RFL
Kigali

Bomowe imitima, bahabwa n'igishoro! Umusaruro n'ibyo kwitega kuri All Women Together izabera muri BK Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/07/2024 18:19
0


Women Foundation Ministries yongeye gutegura igiterane mpuzamahanga "All Women Together" [Abagore Twese Hamwe] kimaze guhindura ubuzima bw'abagore batari bacye aho bamwe bahawe igishoro na bagenzi babo nyuma yo kumva ubuhamya bwabo bakiyemeza gufatana urunana.



All Women Together (AWT) ni igiterane mpuzamahanga gitegurwa n'Umuryango Women Foundaton Ministries washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Apostle Mignonne Kabera. Ni igiterane gikomeye gihuriza hamwe abagore bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi" Zaburi 68:11.

Ni ku nshuro ya 12 iki giterane kigiye kuba kuva mu mwaka wa 2011 ubwo cyabaga ku nshuro ya mbere. Igiterane cyo muri uyu mwaka kizaba tariki 06-09 Kanama 2024, kibere muri BK Arena, buri munsi kuva saa Kumi z'umugoroba kugeza saa Tatu z'ijoro. Ni bwo bwa mbere kigiye kubera mu nyubako nini cyane yakira abarenga ibihumbi 10.

Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries ku Isi, Apotre Mignonne Kabera, azakira abakozi b'Imana bazagabura ijambo ry'Imana ari bo Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania na Egbu Osinach Joseph wo muri Nigeria wamamaye nka Sinach.

Kuva mu 2011, All Women Together (AWT) yabereye umugisha abagore banyuranye bayitabiriye binyuze mu ijambo ry'Imana ribasana imitima, rikabaremamo ibyiringiro, umwanya bahabwa wo gutanga ubuhamya bw'ibyo banyuzemo, bityo bagaterana inkunga mu masengesho ndetse bakunguka abantu bashya b'umumaro mu buzima bwa buri munsi.

Binyuze mu nsanganyamatsiko y'iki giterane, "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi" [From Victims to Champions], Women Foundation Ministries iratangaza ko imaze kwakira ubuhamya bwinshi bw'abagore babaga mu buzima butagira ibyiringiro, baraheranywe n'ahahise hashahira, ariko iki giterane kibomora imitima bahindura imitekerereze.

Uyu munsi wa none bamwe muri abo bagore ni Abadepite, ba rwiyemezamirimo, Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta ndetse abandi bari kurotora inzozi bahoranye kuva kera. Bamwe bahawe igishoro na bagenzi babo, babasha gutangiza imishinga inyuranye, barunguka cyane, none ubu nabo bari gufasha bagenzi babo batishoboye.

Women Foundation Ministries itegura iki giterane kimaze kuba ubukombe muri Afrika iragira iti "Dufite inkuru nyinshi z'ubutsinzi z'abagore bahaye bagenzi babo igishoro mu kubafasha gutangira kwikorera, ubu abo bagore ni abakoresha, nabo bari gufasha bagenzi babo guteza imbere imiryango yabo".

Apotre Mignonne yabwiye inyaRwanda ko Ijambo ry'Imana rikize ku bintu byose. Avuga ko rizana amahoro, gukira kw'imitima ndetse rikazana n'amafaranga. Avuga ko umugore umwe ashobora gutsikamirwa, ariko iyo ari hamwe na bagenzi be bahinduka abatsinzi. Ati "Igiterane All Women Together ni igiterane buri mugore ushaka kuba umutsinzi akeneye".

Apotre Mignonne Kabera yararitse abagore bose kuzitabira iki giterane, AWT2024

All Women Together ni igiterane mpuzamahanga gikomeye kibera mu Rwanda buri mwaka. Kiba gihanzwe amaso na Afrika n'Isi yose muri rusange. Inshuro zabanje, AWT yagiye yitabirwa imbonankubone n'abagore barenga ibihumbi bitanu ariko igakurikirwa n'abantu bari muri za miliyoni binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Igiterane AWT 2024 gifitanye isano na AWT 2017

Tariki 8-11 Kanama 2017, Women Foundation Ministries yakoreye igiterane All Women Together muri Kigali Convention Center. Ni igiterane Apostle Mignonne yatangarijemo amagambo akomeye y'ubuhanuzi, kandi bwaje gusohora. Icyo gihe u Rwanda rwari ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ariko ntabwo Perezida yari yakarahiye.

Ni na ko bimeze muri AWT 2024 kuko nayo igiye kuba nyuma y'iminsi micye u Rwanda ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuwa 14-15 Nyakanga 2024, kandi nabwo Perezida Kagame watsinze aya matora ku matwi 99.18%, ntabwo ararahirira izi nshingano yahawe n'Abanyarwanda zo kongera kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka 5.

Ni byiza kugira abakozi b'Imana bazirikana Ubuyobozi bwa Leta, bakabushyira mu maboko y'Imana kugira ngo izabakoreshe ibihambaye mu nshingano yabahaye na cyane ko Ubuyobozi buturuka ku Mana. Mu 2017, Apostle Mignonne yahanuriye Umukuru w'Igihugu anashima Imana ko yatoranyije Nyakubahwa Paul Kagame, akaba ari we utsinda amatora.

Ati "Tugize umugisha kuko Perezida wacu (Paul Kagame) atari yarahira, agiye kwinjira muri manda iri fresh. Reka mbabwire ijambo ry’ubuhanuzi, imyaka y’inzara yararangiye, ahubwo Imana irambwiye ngo tugiye kujya muri ya myaka 7 y’uburumbuke ya yindi Yozefu yabonye.

Bwira mugenzi wawe ngo aho amafaranga azava ntibimureba.Ibihugu biraje, ndabona China (Ubushinwa), ndabona u Bwongereza, ndabona ibihugu by’abarabu b’ibyanwa bigera aha, baje gushaka uyu muntu w’Imana

Kandi amafaranga Imana izayaduha, hagiye kuza system aho batazajya bayacisha mu nzego nyinshi ahubwo bakayacisha mu bantu badafite ubushobozi. Ubu ngubu umuntu wese ufite impano agiye kuzamura ibiciro (…..) Uzakora kuri Perezida wacu azaba akoze mu mboni y’ijisho ry’Imana. Imana iciye abacwezi mu gihugu".

Bitewe n'umusaruro ushyitse w'ibiterane byabanje, abantu banyuranye yaba ibyamamare birangajwe imbere na Miss Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020; Abakobwa n'Ababyeyi banyuranye, banyotewe n'Igiterane cy'uyu mwaka na cyo gishobora kuzaberamo isengesho ry'ubuhanuzi ku Bayobozi b'Igihugu nk'uko bikwiriye kuranga Iteraniro ry'Abera.

Abakristo basabwa gusengera Abayobozi nk'uko biri muri 1 Timoteyo 2:1-3 "Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose no kubasabira no kubashimira ariko cyane cyane Abami n'Abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y'Imana Umukiza wacu."


Imyiteguro y'igiterane All Women Together 2024 igeze kure,..amashyushyu ni yose!

Imwe mu mpamvu igiterane All Women Together [Abagore Twese Hamwe] gitegerezanyijwe amashyushyu ni uko cyatumiwemo abakozi b'Imana basanzwe bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse baneretswe urukundo rwinshi mu giterane giheruka, abo bakaba barimo icyamamare Sinach wo muri Nigeria uzaba aje mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Yaje i Kigali bwa mbere mu 2017 mu gitaramo cya Patient Bizimana, izindi nshuro ebyiri ni ubutumire bwa Apotre Mignonne. Ubwo aheruka mu Rwanda mu 2023, Sinach yarishimiwe cyane akaba ari nayo mpamvu yongeye gutumirwa. Icyo gihe byari mu giterane n'ubundi cya All Women Together cyanditse amateka yo kwitabirwa na Madamu Jeannette Kagame.

Byari tariki 11 Kanama 2023 ku munsi wa nyuma w'igiterane AWT 2023. Abacyitabiriye, batunguye Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi Mukuru, bamwereka urukundo rudasanzwe bamwifuriza isabukuru nziza, ndetse bamubwira amagambo yuje urukundo.

Mu byishimo byinshi Madamu Jeannette Kagame yabashimiye urukundo bamweretse, atangaza ko bishimira uruhare rwa ‘Women Foundation Ministries’ itegura iki giterane, ikomeje kugira mu kuzamura ubushobozi bw’umugore.

Yagize ati “Ubwo u Rwanda rufite ba Nyampinga bangana namwe turahirwa. Ibikorwa bya Women Foundation Ministries, bifite uruhare rukomeye mu mibereho myiza n’iterambere ry’Umuryango nyarwanda. Iyo wubatse ubushobozi bw’Umugore uba wubatse umuryango bityo ukaba uteje imbere igihugu.”

Madamu Jeannette Kagame kandi, yanashimye Women Foundation Ministries iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera, avuga ko ubutumwa batanga buri mu mirongo ngenderwaho y’igihugu, yongeraho ko ntako bisa gusoreza umunsi mu Iteraniro ry’abategarugori.

Ati “Ubutumwa mutanga busubiza imwe mu mirongo ngenderwaho y’igihugu. Ntako bisa gusoreza umunsi mu iteraniro nk’iri ry’abategarugori babereye Imana, bareye u Rwanda.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iki giterane cya All Women Together guharanira ubumwe, urukundo kutikuza ndetse no kwishyira hejuru, abasaba kwimakaza urukundo muri byose ahita atanga urugero ruboneka muri Yohana 4:16.

Yagize ati “Intego nyamukuru y’ubuzima bwacu ikwiye kuba urukundo. Urukundo ruturanga muri byose twange ikibi, duharanire kubaka aho gusenya maze tube rya tabaza rimurikira bose rikanirukana umwijima. Yohana 4:16 Haravuga ngo ‘Imana ni urukundo, urukundo niryo shingiro rya byose, bityo tugomba kubiharanira nk'uko Bibiliya ibidutoza.”

"Nk’abakiristo bumva neza ijambo ry’Imana nta na hamwe Bibiliya ivuga ko ikinyuranyo cy’urukundo ari uwango ahubwo ahatari urukundo harangwa kenshi n’umwiryane, kwikuza, kutubaha kudaca bugufi no kutabasha kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe kandi ibi byose binyuranye n’icyo urukundo rw’Imana rusobanuye.”‘

Umushumba wa Women Foundation Ministries [WFM], Apostle Mignonne Kabera, yageneye impano umufasha w’umukuru w’igihugu, ku bw’isabukuru yagize ku wa 10 Kanama, anamushimira ko yemeye kwakira ubutumire bwa Women Foundation Ministries.

Ukurikije imigendekere myiza y'iki giterane mu myaka yabanje, biragaragaza ko igiterane cy'uyu mwaka kizaba kiri ku rundi rwego kandi biranagaragarira mu myiteguro yacyo dore ko bakijyamye muri BK Arena - inyubako ya mbere mu Rwanda iberamo ibikorwa by'imyidagaduro yakira abantu benshi bagera ku bihumbi 10 bicaye neza.

Ni igiterane cyitezweho kuzarangwa n'ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru aho iyi nyubako ishobora kuzaba ntoya rwose na cyane ko kwinjira ari ubuntu. Kuba iki giterane kibaye mu bihe Abanyarwanda bari kwishimira ibyavuye mu matora y'Umukuru w'Igihugu aho Perezida Kagame yatsinze amatora, na byo bizazamura amashimwe ya benshi.

Benshi bazitabira ku bwinshi iki giterane mu gushima Imana yabanye nabo mu Matora. Rwanda rw'Ejo ndavuga Urubyiruko, by'umwihariko abakobwa ntibazacikwa nk'uko babigaragaje ubushize. Ku munsi wa nyuma w'iki giterane, abagabo n'abasore nabo bazaba bemerewe kwitabira, bizaba byahinduye isura aho imyanya ishobora kuzaba micye.

Kongera gutumira Sinach nabyo bizatuma benshi bahihibikanira kwitabira AWT2024 dore ko uyu muhanzikazi afatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Sinach yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zamushyize ku gasongero nka "Way Maker" imaze kurebwa na Miliyoni 267 na "I Know Who I Am" imaze kurebwa na Miliyoni 137.

Ubwo aheruka i Kigali umwaka ushize, yibanze ku gutanga impuguro ku bagore n'abakobwa bitabiriye AWT2023. Ubu, ashobora kuzahabwa umwanya uhagije wo kuririmbira abakunzi be. Bizizihira benshi kuririmbana nawe indirimbo ze zisohotse vuba nka "Victory Is My Name", "Bigger Than", "Confessions", "Done It Again", "Final Word" na "A Million Tongues".

Ibyihariye kuri Apotre Mignonne wagize iyerekwa rya All Women Together Conference


Apotre Mignonne Kabera uri inyuma y'iki giterane All Women Together kirahirwa n'abagore ibihumbi n'ibihumbi mu gihugu cy'imisozi igihumbi, ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda biturutse ku nyigisho ze zifasha benshi. Urubyiruko rwinshi ruramukunda cyane kubera impanuro zinyuranye akunze kubaha. 

Ntibamukunda ariko ngo barushe ababyeyi b'abamama dore ko banakunze guhura kenshi bahuriye mu muryango yashinze 'Women Foundation Ministries', ubarizwamo abaturuka mu matorero atandukanye, ukaba warashinzwe mu mwaka wa 2006. Ivugabutumwa akora riherekezwa n'ibikorwa by'urukundo bifatika byiganjemo gufasha abatishoboye.

Ni ibikorwa akora binyuze mu gikorwa cyitwa 'Thanksgiving' mu ntego yo 'Gushima Imana mu bikorwa' ndetse akanabishishikariza abandi. Amateraniro abwirizamo, nta mukobwa n'umugore uba wifuza kuyasiba, aho twavugamo: Women Fellowship, Ennihakkole, Upper Room, Fire Week na Wirira Fellowship iba buri wa Gatanu saa Kumi n'imwe z'umugoroba.

Apotre Mignonne Kabera ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umugabo we Eric Kabera, ndetse afite abandi benshi mu buryo bw’Umwuka. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries [WFM] n’urusengero rwitwa Nobel Family Church. Yavukiye mu gihugu cy'u Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

Ni umunyarwandakazi ufite izina rikomeye muri Afrika mu Iyobokamana, akaba umwe mu bagore bimitswe nka Apostle bwa mbere mu Rwanda. Apostle Mignonne amaze kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye ku Isi binyuze mu biterane bye bigamije guhuza Afrika mu buryo bw'Umwuka, bizwi ku izina rya 'Connect Africa Conference'.

Apotre Mignonne yatangije Women Foundation Ministries mu bihugu birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Burundi, Uganda, Ghana, Ububiligi, Ubufaransa, Ubwongereza na Kenya. Mu kwegera abakristo be, yashyizeho inzego bisangamo zirimo King's Daughters, Godly Mothers, Girls Impact na Men and Sons of Issachar.

Kuwa 13 Kamena 2024, Apostle Mignonne Kabera yashimiye abahanzi 9 n'umunyamakuru umwe ku bw'ibikorwa by'indashyikirwa bakoze mu myaka 15 ishize, abo akaba ari: Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe, David Nduwimana, Steven Karasira, Guy Badibanga, Theo Bosebabireba, Yvan Ngenzi, Mani Martin na Patrick Nyamitari.

Umushumba, Umubyeyi, Intumwa, Mama w’Amahanga, Umugwaneza,…ni amwe mu mazina ya Apostle Mignonne, ndetse benshi ntibatinya kuvuga ko ari "Mama w’u Rwanda mu buryo bw’Umwuka". Akorwa ku mutima n’imirimo y’abaramyi, akaba ariyo mpamvu abashyigikira cyane yaba mu kwitabira ibitaramo byabo, kubatera inkunga n'ubundi buryo ashobozwa.

Amaze guhabwa ibihembo birimo Sifa Reward ku bw’ibikorwa byimpuhwe, ategura buri mwaka bizwi nka "Thanksgiving”. Ategura ibiterane byinshi buri mwaka bigamije kogera ubushobozi bw’umugore muri sosiyete yu Rwanda, nka "Abagore Bose Hamwe" [All Women Together] mu nsanganyamatsiko ivuga ngo “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”.

Afite kandi igihembo cya Groove Award Rwanda yahawe ku bw'uruhare yagize mu muziki wa Gospel n'itangazamakuru. Ni inshuti y’urubyiruko n’ibyamamare kugeza aho benshi bayoboka Minisiteri yatangije, muri abo harimo Miss Nishimwe Naomie, Miss Queen Kalimpinya, Ntarindwa Diogène (Atome), Kate Bashabe, Billy Irakoze n’abandi.

Itorero yashinze rya Noble Family Church rifite umwihariko w'ibiterane bimaze gushora imizi birimo: 7 Days of Worship; Umugore mu Ihema, umugabo mu marembo; Esther Operation; 12 Days of Crossover; Christmas Celebration; New Years Eve, n'ibindi. Kuri ubu iri Torero riri kubaka urusengero rw'agatangaza ruzaba rwakira abantu barenga ibihumbi bitanu.


Muri Kigali hagiye kubera igiterane mpuzamahanga cya All Women Together


'Akarago' ni kimwe mu bizwi kuri Apotre Mignonne washinze Itorero Noble Family Church


Inyigisho za Apotre Mignonne Kabera zomora imitima ya benshi bari baratsikamiwe


All Women Together ni igiterane buri bugore akeneye mu buzima bwe


Apotre Mignonne Kabera aherutse gushimira aba 'Legends' mu muziki wa Gospel


Abitabiriye AWT2023 bagiriwe umugisha wo kubana na Madamu Jeannette Kagame


Madamu Jeannette Kagame yagiriye ibihe byiza cyane muri All Women Together 2023


Muri AWT2023 Apotre Mignonne Kabera yahaye impano Madamu Jeannette Kagame


Sinach agiye kongera gutaramira mu Rwanda mu giterane mpuzamahanga cya AWT2024


Igiterane All Women Together 2024 kizabera muri BK Arena cyahumuye!

REBA INDIRIMBO "WAY MAKER" IMAZE KUREBWA NA MILIYONI 267







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND