RFL
Kigali

Umutoza wa Chelsea yashyize umucyo ku kibazo cy'umukinnyi we wakoze irondaruhu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/07/2024 14:05
0


Umutoza w'ikipe ya Chelsea, Enzo Maresca yashyize umucyo ku kibazo cy'umukinnyi we, Enzo Fernandes wakoreye irondaruhu abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa barimo n'abo bakina mu ikipe imwe.



Mu Cyumweru gishize ni bwo ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanaga igikombe cya Copa America ya 2024 itsinze Colombia igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Ubwo bari mu nzira bavuye kwegukana igikombe, Enzo Fernandes usanzwe akinira Chelsea yagiye kuri 'Live ya Instagram' maze n'abandi bakinnyi bagenzi be ba Argentine baririmba indirimbo yisabira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa.

Bavugaga ko hari abakinnyi bakinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa kandi baturuka ku mugabane w'Afurika. Aha bavuzemo abarimo Kylian Mbappé ufite Se umubyara ukomoka muri Cameroon mu gihe nyina we akomoka muri Algeria.

Ibi babikoze bibutsa ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ko bayitsinze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi cya 2022 nubwo ifite abakinnyi bakomoka ku migabane itandukanye none bakaba banegukanye igikombe cya Copa America.

Nyuma y'uko ibi bibaye benshi ntabwo babyishimiye, bamwe banatangira no kunenga Enzo Fernandes usanzwe ukinira Chelsea dore ko ari we wateraga iyi ndirimbo bituma na bamwe mu bakinnyi bakinana bakomoka mu Bufaransa bareka kumukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Bamwe bahise banatangira gutekereza ko ibi bizateza ikibazo cy'umwuka mubi muri Chelsea ariko ku wa Kabiri ubwo umutoza wayo Enzo Maresca yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko ari ibintu byoroshye.

Ati: "Biroroshye rwose ku bijyanye n'umukinnyi usaba imbabazi. Ikipe nayo yakoze ibimeze nkabyo, ntabwo rero ntekereza ko hari icyo nakongeraho ukurikije uko ibintu bimeze. Bimaze gusobanuka no gusobanurwa. "

"Ntabwo ntekereza ko bizateza ibibazo. Bose ni abantu. Ntabwo ntekereza ko hari imigambi mibi yaturuka muri umwe muribo. Sintekereza ko Enzo nagaruka tuzagira ibibazo. 

Enzo yasobanuye neza uko ibintu bimeze, ikipe nayo ni uko, nta kintu nakongeraho. Ntabwo ari abantu babi. Bishobora kubaho ariko sinkeka ko hari ibibazo na gato. Naganiriye na Enzo ndetse bose twaravuganye."

Biteganyijwe ko Enzo Fernandes asanga abandi bakinnyi ba Chelsea muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagiye gutegurira umwaka utaha w'imikino kuwa Mbere w'icyumweru gitaha nyuma yuko yahawe akaruhuko bitewe n'uko yari avuye muri Copa America.


Enzo Maresca avuga ko nta kibazo bizateza ubwo Enzo Fernandes azaba asanze abakinnyi bagenzi be nyuma yo gukora icyafashwe nk'irondaruhu 


Enzo Fernandes yasabye imbabazi nyuma yo gukora irondaruhu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND