RFL
Kigali

Twinjirane mu nzu ya Kylian Mbappé yaguze n'uwahoze akinira Real Madrid

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/07/2024 15:05
0


Kylian Mbappé yamaze kugura inzu i Madrid yari iy'undi mukinnyi wakiniye Real Madrid, Gareth Bale ifite ikibuga cy'umupira w'amaguru, icya Basketball ndetse n'icya Golf.



Mu Cyumweru gishize ni bwo ikipe ya Real Madrid yerekanye Kylian Mbappé nk'umukinnyi wayo mushya kuri Santiago Bernabeu imbere y'abafana barenga ibihumbi 80.

Mbere y'uko uyu mukinnyi yerekanwa ariko yabanje kugura inzu azabamo ubwo azaba yatangiye ibikorwa by'iyi kipe dore ko ubungubu ari mu biruhuko.

Ni inzu yaguze na Gareth Bale nawe wakiniye Real Madrid guhera muri 2012  kugeza muri 2022 ndetse akanatwarana nayo ibikombe birimo 5 bya UEFA Champions League na 3 bya shampiyona.

Kylian Mbappé yayiguze agera kuri Miliyoni 9 z'Amayero ikaha iherereye mu gace ka La Finca gaherere mu bilometero 9 uvuye kuri Stade ya Real Madrid. Iyi nzu ifite ibyumba 8, ubwogero 11, ahantu hanini haparikwa imodoka 6, pisine nini ndetse n'aho kurebera filime.

Hanze yayo hari ikibuga cy'umupira w'amaguru, icya Basketball n'icya Golf. Iyi nzu kandi ifite n'uburyo bwo gucungamo umutekano aho ifite kamera n'inzogera itabaza iyo hagize ikibazo kibaho.

Gareth Bale wagurishije iyi nzu na Kylian Mbappé nawe yari yarayiguze muri 2013 avuye muri Tottenham Hotspur, ayiguze Miliyoni 6 z'Amayero. Mbere yuko Gareth Bale nawe ayijyamo yari ituyemo umunya-Brazil, Kaka wakiniye Real Madrid hagati ya 2009 na 2013.


Inzu Kylian Mbappé yaguze na Gareth Bale ifite pisine nini


Ifite ikibuga cya Golf 


Iyi nzu ifite aho Gareth Bale yareberaga umupira cyangwa filime akaba ari naho Kylian Mbappé azajya akoresha 


Inzu Kylian Mbappé agiye guturamo i Madrid 


Mbappe yitezweho ibitangaza muri Real Madrid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND