Kuri uyu wa Kabiri tariki
23 Nyakanga 2024, ni bwo umuraperikazi Young Grace Abayizera, yafashe umwanya yifuriza umubyeyi we [Mama we], isabukuru nziza y'amavuko mu butumwa bwuje
urukundo bwakiranwe yombi n'abarimo Aline Gahongayire n'abandi bakurikira uyu muhanzi ku rubuga rwa Instagram.
Mu butumwa yashyize ku
rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yagize ati: "Isabukuru nziza rukundo
rwanjye. Ntabwo uri urukundo gusa uri urumuri rwanjye, amahoro yanjye, ibyishimo
byanjye ndetse n'umugisha wanjye."
Yakomeje ashimira Imana
yo ikirinze umubyeyi we mu gihe cyose amaze ku isi, asaba ko uburinzi bwayo
bwakomeza kumwomaho no mu gihe cyose azaba agihumeka.
Ati: "Imana ihabwe
icyubahiro, ishimwe n’ikuzo ku bwawe Mawe yo ikikurinze, kandi nikomeze
ikubumbatire mu biganza byayo by’impuhwe n’imbabazi!"
Baho maa, ramba, uramire
kubona ibyiza, uzarenze 100 mu izina rya Yezu Kristo Amen! Mama ndagukunda mu ndimi
zose no mu mabara yose nukuri Imana itabaho nagusenga. Isabukuru nziza mubyeyi
mwiza."
Young Grace, yakunzwe
cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ataha he,’ ‘Tokeni,’ ‘Hello Boss,’ ‘Whisky ya Papa,’ ‘Bingo’
n’izindi. Muri uyu mwaka, yashyize hanze iyo yise ‘Dangerous.’
Umubyeyi w'umuhanzikazi Young Grace ari kwishimira isabukuru ye y'amavuko
Mu magambo yuje urukundo rwinshi, Young Grace yifurije umubyeyi we kurama
