza ariko hatari kure cyane
Ibi bivuze ko ashyize imbere kuba umugabo udatundakanye
n’uwo yahoze mbere kandi nk'uko abikomozaho azi ubuzima benshi bari kunyuramo
budahesheje Imana icyubahiro.
Ibyo byumvikanisha ko ari no guharanira ko abantu
bagaruka ku rufatiro rwa Yesu Kristo nk'uko bikunze kugarukwaho.
Gusa ariko abantu bitege no kubona iyaguka ry’umuziki
w’uyu mugabo ufite abamukunda batigeze bamureka ahubwo umuntu yavuga ko
yahumuye ku maso.
Mu bihe bitari ibya kure abantu bashobora kubona Meddy mu
ivugabutumwa i Kigali ariko na none no mu bitaramo byagutse byakorwa mu
buryo ashobora guhurira ku rubyiniro n’abandi baramyi.
Umwaka wa 2025 ushobora gusiga uyu muhanzi ashyize hanze umuzingo nubwo atari ibintu yari asanzwe amenyereweho mu buryo akoramo umuziki
ariko kuri iyi nshuro ni ikintu umuntu yavuga waha amahirwe menshi bitewe n'uko
agomba kugira ibihangano bifite igisobanuro cy'uwo ariwe none utandukanye n'uwo
yahoze ariwe kandi byinshi.
IKIGANIRO CYOSE KIGARUKA KU MUZIKI N'IVUGABUTUMWA BYA MEDDY
KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY AHERUKA YAHURIYEMO NA ADRIEN MISIGARO
TANGA IGITECYEREZO