RFL
Kigali

Uko ubuhehesi bwatandukanije Cristiano Ronaldo na Irina Shayk

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/07/2024 8:41
0


Umunyamideli Irina Shayk wigeze gukundana igihe kirekire na Cristiano Ronaldo, yahishuye uburyo ubuhehesi bw’uyu mukinnyi bwasenye umubano wabo.



Irina Shayk umwe mu banyamideli bakomeye muri Amerika, uzwiho kuba yarakundanye n’icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yasubije amaso inyuma ku mubano wabo wigeze guca ibintu ndetse anahishura ko ubuhehesi ari bwo bwatumye bashwana.

Cristiano Ronaldo yahuye na Irina Shayk mu 2010 ubwo bakoraga amashusho n’amafoto yamamaza imyenda y’uruganda rwa ‘Armani’ imwe mu nzu z’imideli zikomeye ku Isi. 

Irina avuga ko icyo gihe ari bwo batangiye kugirana ubushuti ndetse nyuma baza gutangira gukundana aho bemeje iby’urukundo rwabo mu mafoto bashyize mu kinyamakuru Vogue Spain mu 2011.

Irina Shayk uvuka mu Burusiya yakomeje avuga ko umubano wabo wari mwiza kandi ko bombi bageragezaga guhura cyane nubwo babaga mu bihugu bitandukanye. Avuga ko icyo gihe bari muri ‘couple’ zivugwa cyane byanatumye ahora yihisha aba paparazzi. Icyakoze nubwo bakundana cyane ngo bakunze no guhura n’ibibazo mu rukundo rwabo.

Yabwiye Hollywood Reporter ati: “Nubwo mu mafoto yacu mu binyamakuru yatwerekanaga duseka urukundo ari rwinshi ariko burya twabaga dufitanye ibibazo kandi byinshi byaterwaga n’ubuhehesi bwa Cristiano. Nari mbizi ko akunda kuryamana n’abandi bakobwa gusa akambwira ko ari njye gusa akunda nkamwizera”.

Uyu munyamideli yakomeje ati: “Ni kenshi yakunze kunca inyuma nkabyihanganira kuko nari nziko azabireka. Nizeraga ko yari ari mu gihe cy’ubuhehesi buzashira gusa uko iminsi yicumye ni ko yakomezaga kurushaho”. Irina Shayk yanahishuye uburyo Cristiano yamuciye inyuma bagiye mu birori by’umubyeyi we.

Irina Shayk yagize ati: “Sinzabyibagirwa hari igihe yanciye inyuma ndamufata. Iki gihe twari twagiye mu isabukuru ya nyina wari wujuje imyaka 60 y’amavuko. Hari umukobwa twahahuriye nkajya mbona bari kuganira cyane, gusa akambwira ko ari inshuti y’umuryango. 

Iryo joro yambwiye ko hari umuntu agiye guhura nawe nyamara ahubwo yari agiye mu yindi hoteli guhura n'uwo mukobwa. Iryo joro bararyamanye mbasanga aho bari baryamye mu yindi hoteli kuko hari uwari wampaye amakuru y’uko bafitanye gahunda nyuma y’ibirori bya nyina”.

Irina Shayk yasoje avuga ko uwo munsi ari bwo yafashe umwanzuro wo gutandukana na Cristiano mu 2015. Yemeza ko iyo uyu mukinnyi ataza kuba umuhehesi umubano wabo wari gukomeza gukomera. 

Uyu munyamideli wavuze ibi azwiho kuba yarakundanye n’abandi basitari nyuma yo gushwana na Cristiano, barimo The Rock, Kanye West hamwe na Bradley Cooper babyaranye.

Cristiano Ronaldo na Irina Shayk bagikundana

Urukundo rwabo rwigeze guca ibintu mu myidagaduro 

Irina Shayk yavuze ko umubano wabo wahoragamo ibibazo kubera ubuhehesi bwa Cristiano 

Uyu munyamideli yahishuye uburyo Cristiano yamuciye inyuma bagiye mu birori by’isabukuru ya Nyina

Icyo gihe ni bwo yafashe umwanzuro wo gutandukana na Cristiano bari bamaranye imyaka 5

Bakimara gutandukana, Irina yahombye Miliyoni 11 z’abantu bamukurikiraga kuri Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND