Kamala Harris w’imyaka 59 ahabwa amahirwe yo kuba yayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora abura amezi 4 akaba mu gihe byaba bibaye bikaba byaba ari amateka avuguruye ku bari n’abategarugori ariko na none no kubirabura b’abanyamerika.
Ubu ingingo igezweho mu
binyamakuru byose ku Isi kandi mu bisata bitandukanye ni igaruka ku kwikura mu
kwiyamamariza kuzongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwa Joe Biden.
Ibintu byashimishije benshi
cyane ko uyu mugabo ari mu myaka y'izabukuru kandi akaba yarakomeje kugaragaza ko
ubuzima bwe butari mu mwanya wo kuba ikirango cy’Isi ahagararira igihugu cy’igihangange nka Amerika.
Kugeza ubu amahirwe yerekeje kuri Kamala Harris ko ari we uzahagararira ishyaka ry’ingazamarumbo ry’aba Demokarate.
Uyu mugore bishobora kurangira ayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tugiye kugaruka mu bintu 55 abantu bakwiye kumumenyaho.
1. Kamala Devi Harris yavukiye mu gace ka Oakland muri
Leta ya California ku wa 20 Ukwakira 1964, ni we mfura mu muryango w’abana 2, nyina w’umuhindekazi yitwa Shyamala Gopalan akaba inzobere mu buvuzi bwa Kanseri naho
se ukomoka muri Jamaica akitwa Donald Harris.
2. Ababyeyi be bahuriye muri Kaminuza ya California aho
bose barimo basoza amasomo, bisanga banahuje umugambi wo guharanira
uburenganzira, inkundura yari ikomeye rimwe na rimwe bajyaga banajyana Kamala
Harris mu bikorwa byo kwiragambiriza ibitanyuze mu mucyo.
3. Izina rya Kamala yarihitiwemo na Mama we, rikaba ari
iry’Imana imwe mu z’Abahinde basenga aho abizerera muri yo bavuga ko ariyo
itanga abagore b’abanyembaraga.
4. Ababyeyi ba Harris batandukanye afite imyaka 7, byatumye we na murumuna we Maya barerwa na Nyina wenyine mu gace ka Berkeley
5. Guhera mu
mashuri yo hasi yagiye ahura n’ibibazo by’ivangura byatumye atangira kugenda
ahindura ibigo yigagaho.
6. Akiri muto yasengeraga muri Baptist ariko akanajya mu
rusengero rw’Abahindu. Harris agaruka ku buryo yakuzemo yagize ati”Mama yumvaga
neza ko ari kurera abakobwa b’ababirabukazi babiri kandi yakoraga igishoboka
cyose ngo tuzavemo abakomeye kandi bateye ishema.”
7. Mu buto bwe yasuye u Buhinde, maze korwa ku mutima n'inkuru ya sekuru wari mu baharaniye ubwigenge bw'iki gihugu na nyirakuru wari impirimbanyi y’uburenganzira
bw’umwari n’umutegarugori wagendaga yigisha ibirebana no kuboneza urubyaro ngo
umugore atandukane n’ubukene.
8. Harris yaje kujya kwiga amashuri yisumbuye muri Montreal, icyo gihe nyina yigishaga muri Kaminuza ya McGill akanaba umwe mu bavura
Kanseri ku bitaro by’Abayahudi byari aho hafi.
9. Ubwo yari Montreal we n’umuvandimwe we bakoze
imyiyereko yatumye abana bagenzi babo barushaho kumva ko bakwiriye gukinira
mu mbuga itoshye itabangiza.
10. Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yakomereje
Kaminuza muri Howard, imwe mu zakiraga abirabura zamamaye cyane muri
Washington DC aho yakuye impamyabumenyi muri siyanse, politiki n’ubukungu.
11. Yaje kujya kwiga ibirebana n’amategeko muri San Francisco
icyo gihe yabanaga na murumuna we Maya wari ufite umwana w’umukobwa.
12. Mu 1990 nyuma yo gutsinda ikizamini kimwemerera kuba
umunyamategeko w’umwuga, yatangiye gukora nk’umushinjacyaha muri Oakland aho
yibandaga ku byaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gistina.
13. Umuryango wa Harris ntabwo wigeze wumva neza ukuntu
umukobwa wabo agiye kuba umushinjacyaha kubera amateka y’uyu mwuga gusa ibi uyu
mugore ntiyabikozwaga, yavugaga ko ashaka guhindura amateka.
14. Mu 1994, Harris yinjiye mu rukundo na Willie Brown
wari inganzamarumbo muri politiki ya California, umuvugizi w’Inteko y’Intara akaba
yaramurushaga imyaka 30.
Ibi byafashishije uyu mugore guhita abona akazi muri
Komisiyo ijyana n’ubwishingizi n’ubuvuzi aho yahebwaga nk’umushinjacyaha w’iyi
Komisiyo ibihumbi bisaga 80 by’amadorali mu mwaka.
15. Mu 1995 Brown yaje gutorerwa kuba Meya wa San Francisco. Mu Kuboza uwo mwaka Harris yatandukanye n’uyu mugabo nk'uko uyu mugabo
yabitangaje ko bombi nta hazaza bari bafite.
16. Yaje kugirwa Umushinjacyaha muri San Francisco, yahise atangira guharanira bikomeye kurwanya ubusambanyi mu bangavu muri uyu mujyi, afasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agaragaza ko ibiba ari ihohoterwa.
17. Yaremye inshuti zanamufashishije kubasha kwiyamamariza
kuba Umushinjacyaha Mukuru ahanganye byeruye n’uwari Umuyobozi we.
18. Mu 2003 kwiyamamaza kwe yagaragazaga ko hari ibyagezweho
ariko na none hakiri byinshi byo gukorwa.
19. Harris yaje gutorwa n’amajwi 56.5 ku ijana aba
umugore wa mbere w’umwirabura ubashije kugirwa Umushinjacyaha Mukuru w’Akarere
muri Leta ya California.
20. Muri icyo gihe kandi ni bwo inshuti ye yatorewe
kuyobora San Franscisco uwo ni Gavin Newsom ubu usigaye ari Guverineri wa California
guhera mu 2019, akanaba mu bavuga rikijyana mu ishyaka ry'Abademokarate.
21. Mu myaka 3 ya mbere ari Umushinjacyaha Mukuru,
umubare w’abahamwa n’ibyaha wariyongereye uva kuri 52 ugera 67%.
22. Mu 2004 umwanzuro wa Harris wo
kwanga ko umugabo wari wishe umupolisi ahabwa igihano cy’urupfu ni ibintu
bitishimiwe na gato n’abapolisi muri ako gace n’abandi banyapolitiki babibonagamo igisubizo cyahosha amakimbirane hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.
23. Yaje kuba Umushinjacyaha Mukuru wa California,atangira urugendo rwaganishije ku gukuraho igihano cy’urupfu muri iyi Leta, ibintu byazamuye bombori bombori muri politiki y'aka gace.
24. Ntabwo hishimiwe uburyo atatanze ikirego ku
mutekinisiye w'umugabo wibye ibimenyetso mu cyumba cy’ubushinjacyaha muri San
Franscisco.
25. Yatangiye kuba umuntu wa hafi wa Barack Obama ubwo
uyu mugabo yiyamamarizaga kuba Umusenateri byanatumye aza mu ba mbere
bashyigikiye ukwiyamamaza kwe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yaje no
kwegukana.
26. Muri San Francisco mu 2010 ari mu bahirimbaniye
itegeko rihana ababyeyi batajyana abana mu ishuri.
27. Yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa California hagati ya
2011 na 2017.
28. Kimwe mu byamufashishije mu ntsinzi nk’Umushinjacyaha
harimo uruhare yagiye agira mu ishyirwaho n’ivugurura ry’amategeko arimo n'iryakuyeho igihano cy’urupfu
29. Imyanzuro uyu mugore yagiye afata akiri
Umushinjacyaha Mukuru yagiye igirira umumaro benshi nk'aho yigeze kurengera abari
bagiye gukurwa mu nyubako.
30. Kimwe mu bintu yagiye akoraho nk’Umushinjacyaha harimo
guharanira ko amakuru ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha yashyirwa ku karubandi, ibi
byafashije cyane mu kurushaho kubona no guhuza amakuru agendanye n’ibyaha n’abanyabyaha.
31. Yigeze gusabwa kujyana mu mategeko imwe muri Banki
zari zigeze bubi aba babaga barayisabyemo inguzanyo, bagurisha ingwate zabo mu
buryo busa n’ubutubahirije amategeko abitera utwatsi.
32. Abasesenguzi benshi bagiye bagaragaza Harris nk’umuntu
wagiye yirengagiza gukemura byinshi mu bibazo bikomeye ubwo yari Umushinjacyaha
byumwihariko ubwo yagangaga ko habaho iperereza ryimbitse ku iraswa ry’abirabura
2 hagati ya 2014 na 2015.
33. Mu 2013 Perezida Barack Obama yumvikanye avuga ko
mu mateka Harris ari Umushinjacyaha mwiza muri Amerika yose, icyo gihe ariko
abantu ntabwo babyakiriye neza, bavuze ko yarengereye babiganisha mu murongo
w’ubushurashuzi.
34. Benshi bagiye bavuga ko uyu mugore yari akwiriye kuba
yarabaye Umuvunyi Mukuru kuri manda ya Perezida Obama ariko we yumvikanye
avuga ko atumvaga bimurimo.
35. Mu 2014 yashyingiranwe na Doug Emhoff, umunyamategeko bakoranaga muri Los Angeles mu birori byari byatumiwemo abantu
bake.Uyu mugabo yari afite abana babiri yabyaye bita Harris’Momala'.
36. 2016 Harris yatsindiye umwanya wo kujya muri Sena
atsinze Loretta Sancheza wari uyimazemo imyaka 20.
37. Mu 2017 yagarutsweho cyane nyuma y'uko yumvikanye abaza
Umushinjacyaha Mukuru, Jeff Sessions ku birebana n’iperereza ryarimo rikorwa ku
Burusiya, icyo gihe Jeff byaramurenze asubiza agira ati”Ntabwo nkunda kubazwa mu
buryo bwihuse gutya bintera umunaniro.”
38. Yongeye kandi mu 2018 na none kubaza bikomeye
Umuvunyi Mukuru,Brett Kavanaugh aho iperereza ryererekeranye na Mueller rigeze.
39. Abakunzi b’uyu mugore bazwi nka ‘KHive’ biva ku
bakunzi b’umuhanzikazi Beyonce ‘Beyhive’.
40. Kenshi yagiye yumvikana agaruka ku nkuru y’uburyo
yakuzemo ahabwa akato ariko bikaza kurangira avuyemo umugore w’igitangaza.
41. Mu biganiro bigera kuri 2 mu 2019, Perezida Donald
Trump yatanze kuri televiziyo yumvikanye yibasira uyu mugore, avuga ko arengera
ashingiye ku buryo ahatamo ibibazo bamwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu ahereye
k’Umushinjacyaha Mukuru, William Barr.
42. Harris yigeze kumvikana yishimira ko abantu bakora mu
bitaro by’igenga bajya bagira uburenganzira busesuye bwo kuba bakuriramo inda
umuntu ubyifuza nyuma ariko aza kwivuguruza.
43. Harris mu gihe yari umushinjacyaha yagiye ashinjwa gufata
imyanzuro ijenjetse.
44. Mu bihe byo kwiyamamaza mu 2019 ntabwo hagiye
hishimirwa uburyo yahaye uburenganzira bw’umurengera murumuna we, byatumye hari
n’uburyo ibikorwa bitagenda neza.
45. Mu 2019 Kamala Harris yari umwe mu bakandida
bahabwa amahirwe yo guhagararira ishya ry'Abademokarate nubwo atabashije kwegukana icyizere cy’abarwanashyaka baryo.
46. Kwicisha bugufi kwe akaba yajya kurira ahantu haciciritse
nabyo hari abagiye babibona nk’ibintu bidakwiriye uyu mugore kandi azwiho gukunda
guteka byo ku rwego rwo hejuru.
47. Akunze kwambara inkwero zo mu bwoko bwa Sneakers
48. Ibitabo nka Native Son cya Richard Wright, The Kite
Runner cya Khaled Hosseini, The Joy Luck Club cya Amy Tan na Song of Solomon
cya Toni Morrison biri mu biza imbere mu byo akunda.
49. Uyu mugore bihoraho abyuka saa Kumi n’Ebyiri za mu
gitondo, agakunda kugenda n’amaguru yinywera icyayi kirimo amata.
50. Yiyizi nk’umukoresha utoroshye ariko cyane iyo bigeze
ku kuba yakwikoresha.
51. Kenshi yagiye yumvikana abwira abantu ko badakwiye
guhuza Jamaica n’ikiyobyabwenge cya Marijuana.
52. Bitewe n'uko ari mu birabura bake babashije
kugera ku rwego nk'urwe bamwita ‘Female Obama’ ibintu adakunda avuga ko
yiyubakiye ibigwi.
53. Amateka yongeye kwisubira Wikipedia ye irimo
guhindurwa byo hejuru, ibintu byaherukaga mu bihe byo kwiyamamaza mu 2019.
54. Aramutse atowe mu Gushyingo 2024, yaba abaye
umugore wa mbere, umwiraburakazi wa mbere muri Amerika, umwirabukazi ufite
inkomoko muri Aziya ubashije kuyobora iki gihugu cy'igihangange.
55. Yizerera mu kuba uwa mbere mu bintu byose kandi
ugaharanira kutazigera na rimwe uba uwanyuma.
Muri Mutarama 2020 ubwo Kamala Harris yarahiriraga kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Muri Gicurasi 2024 aha Joe Biden yafasta ifoto y'urwibutso na Kamala Harris
TANGA IGITECYEREZO