RFL
Kigali

KNC yavuze ko intego ya Gasogi United ari ugutwara igikombe cya shampiyona mu mwaka utaha w'imikino

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/07/2024 13:56
0


Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yarahiye gutwara igikombe mu mwaka utaha w'imikino anavuga ko hari amakipe yibwira ko yaguze neza kandi atari byo kuko buri muntu wese aba azi ko nyina ariwe uzi guteka neza.



KNC yatangaje ku Cyumweru nyuma yuko Gasogi United yari imaze gutsinda Muhazi United ibitego 2-1 mu mukino wa Gicuti. Ku ntego za Gasogi United mu mwaka utaha, yavuze ko ari ugutwara igikombe bitewe ko ari ikipe izaba yuzuye irimo abakinnyi bakiri bato n'abafite uburambe.

Ati: "Intego zacu ziba ari ugutwara igikombe, ibyo ni ibintu abantu bose bazi. Ndatekereza ko iyi Gasogi y'uyu mwaka izaba yuzuye irimo abakinnyi bakiri bato, irimo abafite uburambe, ni ikipe ntekereza ko izatanga akazi gakomeye cyane."

Yakomeje avuga ko basigaje kongeramo myugariro ati: "Ubungubu turaza kongeramo myugariro umwe wiyongeramo tube dufunze. Ndatekereza ko biramutse bikunze ashobora kuhagera ejo ubundi agakoresha ibizamini byo kwa muganga, byakunda tukaba turabisoje. 

Ariko ndatekereza y'uko iyi Gasogi United iraza kuba ikomeye ku buryo njyewe numva nyotewe kuzayibona dufite 11 bose uko umutoza abyifuza".

Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko icyahindutse muri uyu mwaka ari mu mutwe ndetse bakaba bafite abakinnyi bakeneye kugira icyo bashyira ku mazina yabo.

Ati: "Icyahindutse ni mu mutwe no kuba tuje dukomeje, ntekereza ko hano dufite abakinnyi ubona bafite mu mutwe, ukabona ibyo barimo nawe urabibona barabizi ko bakeneye kugira ikintu cyandikwa ku mazina yabo. Ndatekereza ko rero ibyo ubwabyo bishobora kudusunika kugera kure hashoboka". 

Perezida wa Gasogi United yasoje avuga ku makipe avuga ko yaguze abakinnyi bakomeye, ati: "Kandi erega buri muntu wese aba azi ko nyina ari we uzi guteka neza cyangwa igihanganjye ari se. N'abavuga ko baguze ibyo tuzabireba igihe kizagera tuzabireba."

Mu mwaka ushize w'imikino ikipe ya Gasogi United yasoreje ku mwanya wa 9 n'amanota 36 mu gihe mu gikombe cy'Amahoro ho yari yageze muri 1/2 ariko bikarangira isezerewe na Police FC.




KNC avuga ko umwaka utaha intego ari igikombe 


Gasogi United yatsinze Muhazi United mu mukino wa Gicuti 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND