RFL
Kigali

Nta rwango mufitiye! Amarangamutima ya Bruce Melodie nyuma y'uko The Ben yifashishije indirimbo ye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/07/2024 19:01
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yatangaje ko yashimishijwe kandi yakozwe ku mutima no kuba mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben] yarifashishije indirimbo ye 'Sowe' aherutse gushyira ku isoko iri mu zizaba zigize Album ye izasohoka mu Ugushyingo 2024.



Avuze ibi mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, The Ben yifashishije konti ye ya instagram yagaragaje amashusho ye yishimira indirimbo 'Sowe', ariko ku rundi ruhande yabihuje no kwamamaza telefoni ya TECNO.

Mu kiganiro yahaye Televiziyo Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko yakiriye neza n'umutima ushima kuba The Ben ari mu banyuzwe n'indirimbo ye. Yumvikanisha ko nta munsi n'umwe yigeze yumva The Ben avuga ko adakunda ibihangano bye.

Ati "Nabyakiriye neza! Kuko The Ben ntabwo yigeze avuga ko adakunda umuziki wanjye. Kandi nyine umuziki nta mupaka ugira, iyo ukugeze mu mutima ukumva indirimbo uyikunze ukaba ufite imbuga nkoranyambaga wifunguriye, ushobora gukora ibyo ari byo byose, ariko The Ben si umuntu usanzwe."

Yavuze ko The Ben ari umuhanzi mugenzi we, bityo ko kuba yifashishije indirimbo ye byagakuyeho ibyo abantu bahora batekereza by'uko hagati yabo umubano atari mwiza.

Ati "[...]Ubwo nizere ko abibazaga ibipfuye n'ababitekerezaga nabi babonye ibisubizo nta muntu uvuze. Ni uko."

Abajijwe niba hari urwango hagati ye na The Ben, yavuze ko 'nta n'urwigeze ruhaba'. Yavuze ko kuba hari umubare munini w'abafana wumvikanisha ko badacana uwaka, ari imitekerereze yabo, kuko iyo yisuzumye asanga nta kintu yaba apfa na The Ben.

Abigereranya no kuba abafana bahora bahanganisha Cristiano Ronaldo na Messi.  Ati "Ntekereza ko ari imitekerereze y'abafana uko bisanzwe. Ni inde wigeze uzana ihangana hagati ya Ronaldo na Messi ni inde wabyaduye, uramuzi? "

"Hari ukuntu abantu iyo bahuriye mu kazi, bakaba bari gukoresha ingufu abantu bagerageza kubagereranya, mu by'ukuri ukaba ushobora gusanga abo bantu bo ubwabo batigereranya cyangwa bafite ibyo bibera byabo..."

Bruce yavuze ko akuyeho ibyo abantu batekereza 'The Ben ni umuhanzi w'umuhanga kandi mugomba icyubahiro kubera ko ni Mukuru wacu wadutanze mu muziki, kuba yakwifashisha indirimbo yanjye ni igikorwa cyiza umuhanzi Mukuru akwiye gukora uwo ari we wese ariko nanone si itegeko ukwiye kubikora kubera ubyiyumvamo'.

Yumvikanishije kandi ko kuba The Ben yifashishije indirimbo bigaragaza urukundo, amusabira umugisha ku Mana.

Abajijwe niba bashobora gukorana indirimbo cyane ko iyo mu 2017 n'iyo mu 2021, bazigerageje bikanga, yavuze ko 'nta kintu kidashoboka'.

Igisigaye ni ukuzashaka umwanya bagahuza ibitekerezo n'ubwo buri wese aba afite ibyo ahugiyemo. Ati "Tubonye umwanya tukabihuza, nta kintu kidashoboka."


Bruce Melodie yatangaje ko yishimiye kuba The Ben ‘umuhanzi Mukuru’ yaramufashije kumenyekanisha indirimbo ye


Bruce Melodie yavuze ko nta rwango yigeze agirira The Ben, kandi atekereza ko ari nako bimeze kuri mugenzi we


Bruce Melodie yavuze ko n’ubwo yagerageje gukorana indirimbo na The Ben ntibikunde, ariko haracyari amahirwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOWE' YA BRUCE MELODIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND