RFL
Kigali

Ibitangaje kuri Teta Kumba uri guca ibintu mu ndirimbo z’abahanzi b’i Kigali -VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/07/2024 7:59
0


Teta Kumba Niyangandu ufite inkomoko mu Rwanda no muri Mali akomeje kwitabazwa n’abahanzi batandukanye mu mashusho y’indirimbo zabo, uyu mukobwa yatangaje ko na we yifuza kuzaba umuhanzi, anagaruka ku cyatumye ahitamo kuba umu-video vixen w’umwuga.



Uyu munsi niba wararebye indirimbo nka Harya ngo urankunda?, Nasinya na Mesaje, byange bikunde wabonye umu-video vixen witwa Teta Kumba.

Uyu mukobwa ukomeje kwitabazwa mu ndirimbo zitandukanye ni we tugiye kugarukaho.

Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko avuka mu muryango w’abana batanu, yasoreje amashuri yisumbuye muri Saint Francis mu 2023 aho yize  iby'Amahoteli n’Ubukerarugendo.

Se umubyara ni umunye-Mali naho nyina akaba Umunyarwandakazi ari na we Mukristo ubarimo kuko abandi bose ari Abasilamu.

Ni umukobwa wakuze yiyumvamo ubuhanzi ndetse mu nzozi  ze harimo kuzavamo umuhanzikazi n’umubyinnyi wabigize umwuga.

Avuga ko bamwe mu bahanzi yakuze akunda harimo Butera Knowless, Bruce Melodie na Christopher.

Agaruka  ku kuba abo mu muryango barakiriye kuba akunda ibigendanye n’ubuhanzi ariko cyane Mama we,  yagize ati”Mama aranshyigikira mu bintu byose, ni inshuti yanjye magara.”

Ni umukobwa kandi wumva bimukundiye amarushanwa y’ubwiza akazagaruka nka Miss Rwanda yazayitabira kandi yumva rwose ntakabuza ikamba yazaryegukana aho avuga ko mu bamaze kuryegukana yishimira intambwe zabo ariko cyane Miss Mutesi Jolly.

Avuga ko amaze kugera muri Mali inshuro imwe gusa kandi ko nubwo akurikirana ibibera muri kiriya gihugu ariko akunda cyane u Rwanda nubwo hose ahafata nko mu rugo.

Uyu mukobwa ukomeje kwifashishwa mu ndirimbo zitandukanye aho mu gihe kitageze  ku mezi abiri amaze kugaragara mu ndirimbo zirenga eshatu zirimo Harya Ngo Urankunda? ya Edin Hodari na Yvanny Mpano.Haza kandi Nasinya ya Li John na Social Mula kimwe na Mesaje ya QD na Social Mula.

Avuga ko yahisemo kwinjira mu kugaragara mu ndirimbo nk’umwuga [Video Vixen] kuko yasanze ari akazi nk'akandi.

Kimwe mu bintu bikomeje kumufasha kwitwara neza bikaba ari uko n’ubundi asanzwe akoresha urubuga rwa Tik Tok aho agenda asangiza abamukurikira ibyo akora.

Yagarutse ku buryo yakoranye indirimbo na Logan Joe bivuye ku kuba bari basanzwe baziranye, ahishura ko nubwo iriya indirimbo irimo Kenny K Shot batigeze we bahura.

Agaruka ku buryo yagiye gukorana na Li John atamuzi ariko yamubona akaza gusanga afite indirimbo asanzwe azi anakunda.

Kuri Social Mula ati”Ni umuntu mwiza araganira.” Mbega avuga ko ari umunyamwuga mu byo akora, aba azi agaciro ko gukorana abantu babanje kumenyana, ibintu bifasha kurushaho gutanga umusaruro.

Kugeza ubu Teta Kumba avuga ko yishimira kuba indirimbo amaze kugaragaramo zarakirirwe neza ndetse no kubona ubutumwa bumubwira gukomeza gushyiramo imbaraga.

IKIGANIRO CYOSE NA TETA KUMBA IREBERE

">

MESAJE YA QD NA SOCIAL MULA

">

NTIWAMVAMO YA LOGAN JOE NA KENNY K SHOT

">

HARYA NGO URANKUNDA YA EDINI FT YVANNY MPANO

">

Teta Kumba avuga ko yakuze akunda ibikorwa by'imyidagaduro kandi yifuza gutanga umusanzu we muri byoNyinshi mu ndirimbo ziri gusohoka i Kigali uyu mukobwa akomeje kwitabazwa mu mashusho yazoAfite inzozi zo kuzavamo umuhanzikazi n'umubyinnyi wabigize umwuga akajya abihuza no kugaragara mu ndirimbo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND