Abanyarwenya bakomeye mu gihugu cya Uganda, Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello, bageze i Kigali bitabiriye igitaramo cy’urwenya “Gen-Z Comedy” cyahujwe no kwizihiza no kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, kizaba ku wa 25 Nyakanga 2024.
Bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa sita zo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2024, bakirwa n’abarimo
umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibi bitaramo biba kabiri buri kwezi.
Iki gitaramo
cyateguwe mu rwego kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame
Fally Merci aherutse kubwria InyaRwanda ko bateguye iki
gitaramo batumira Teacher Mpamire mu rwego rwo kwizihiza Intsinzi ya Paul
Kagame muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iherutse gushimangira ko
Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi 99.18%.
Ati “Ni igitaramo cya ‘Gen-z comedy’ mu rwego rwo kwizihiza
intsinzi, ko tumeze neza nk’urubyiruko. Twizihiza intsinzi ya Paul Kagame.”
Yavuze ko gutumira Teacher Mpamire muri iki gitaramo
cyihariye, byaturutse ku kuba ari umunyarwenya umaze igihe kinini wanyuze
imitima ya benshi.
Ati “Ni umwe mu banyarwenya bakomeye, twakuze dukunda kandi
tureba. Kandi intego y’ibi bitaramo ni ukuzamura impano z’abandi no kubahuza
n’abantu bafata nk’icyitegererezo bikabatera imbaraga zo gukomeza gukora umunsi
ku munsi.”
Akomeza ati “Kumutumira rero ni uko amaze igihe kinini kandi
ni mu rwego rwo kwifatanya nawe mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.”
Fally Merci avuga ko gutumira Dr Okello ‘twashingiye ku kuba
ari umwe mu banyarwenya dukoranye igihe kinini ku buryo yisanga cyane muri
Gen-Z Comedy’.
Teacher Mpamire yanditse kuri konti ye ya Instagram,
agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku Banyakigali. Ati “Rwanda, ese
mwiteguye ishuri? Mwagiye mubaza ngo n’ibiki bitagenze neza. Noneho, Mwalimu
Mpamire azagira ishuri i Kigali ku itariki ya 25 Nyakanga 2024. Muzaze twige
maze tubyine intsinzi.”
Dr Okello yagiye yigaragaza cyane muri ibi bitaramo
akishimirwa cyane, ni mu gihe Teacher Empire ari ku nshuro ya mbere agiye
gutarama muri Gen-z Comedy, ariko yaherukaga i Kigali mu gitaramo cya Seka Live,
cyabaye muri Kamena 2023.
Herbet Mendo Ssengujja [Teacher Mpamire] watumiwe muri iki
gitaramo, ni umunyarwenya ufite impano yihariye mu gusetsa abantu. Yatangiye
yigana Perezida Museveni wa Uganda, abonye abandi batangiye kumwigana, nyuma
aza gufata umwihariko we ari na bwo yaje gukundwa cyane. Kuri ubu urwenya rwinshi
arutera yigize umwalimu.
Mu 2017, nabwo yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cya
Seka Live cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yari ku nshuro ya
kabiri ibi bitaramo by’urwenya bitangiye gutegurwa.
Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, afite impamyabumenyi
y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Makerere.
Perezida Museveni yamuteye inkunga abasha gukurikirana amasomo
ajyanye n’urwenya no kwandika muri American Comedy Institute i New York.
Teacher amaze gutaramira muri Uganda, Zambia, Malawi, Kenya, Tanzania n’ahandi.
Okello we yaherukaga gutaramira i Kigali, ku mugoroba wa
tariki 9 Werurwe 2023 ndetse no mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa
Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).
Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y’uko azanye na Anne
Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali Conference
and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22 Nzeri 2022.
Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba ikimenyabose! Impano z’abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n’abandi zatangiye gutangarirwa n’abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.
Abanyarwenya Teacher Mpamire na Okello bamaze kugera i Kigali bitabiriye igitaramo cya 'Gen- Z Comedy'
Uhereye ibumoso: Teacher Mpamire, Fally Merci ndetse na Dr Okello
Dr Hillary Okello agiye gutaramira ku nshuro ye ya kabiri muri Gen-z Comedy
TANGA IGITECYEREZO