RFL
Kigali

Yabanje kumushaka kuri 'Google'! Inzira y'urukundo rwa Visi Perezida Kamala n'umugabo we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/07/2024 14:32
0


Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, uri mu bikomerezwa Isi ifite, afitanye amateka atangaje y'urukundo rwe n'umugabo we Doug Emfoff yabanje gushaka amateka ye kuri 'Google' none ubu bamaranye imyaka 10.



Umwe mu bakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, ni Kamala Harris Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, umaze gushyigikirwa n'abarimo Biden, Bill na Hillary Cliton ko yahangana na Trump mu matora ya Perezida w'iki gihugu.

Uretse kuba ari we wanditse amateka yo kuba umwiraburakazi wa mbere unafite inkomoko muri Aziya ubaye Visi Perezida w'iki gihugu, ni umwe mu bayobozi batajya bahisha ubuzima bwe bwihariye, yewe yanigeze kuva imuzi inkuru y'urukundo rwe n'umugabo we Doug Emfoff.

Ibijyanye n'uko aba bombi batangiye gukundana n'uko bashimanye Kamala Harris yabitangarije kuri televiziyo ya CBS mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kabuhariwe witwa Jane Pauley, iki kiganiro kandi n’umugabo we Doug Emhoff yari yacyitabiriye, aha hari mu mwaka wa 2021 akimara gutorerwa kuba Visi Perezida.

Kamala Harris yatangiye asobanura uko batangiye gukundana yagize ati ”Sinari nsanzwe nziranye nawe, umugore w’inshuti yanjye magara niwe waduhuje tutari dusanzwe tuziranye. Yabwiye ko ashaka kumpuza n’umugabo tugasangira ibya n’ijoro (dinner)". Ibi ni ibizwi nka Blind Date mu cyongereza aho umuntu ajya guhura n’uwo atazi.

Kamala Harris yakomeje avuga ati ”Iyo nshuti yanjye imaze kubimbwira ntabwo nabyumvise neza maze arambwira ati nyizera kuko umugabo ngiye kuguhuza nawe yitwa Doug Emhoff kandi uraza kumushima ndabizi”. Icyo gihe hakaba hari mu mwaka wa 2013 ubwo Kamala yari akiri umukuru w’urukiko rwa California.

Ubwo Kamala Harris yari ari mu nzira ajya guhura na Doug Emhoff bwa mbere yumvaga atari bubashe kuvugana n’umuntu atazi n'uko afata telefone ye ajya ku rubuga rwa 'Google' maze yandikamo amazina ya Doug Emhoff ahita areba ibimwerekeye n'aho aturuka, mbese abona uwo ariwe mbere y'uko agera kuri resitora bari gusangiriramo.

Nk'uko Kamala Harris yabitangaje yavuze ko yashakishije umugabo we muri Google n'ubwo rwose inshuti ye yari yamubujije kubikora. Yakomeje agira ati ”Nahuye nawe iryo joro turasangira, turaganira mbese byagenze neza ku buryo wagira ngo twari dusanzwe tuziranye’’.

Umugabo we Doug Emhoff nawe yunze mu byo umugore we yavuze agira ati ”Iryo joro duhura bwa mbere nari mfite ubwoba mu mutima ndetse sinari nzi ko yanyemera. Tumaze gutandukana nahise mpamagara inshuti ye yari yaduhuje maze ndayibwira nti 'Simpamya ko Kamala azigera ampamagara n'ubwo yatwaye numero zanjye'".

Muri iki kiganiro Kamala Harris n’umugabo we Doug Emhoff bakomeje kuvuga uko batangiye gukundana. Doug yavuze ko ubwo hari hashize iminsi ibiri bahuye aribwo Kamala yamuhamagaye ubwo Doug yari yagiye kureba umukino w’ikipe ya Lakers, guhera ubwo batangiye guteretana birakomera. 

Kamala Harris yasoje avuga ko iyo nshuti yabo yabahuje buri mwaka iyo bari kwizihiza isabukuru y’imyaka bamaranye ibibutsa uko bahuye n'uko Kamala yamushatse kuri Google.

Iyi couple ifatwa nk'iya kabiri mu cyubahiro muri Amerika, ifite agashya kuko inganya imyaka dore ko bose bafite imyaka 59 y’amavuko. Imyaka 10 irashize basezeranye kubana ubuziraherezo. Aba bombi kandi ntabwo barabyarana gusa bafatanya kurera abana babiri ba Doug Emhoff yabyaranye n'umugore wa mbere.

Bwa mbere Kamala Harris ajya guhura na Doug Emfoff yabanje gushaka amakuru ye kuri 'Google'

Barushinze bamaze umwaka n'igice bakundana

Kamala Harris yahishuye ko inshuti ye ariyo yabahuje n'umugabo we

No mu ruhame ntibatinya kwerekana amarangamutima yabo

Kamala utaribaruka na rimwe arera abana b'umugabo we Doug Emfoff 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND