RFL
Kigali

Higanjemo ab'igitsinagore! Abaramyi 10 beza b'umwaka wa 2024 ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/07/2024 15:11
0


Umwaka wa 2024, waje uzana itandukaniro mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho abahanzi bakora uyu muziki bakomeje kuwuteza intambwe ikomeye mu buryo bugaragarira buri wese.



Haba mu Rwanda no mu bindi bihugu byemera Imana, haba hari abahanzi bafite umuhamagaro n’impano byo guhanga ibihimbano by’umwuka bagafasha abakristo kurushaho kwegerana n’Imana no gukuza ubusabane bwabo na yo kuko buriya abahanzi nibo bantu babasha kuvuga amarangamutima y’abantu muri rusange kandi mu buryo bunoze.

Mu bahanzi bamaze kwamamara mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, harimo abafatwa nk’abahanzi beza cyane kurusha abandi bijyanye n’ibyo bamaze gushyira hanze muri uyu mwaka, ibitaramo bakoze cyangwa ibindi bikorwa byose biteza imbere umuziki bakora.

N’ubwo ubaruye umubare wabo bose ushobora gusanga ari munini cyane, uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye 10 muri bo yifashishije imbuga zitandukanye zakoze kuri iyi ngingo.

1.     Kirk Franklin


Uyu, ni umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana w'umunyamwerika. Ni umuhanga ufite impano itangaje, ayoboye korali ikomeye muri Amerika, akaba n'umwanditsi uzwiho kugira ibitekerezo byiza bikomeje gushyira itafari rikomeye ku iterambere ry'uyu muziki.

Franklin wavukiye i Texas ku ya 26 Mutarama 1970, ni umwe mu baramyi bafite uruhare runini mu kuvugurura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bujyanye n'igihe, aho abasha gufata uyu muziki wahoze ukorwa mu buryo bwa gakondo, akawuzana mu njyana zigezweho muri iki gihe zirimo R&B, Hip-hop, n'izindi. Mu gihe amaze akora uyu muziki mu buryo bw'umwuga, amaze kwegukana ibihembo agahishyi birimo 20 bya Grammy.

2.     CeCe Winans


CeCe Winans ni umuhanzikazi w'umunyamerika, akaba yandika indirimbo mu buryo bwuje ubuhanga bwihariye. Azwi cyane ku ijwi rye ry'imbaraga n'uruhare yagize mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana w'uyu munsi. Afite izina rikomeye cyane mu isi y'ivugabutumwa n'umuziki uhindura ubuzima bwa benshi.

Ubusanzwe, yitwa Priscilla Marie Winans akaba yarabonye izuba ku ya 8 Ukwakira mu 1964. Kuba yaravukiye mu muryango usenga agakurira muri korali, biri mu byashyigikiye cyane umwuga akora uyu munsi. Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbanaga na musaza we, BeBe Winans, mu itsinda bise 'BeBe & CeCe Winans.

3.     Frank Edwards


Frank Edwards wavukiye mu muryango uba mu nzu y'Imana, yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto. Ku myaka 7 gusa y'amavuko, yari atangiye gucuranga Piano, ndetse aririmba no muri korali. 

Avuga ko itorero yasengeragamo rya Christ Embassy Church ryagize uruhare rukomeye mu gushyigikira impano ye yo gukora umuziki ndetse n'urugendo rwe mu by'agakiza. Collabo yagiye akorana n'abaramyi bakomeye barimo Don Moen na Micah Stampley zashyize itafari ku bwamamare afite uyu munsi.

4.     Shirley Caesar 


Shirley Caesar uzwi nk'umugore wa mbere waririmbye indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, yavukiye muri Carolina y'Amajyaruguru ku ya 13 Ukwakira 1938. Ijwi rye rifite imbaraga, ibitaramo bye bikora ku marangamutima ya benshi, n'ukwizera kwe guhambaye biri mu byashyigikiye cyane iterambere ry'umuziki wa 'Gospel.'

Ku myaka 10 gusa, Shirley yatangiye kuririmba mu rusengero, none ubu afatwa nk'umwamikazi uhagarariye abandi b'igitsina-gore bakora uyu muziki cyane ko ari nawe wababanjirije.

5.     Yolanda Adams


Yolanda Adams w'impano zinyuranye, ni umuramyi, akaba umwe mu batunganya umuziki, umukinnyi wa filime ndetse n'umunyamakuru ukora bimwe mu biganiro bishingiye ku ivugabutumwa.

Ijwi rye rikora ku mitima y'abashavuye, umuziki we ujyanye n'igihe, Yolada Yvette Adams akomeje kwigizaho abafana. Yabonye izuba ku itariki 27 Kanama 1961, avukira i Texas mu muryango usobanukiwe iby'Imana, ibyatumye akunda umuziki hakiri kare.

6.     Donnie McClurkin


Usibye imirimo akora mu itorero asengeramo no gukora kuri Radio, Donnie ni umunyamuziki wubashywe cyane mu muziki wa Gospel wo muri Amerika. Ijwi rye n'umuziki we byamuvanye ku rwego rumwe bimushyira ku rwisumbuye.

Yabonye izuba ku ya 9 Ugushyingo 1959 muri Leta ya Carolina y'Amajyepfo. Afite uko ahuza umuziki wa gospel y'iki gihe n'ibyahoze bikunzwe muri uyu muziki mu bihe byashize.

7.     Tasha Cobbs


Natasha Tameika Cobbs Leonard ni umwanditsi w'indirimbo akaba n'umunyamuziki ukomeye muri gospel nyamerika. Kuva yashyira hanze album ye ya mbere mu 2010, ijwi rye ryarushijeho kumvikana mu muziki ugezweho wo kuramya no guhimbaza Imana kandi n'ubu akomeje umurimo yahamagariwe.

8.     Israel Houghton  


Israel Houghton w'imyaka 53 y'amavuko ni umuramyi ukomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yaramenyekanye ahanini kubera ubuhanga bwe mu guhuza umuziki wo kuramya n'injyana ya jazz ndetse na Rock. 

9.     Fred Hammond


Fred uzwiho kugira uruhare runini mu muziki wa Gospel wo muri iki gihe, ni umuririmbi w'umunyamerika wubashywe cyane, ni umuhanga mu gucuranga piano, kandi ni n'umwanditsi mwiza w'indirimbo akaba n'umwe mu bazitunganya.

Hammond wavukiye i Detroit muri Leta ya Michigan tariki 27 Ukuboza mu 1960, akomeje gushyira imbaraga ze zose mu gushyigikira uyu muziki binyuze mu buhanga bwe mu guhanga no kugira ijwi riyunguruye.

10. Sinach


Mu buzima busanzwe, yitwa Osinach Kalu Joseph, ariko abamuzi bose bamuzi ku izina rya Sinach. Ni umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, akaba umwanditsi w'umuhanga ukunze kuza imbere mu bijyanye no kuramya muri iki gihugu. 

Ivugabutumwa rye acisha mu ndirimbo ze zanditse mu buryo bwihariye, ijwi rye ritsindagiye, byose byagize uruhare runini mu kwagurira ubwamamare bwe n'impano ye hanze y'umugabane wa Afurika akomokaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND