Perezida Rayon Sports yashimagiye ubufatanye iyi kipe ifitanye na SKOL, avuga ko bitakiri gukorana gusa ahubwo byabaye nk’ubukwe.
Ni mu kiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports na SKOL bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.
Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko
bitakiri ubufatanye gusa bafitanye na SKOL ahubwo byabaye ubukwe.
Perezida
Fidele ati: ”Ndashimira SKOL Rwanda cyane kuko hari ibyo badukoreye
bitari mu masezerano birimo nko kubaka ikibuga gishobora kwakira abantu bagera
ku gihumbi, byatumye Rayon Sports ibona aho ikorera imyitozo biruta uko byari
bimeze mbere kuko hari nubwo yaburaga aho ikorera imyitozo.
Ubwo namwe murumva uruhare SKOL yagize muri uru rugendo rw'imyaka 10. Icyo twashima ni uburyo batubaye hafi, bagakora ibiri mu masezerano ndetse n'ibitari biri mu masezerano.
Rayon Sports yabanye na SKOL mu bihe byiza n'ibibi kugera aho twe
tutabyita gufasha ahubwo ari nk'ubukwe. Ubu bufatanye bweze imbuto kuri Rayon
Sports, kuri Siporo y'u Rwanda ndetse n'ahandi."
Ubu
Rayon Sports na SKOL bamaze imyaka 10 bakorana kuko ubufatanye bwabo bwatangiye
mu 2014 aho muri iyi myaka Rayon Sports yegukanye ikombe bisaga 10.
TANGA IGITECYEREZO