RFL
Kigali

Bagaragaza ubuhanga bwihariye! Abafotozi 10 bagezweho mu Rwanda mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/07/2024 13:49
0


Mu minsi ishize, InyaRwanda iherutse kukugezaho abakora umwuga wo gufotora bagezweho ku isi, ariko yasanze ari byiza ko wamenya n’aba hano mu Rwanda bari kubica bigacika muri uyu mwuga mu 2024.



Ifoto ni urwibutso rwiza rw’ibyo umuntu aba yaranyuzemo mu bihe byashize byaba byiza cyangwa bibi kuko igihe runaka kiragera buri wese agakenera uko ejo hashize byari bimeze kugira ngo abashe kubyigiraho ategura ejo hazaza.

Mu birori birimo ubukwe, ibitaramo, ibiterane, iby’isabukuru, n’ibindi byose birimo no gushyingurwa k’umuntu, abafotozi ntibashobora kuhatangwa kuko haba hakenewe uruhare rwabo mu gufasha abantu kubika urwibutso rw’ibihe ibyo ari byo byose bumva bazakenera kongera guteraho ijisho cyangwa kwereka abazabakomokaho mu gihe kiri imbere.

U Rwanda kuri ubu, rufite ba gafotozi bafite ubuhanga ntagereranwa mu mwuga wo gufata amafoto, ndetse bamaze kumenyekana haba ku mbuga nkoranyambaga no mu birori bikomeye.

1.     Franck Axel Nyabagabo

Franckaxx ni umufotozi kabuhariwe ufotora ibyamamare bitandukanye birimo na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. Uyu musore yamamaye ahanini abikesheje amafoto ye meza.

2.     Manzi Felix

Manzi Felix Sebihogo nawe amaze kwigarurira imitima ya benshi yifashishije amafoto yuje ubuhanga. Amaze iminsi afotora ibyamamare birimo Kate Bashabe, Isimbi Model, Alliah Cool n'abandi bakobwa bagezweho muri iki gihe.

3.     Omario

Omario ufite ubuhanga bwihariye mu gufotora amafoto yihariye mu bukwe no mu birori bitandukanye, ari mu bagezweho muri iki gihe. Ari mu bigaragaje neza mu bukwe bw'ibyamamare birimo Kimenyi na Muyango ndetse na The Ben na Uwicyeza Pamella.

4.  Imbabazi Nadege

Nadege ni umwe mu bakobwa b'abahanga bari ku ruhembe mu mwuga wo gufotora. Ubuhanga bwe bugaragararira ahanini mu mafoto akunze gufata yaherekeje Perezida Kagame mu bikorwa runaka.

Aho ari ho hose ajya, amafoto afotora aba atandukanye n'ay'abandi kandi avuga byinshi. Mu mafoto ye, yibanda ku yashobora kubara inkuru ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange.

Imbabazi kandi, ni umunyamuryango w'Ihuriro ry'Abafotozi b'igitsinagore muri Afurika nk'umwe mu bateje imbere umwuga wo gufotora by'umwihariko ku gitsinagore.

5.  Kamanda Promesse

Isimbi Kamanda Promesse nawe amaze kwamamara cyane mu mwuga wo gufotora amazemo igihe. Uyu mukobwa, amenyerewe cyane mu gufotora mu mikino, aho no mu minsi ishize yari ayoboye abandi mu mafoto yafatiwe mu mikino ya BAL yaberaga muri BK Arena.

6.     Muzogeye

Muzogeye Plaisir ari mu bafotozi bamaze igihe muri uyu mwuga, akaba ari umuhanga cyane mu gufata amafoto agaragaza neza uko igikorwa cyose cyagenze. Mu minsi ishize, yigaragaje neza mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame kuko amafoto ye yabaga yihariye cyane.

7.     Artistic Eye 

Sabin Abayo wiyita Artistic Eye ni umuhanga cyane mu gufotora abageni, amafoto ye yihariye kandi asa neza akaba ariyo atuma arushaho gukundwa no kumenyekana cyane.

8.  Rey

Rey yihariye ubuhanga mu gufata amafoto y'ibice agaragaza umuntu neza cyane cyane mu bitaramo kuko hari nk'ayo yafashe Davido ubwo aheruka mu Rwanda avugisha benshi. Uyu musore kandi, afite umwihariko wo gufotora amafoto ajyanye n'ubukerarugendo ku buryo anyura mu mafoto akakwereka ahantu neza.

9.  Rockx

Uyu mufotozi yafotoye ibyamamare nka Kenny Sol, Bwiza, Bushali, Platini, Danny Nanone, Da Rest, Jojo Breezy n'umukunzi we ndetse n'abandi benshi. Gufotora ibyamamare cyane, biri mu bituma akurikirwa cyane ndetse akiyambazwa na benshi. 

10. Campxels

Robert uzwi nka Campxels ku mbuga nkoranyambaga, nawe ni umuhanga mu gufotora abakundana n'abiyemeje kurushinga. Amwe mu mafoto y'urukundo yafashe, ni aya Kimenyi Yves na Miss Muyango bakoresheje bateguza ubukwe bwabo yakunzwe n'abatari bacye.


Hari amafoto menshi Imbabazi Nadege yagiye afata n'ubu atajya yibagirana kubera umwihariko wayo


Muzogeye Plaisir ni umwe mu bafotozi b'abahanga igihugu gifite muri iki gihe

Franckaxx ufotora ibyamamare binyuranye ari mu bagezweho


Mu minsi ishize Kamanda umenyerewe mu mafoto y'ibijyanye n'imikino yari ari mu itsinda ryafataga amafoto ya BAL

Manzi Sebihogo nawe agezweho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND