RFL
Kigali

Bugesera FC mu biganiro bya nyuma n'abakinnyi 3 barimo 2 bakiniraga AS Kigali

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/07/2024 6:39
0


Ikipe ya Bugesera FC iri mu biganiro bya nyuma n'abakinnyi 3 aribo Iyabivuze Osee na Akayezu Jean Bosco uzwi nka Welbeck bakinaga muri AS Kigali ndetse na Cyiza Jean Paul wakinaraga Mukura VS.



Nk'uko amakuru yizewe InyaRwanda ifite abivuga, aba bakinnyi uko ari 3 bagiranye ibiganiro n'ibuyobozi bwa Bugesera FC burangajwe imbere na Gahigi Jean Claude kuri uyu Wa Gatatu gusa birangira badasinye.

Nubwo batarashyira  umukono ku masezerano ariko biteganyijwe ko kuri uyu Wa Kane aribwo bashobora gusinya ay'imyaka 2 ari abakinnyi b'iyi kipe y'akarere ka Bugesera.

Rutahizamu, Iyabivuze Osee ukina asatira wanyuze mu makipe arimo Sunrise FC , Gicumbi FC na Police FC, agiye gusinyira iyi kipe nyuma y'uko mu mwaka ushize yakiniraga AS Kigali.

Myugariro w'iburyo , Akayezu Jean Bosco uzwu nka Welbeck nawe agiye kwerekeza muri Bugesera FC nyuma y'uko yari yarageze muri AS Kigali muri 2022 avuye muri Etincelles FC. 

Undi mukinnyi wa 3 ushobora gushyira umukono ku masezerano ya Bugesera FC ni myugariro ukomoka mu Burundi,Cyiza Jean Paul wakiniraga ikipe ya Mukura VS mu mwaka ushize w'imikino gusa akaba yaratandukanye nayo.

Bugesera FC iri mu nzira zo gusinyisha aba bakinnyi nyuma y'uko yamaze kurangizanya na Bizimana Yannick we wasinye amasezerano y'umwaka 1.

Mu mwaka ushize w'imikino, iyi kipe ntabwo byayigendekeye neza cyane   dore ko yashoboraga no kumanuka mu cyiciro cya Kabiri ariko bikarangira irokotse itsinze Etoile de l'Est ku munsi wa nyuma ibitego 3-0 bituma ihita isoreza ku mwanya wa 12 n'amanota 32 aho yarushaga inota 1 izamanutse.


Cyiza Jean Paul wakiniraga Mukura VS mu mwaka ushize ari uri mu biganiro bya nyuma na Bugesera FC byo kuba yaba umukinnyi wayo


Akayezu Jean Bosco ari mu biganiro bya nyuma byo kuba yaba umukinnyi wa Bugesera FC 


Iyabivuze Osee nawe ni uko ashobora gusinyira Bugesera FC amasezerano y'imyaka 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND