Ayobami Olaleye wamamaye nka Producer Phantom, yatangaje ko nyuma yo gukorera indirimbo umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label, akomeje imikoranire ye n’abahanzi Nyarwanda barimo na Kenny Sol ndetse na Afrique Joe.
Ni ubwa mbere uyu musore wo muri Nigeria yakoreye uruzindiko
rw’akazi mu Rwanda. Ariko yaje i Kigali, izina rye risanzwe rizwi ku buryo
yisanze.
Ni we wakoze indirimbo ‘Ye’ y’umunya-Nigeria, Burna Boy
wamamaye ku Isi. Yagiye hanze ku wa 6 Nzeri 2018, imaze kurebwa n’abantu
barenga Miliyoni 268.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Phantom yavuze ko
gukorera indirimbo Burna Boy biri mu bintu btashimangiye ubuhangange bwe mu
gukora indirimbo.
Yavuze ko iriya ndirimbo yakomeje izina rye, yinjira mu
biranga umwuga we. Uyu musore yumvikanishije ko gukorera Burna Boy biri mu
byiza yagezeho mu byo ubu buzima butanga.
Ati “Gukora na Burna Boy ni kimwe mu bintu byanshimishije
cyane. Ni umuhanga w’umunyamwuga ku rwego buri wese atabasha kwiyumvisha.”
Iyi ndirimbo ‘Ye’ iri kuri Album Burna Boy yise ‘Outside’.
Yatangiye gukorwa ari igitekerezo cy’injyana muri Nyakanga 2017, ariko Burna
Boy atararirimbamo.
Phantom avuga ko muri uriya mwaka akora iriya njyana yuyimvagamo ko izavamo indirimbo idasanzwe, ku buryo yabitse ‘Beat’ igihe kinini yifitemo
kwizera.
Yavuze ko Burna Boy yamusuye muri Studio amusaba kumwumvisha
imwe muri ‘Beat’ afite ahera kuri iriya. Ati “Nacuranze iriya, ako kanya ahita
ayikunda. Ibindi ni amateka.”
Yakuruwe n’impano z’abahanzi
b’i Kigali
Phantom ari i Kigali kuva mu cyumweru gishize ndetse amaze
kugirana ibiganiro n’abahanzi banyuranye, harimo abamusaba ko yabakorera
indirimbo n’ibindi.
Yumvikanishije ko ashingiye ku mpano z’abahanzi nyarwanda
ntakabuza, bidatinze bazisanga ku isoko ry’umuziki. Avuga ko ibi ‘nibyo
byatumye nza i Kigali’.
Ati “U Rwanda rufite umugisha wo kugira abahanzi bafite
impano. Mu gihe cya nyacyo no guhibibikana, ndabona u Rwanda nk’igihugu gifite imbaraga
mu gukomeza kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga.”
Ni muri uwo murongo avuga ko nyuma ya Bwiza, yatangiye
gukorera indirimbo abarimo Kenny Sol na Afrique Joe. Ati “Ni byiza kuba ndi
muri uyu Mujyi mwiza wa Kigali. Nyuma ya Bwiza, natangiye gukorana na Kenny Sol
ndetse na Afrique Joe. Ubu navuga ko ndi gukorana n’abantu benshi.”
Phantom avuga ko bari mu cyiciro cyo guhanga izi ndirimbo,
ariko hari icyizere cy’uko zasohoka muri uyu mwaka. Ati “Turi mu cyiciro cyo
kuzirema. Ariko iyo mishinga twayitega muri uyu mwaka ntagihindutse.”
Niwe watangije
ibiganiro by’imikoranire na Bwiza
Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yabwiye
InyaRwanda ko Phantom yamaze kurangiza imwe mu ndirimbo zizaba zigize Extended
Play (EP) ya Bwiza izasohoka muri uyu mwaka hatagize igihinduka.
Yavuze ko bagombaga kuzakorana na Phantom indirimbo ebyiri.
Uyu musore yumvikanishije Phantom ariwe wahisemo gukorana na Bwiza, nyuma y’ibiganiro
bagiranye.
Ati “Phantom yaje i Kigali afite gahunda nyinshi, nitwe
twamwakiriye. Niwe wahisemo gukorana na Bwiza, dutangira imishinga y’indirimbo
ebyiri. Ariko, icyo nakubwira ni uko imwe muri zo yamaze kurangira. Buriya,
igihe nikigera izajya hanze.”
Yavuze ko atatangaza amafaranga bishyuye Phantom kuko ibiciro
biterwa n’ibyo mwavuganye mu gukora iyo ndirimbo birimo no kugabana inyungu
izavamo.
Ati “Ni ukuvuga ngo ubundi indirimbo ayikorera hagati y’amadorali 5000 [Arenga Miliyoni 6 Frw] n’amadorali 10,000 [Arenga Miliyoni 13 Frw] kuko wowe agendana n’umwanditsi w’indirimbo, baguha indirimbo irangiye. Ni uko bakora. Cyangwa mukagirana amasezerano yo gusangira ikivuye mu mushinga w’indirimbo mwakoranye.”
Ntabwo ari ukuvuga ngo uba ugiye kumuha amafaranga mu ntoki,
ahubwo muganira mu buryo butandukanye. Kuko uko twakoranye, bitandukanye n’uko
yakorana na Afrique, Bruce Melodie, bitandukanye n’uko ejo yakorana na Kenny
Sol, biba bitandukanye.”
Yishyurwa angahe ku
ndirimbo?
Phantom yabwiye InyaRwanda, ko atajya avuga amafaranga asaba
umuhanzi kugirango amukorera indirimbo, kuko biva mu biganiro impande zombi
zigirana.
Kandi binaturuka ku mbaraga asabwa muri uwo mushinga. Ati “Ntabwo
nkunda kuvuga igiciro. Kuko nshingira ku mbaraga nsabwa mu gukora icyo kintu.
Ikirenze kuri ibyo, kuba umuntu yanyishyura nkagenda sibyo by'ibanze kuri njye,
kuko icyo nitaho cyane ni ukureba ibizava mu gihangano bijyanye no kugicuruza.”
Phantom yakunze kuvuga ko yiyumvisemo umuziki akiri muto,
kugeza ubwo mu 2007 inshuti ye yamuhuzaga na Fruity Loops wamuciriye inzira mu
muziki. Ariko muri rusange, yatangiye gukorana injyana (Beats) z’indirimbo mu
mwaka wa 2010.
Amaze gukora indirimbo zirimo nka "Diana" ya Fireboy DML na Chris Brown, "Skeletun" ya Tekno, "The Benz" ya Spotless, "Bolanle" ya IVD & Zlatan, "Sugarcane" ya Camidoh n’izindi.
Phantom yatangaje ko afite gahunda yo gukora indirimbo zizaba
zigize EP ya Bwiza
Kenny Sol yatangiye gukorana na Phantoma ku ndirimbo ye nshya
ishobora gusohoka muri uyu mwaka
Afrique Joe usanzwe ufashwa na Niz Beats ari gukorana na Phantom muri iki gihe
Bwiza yifashishije Phantom mu ndirimbo ebyiri zizaba zigize
EP ye nshya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YE’ PHANTOM YAKOREYE BURNA BOY
TANGA IGITECYEREZO