RFL
Kigali

Imana itabaho nagusenga! Young Grace yifurije umubyeyi we isabukuru mu buryo bwihariye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/07/2024 11:12
0


Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace mu muziki, yifurije umubyeyi wamwibarutse isabukuru nziza y'amavuko, ashima Imana ku bwe ndetse amwifuriza kurambira kubona ibyiza gusa.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ni bwo umuraperikazi Young Grace Abayizera, yafashe umwanya yifuriza umubyeyi we [Mama we], isabukuru nziza y'amavuko mu butumwa bwuje urukundo bwakiranwe yombi n'abarimo Aline Gahongayire n'abandi bakurikira uyu muhanzi ku rubuga rwa Instagram. 

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yagize ati: "Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ntabwo uri urukundo gusa uri urumuri rwanjye, amahoro yanjye, ibyishimo byanjye ndetse n'umugisha wanjye."

Yakomeje ashimira Imana yo ikirinze umubyeyi we mu gihe cyose amaze ku isi, asaba ko uburinzi bwayo bwakomeza kumwomaho no mu gihe cyose azaba agihumeka.

Ati: "Imana ihabwe icyubahiro, ishimwe n’ikuzo ku bwawe Mawe yo ikikurinze, kandi nikomeze ikubumbatire mu biganza byayo by’impuhwe n’imbabazi!”

Baho maa, ramba, uramire kubona ibyiza, uzarenze 100 mu izina rya Yezu Kristo Amen! Mama ndagukunda mu ndimi zose no mu mabara yose nukuri Imana itabaho nagusenga. Isabukuru nziza mubyeyi mwiza.”

Young Grace, yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ataha he,’ ‘Tokeni,’ ‘Hello Boss,’ ‘Whisky ya Papa,’ ‘Bingo’ n’izindi. Muri uyu mwaka, yashyize hanze iyo yise ‘Dangerous.’


Umubyeyi w'umuhanzikazi Young Grace ari kwishimira isabukuru ye y'amavuko

Mu magambo yuje urukundo rwinshi, Young Grace yifurije umubyeyi we kurama

Young Grace Abayizera ni umubyeyi w'umwana umwe w'umukobwa yise Diamante 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND