Mu buryo bwo kurushaho gutegura Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports n'Uruganda rwa SKOL Brewery Rwanda, bashyizeho icyumweru cy'igikundiro kizaba gifite n'igabanyirizwa ku bantu bazajya bagura SKOL Lager.
Iki
cyumweru cyamuritswe kuri uyu wa Mbere mu muhango wabereye mu Nzove ku ruganda
ndetse n'icyicaro cya SKOL Brewery Rwanda. Muri uyu muhango, Rayon Sports
yatangiye yerekana gahunda za Rayon Sports Week ndetse iboneraho no gushimira
ubufatanye bw'imyaka 10 imaze ikorana na SKOL.
Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko imyaka icumi Rayon Sports imaze ikorana na SKOL ari umwanya mwiza wo gushimira abahuje izi nzego. Yagize ati: "Turishimira urugendo rw'imyaka 10 ya Rayon Sports na SKOL. Ndashimira abayobozi bambanjiriye ku buryo bagize umuhate wo kwegera SKOL ngo bagiranye ubufatanye.
Hari ibyo badukoreye bitari mu masezerano birimo nko kubaka ikibuga gishobora kwakira abantu bagera ku gihumbi, byatumye Rayon Sports ibona aho ikorera imyitozo biruta uko byari bimeze mbere kuko hari n'ubwo yaburaga aho ikorera imyitozo".
"Ubwo
namwe murumva uruhare SKOL yagize muri uru rugendo rw'imyaka 10. Icyo twashima
ni uburyo batubaye hafi, bagakora ibiri mu masezerano ndetse n'ibitari biri mu
masezerano. Rayon Sports yabanye na SKOL mu bihe byiza n'ibibi kugera aho twe
tutabyita gufasha ahubwo ari nk'ubukwe. Ubu bufatanye bweze imbuto kuri Rayon
Sports, kuri Siporo y'u Rwanda ndetse n'ahandi."
Eric Gilson uyobora uruganda rwa SKOL Rwanda yatangaje ko bishimira gukorana na Rayon Sports mu myaka 10 itambutse. Yagize ati: ”Rayon Sports twishimiye gukorana nayo mu myaka itambutse, ubu urugendo rurakomeje. Kuva ubu umuntu uzajya ujya mu kabari gacuruza inzoga za SKOL agasaba SKOL Lager azajya agura inzoga 2 ahabwe indi y’ubuntu.”
Muri
uyu Muhango, Rayon Sports yatangiye yerekana umutoza mushya uzayitoza mu mwaka
w'imikino aho berekanye Robertinho nk'umutoza mukuru.
Rayon Sports kandi yakomeje yerekana imyenda mishya iyi kipe izambara aho izaba yambaye imyenda y'ubururu bwinshi nk'ibisanzwe, iyi myenda ikazaba iriho ibimenyetso by'uko u Rwanda rugizwe n'imisozi 1000. Imyenda yo hanze izaba irimo umweru mwenshi ufite ibirango by'igihe iyi kipe yavukiye n'aho yashingiwe mu gihe umwenda wa gatatu ari ibara ry'iroza.
Uko icyumweru cya Rayon Sports giteye
Tariki
22 Nyakanga Rayon Sports yateguye ikiganiro n'itangazamakuru ndetse yerekana
imyenda mishya ikipe izambara ndetse n'umutoza w'iyi kipe ndetse n'ikipe
bazahura nayo ku munsi w'igikundiro.
Tariki
24 Nyakanga Rayon Sports izakina umukino wa gicuti izahuramo n'ikipe y'Amagaju
FC ukabera mu karere ka Huye. Hazaba hari abanyamuziki barimo DJ
Brianne na Bushali.
Bushali ni we muhanzi mukuru uzaba uri muri iki gikorwa
Tariki 26 Nyakanga ni bwo Rayon Sports izatangaza Kapiteni mushya wa Rayon Sports. Tariki 27 Nyakanga Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Musanze FC uzabera i Musanze naho hakazaba hari abahanzi. Tariki 28 Nyakanga, Rayon Sports izatangira kugurisha imyenda y'ikipe, umwambaro wa kabiri n'uwa 3. Tariki 29 Nyakanga abakinnyi bazahura n'abafana.
Tariki 30 Nyakanga Rayon Sports izatangira kugurisha imyenda yayo
izajya yakirana, tariki 31 Nyakanga mu Nzove hazabera imyitozo ifunguye ku bafana
n'abanyamakuru, tariki ya Mbere Kanama Rayon Sports izasangirira kuri Gikundiro
Shop, tariki ya 2 Kanama hazaba ikiganiro n'itangazamakuru kizaba kirimo ikipe
ya Azam ba Rayon Sports, hanyuma tariki 3 Kanama hazaba umunsi wari
utegerejwe wa Gikundiro Day.
Umwenda wo mu rugo no hanze Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka w'imikino ugiye kuza
Uyu mwaka w'imikino Rayon Sports izaba yamamaza inzoga ya SKOL Lager
AMAFOTO: Ngabo Serge
VIDEO: Eric Munyantore
TANGA IGITECYEREZO