Ikipe ya APR FC yaraye itsindiwe ku mukino wa nyuma wa Dar Port Kagame Cup itsinzwe na Red Arrows kuri penaliti 10-9.
Wari
umukino ukomeye twavuga ko wahuzaga amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma yabikoreye
ndetse yaranabiruhiye. APR FC yatangiye
igorwa n'umukino kuko yaje guterwa penaliti ku munota wa 7 gusa Pavelh Ndzila
ayikuramo iza gutsindwa igitego ku munota wa 72, gusa nayo iza ku cyishyura mu
munota y'inyongera, bagiye muri penaliti Tuyisenge Arsene baguze muri Rayon
Sports arata iya 10 ya APR FC, byatumye Red Arrows itwara igikombe
nubwo yari umutumirwa.
Ikipe
ya APR FC yagiye muri iyi mikino yitezweho byinshi birimo no gutwara iki
gikombe kuko abayobozi bari banabyemeje. Yari ikipe kandi abantu bari biteze ku
bakinnyi bashya yari imaze kugura bashaka kureba ko umupira bakina
ungana n'amafaranga bivugwa ko baguzwe.
Tugiye
kurebera hamwe ibintu bigera kuri 5 APR FC yigiye muri iyi mikino byayifasha muri
uyu mwaka w'imikino ugiye kuza.
Ubwugarizi bwa APR FC ni ntanyeganyezwa
Nyuma
y'uko APR FC umwaka ushize umutoza wayitozaga Thierry Froger yahisemo gukinisha
Nshimiyimana Yunussu na Clement Niyigena, abantu benshi ntabwo bamwakiriye kuko
bavugaga ko Yunussu atari ku rwego rwo kubanza mu kibuga muri APR FC.
Bidatinze
umutoza mushya wa APR FC Darko Novic nawe yahise afata Yunussu akomeza gukorana
na Clement, ndetse abari hafi y'uyu mutoza bavuga ko Yunussu ariwe myugariro wa
mbere uyu mutoza abara.
Clement yongeye kwerekana ko ari uwo kwitega
Usibye
ibyo iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup risize myugariro Niyigena Clement ariwe
mukinnyi w'irushanwa, ubwo bivuze ko aba basore kuzabimura mu mutima w'ubwugarizi
bwa APR FC bizagorana.
Niyomugabo
Claude wabaye Kapiteni wa APR FC mu mpera z'umwaka ushize ndetse akaba akina
inyuma i bumoso, yabaye umukinnyi w'umukino inshuro zigera kuri 2 ndetse akaba
yaragize uruhare rukomeye mu bitego bya APR FC, nawe twavuga ko amaze kwemeza
abantu kuri uru ruhande.
Tugiye
inyuma ku ruhande rw'iburyo, turahasanga umwana ukiri muto wavuye muri Marine
FC, Byiringiro Gilbert watowe nk'umukinnyi waranzwe no kwihanganira bagenzi be,
ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakinnye imikino myinshi muri CECAFA.
Abakinnyi bari bahasanzwe abenshi
bazirwanaho
Nubwo
bamwe bavuga ko APR FC yakoresheje ikipe ya kabiri mu mikino ya CECAFA ariko
bizagorana kuba hari umukinnyi uzatakaza umwanya byoroshye mu bari bahasanzwe. Urebye
nka Ruboneka Jean Bosco umupira yakinnye, iminota yakinnye, imyaka ye ndetse
ukongeraho n'ubushobozi bwo gukina iminota myinshi mu kibuga, ubona ko
kugisohokamo bizagorana.
Ruboneka yerekanye ko yiteguye kurwanira umwanya
Mugisha
Gilbert nawe umuntu yavuga ko kuva mu kibuga bizasaba isukari. Victor Mboama
watsinze igitego gifungura irushanwa ku ruhande rwa APR FC, ubona ko ku buhanga
bwe bwo kuneka imbere y'izamu, ni akantu yisangije ndetse bishobora kuzatuma
aho kugira ngo yicare ahubwo bajya bamwongeraho undi mukinnyi.
Alain Kwitonda Bacca na Nshimirimana
Pichou ntabwo bari mu mibare y'umutoza wa APR FC
Uhereye kuri Pichou mu mikino 2 APR FC yakiniye muri sitade Amahoro, yatumye umutoza Darko Novic asa nk'umukarabye, ndetse areka kongera kumwizereramo byatumye no muri CECAFA ataba umukinnyi nkenerwa.
Alain Kwitonda Bacca nawe umuntu yavuga ko umwanya yamaze kuwutakaza kuko niba Tushimimana Olivier waguzwe avuye muri Bugesera FC yaramaze ku mwicaza mu gihe kandi APR FC igifite abakinnyi bagera kuri 2 baca mu mpande nabo bataratangira gukoreshawa, twavuga ko byaba ari nko kwikoreza umusozi Bacca kuvuga ko azongera kubona imikino nk'iyo yabonye mu mwaka ushize w'imikino.
Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Froduard
basa naho batihutirwaga
Imibare
yo mu kibuga igaragaza ko Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Froduard haba
harabayeho kwihuta ubwo basinyiraga APR FC.
Tuyisenge
Arsene waje muri APR FC avuye muri Rayon Sports, ntabwo yari yamaze kwemeza
abanyarwanda ko ari umukinnyi wo ku mpande izindi kipe zarwanira kuko atari
anafite umwanya ubanzamo muri Murera. Uyu musore nyuma yo kugera muri iyi kipe
ubu ni umukinnyi usimbura nabwo bitari ibya hafi nk'uko CECAFA yabigaragaje.
Tuyisenge Arsena bisa naho bizagorana
Mugiraneza
Froduard nawe nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports yerekeza muri APR FC, kubona
umwanya wo gukina bizagorana nk'uko CECAFA yabigaragaje kuko ni umukinnyi
udakina imyanya myinshi mu kibuga ndetse ku mwanya we hakaba hari abakinnyi
basaga 3.
APR FC yabonye ko abanyarwanda bayihanze
amaso bidasanzwe
Ikipe
ya APR FC kuva yatangira kwiyubaka mu buryo budasanzwe ndetse n'abayobozi bayo
bakemeza ko aricyo gihe cyo kwerekana itandukaniro, ibi byatumye abafana bayo
bayigirira icyizere kidasanzwe ndetse bumva ko ku ruhando mpuzamahanga igomba
kuzakora akantu.
Ibi
ku rundi ruhande byatumye abafana ba Rayon Sports aho bari hose basa n'abari
gutega imitego iyi kipe bavuga ko itazigera ikora ibyo ikipe yabo yakoze. APR
FC yabonye ko ubwo izaba itangiye imikino ya CAF Champions League igomba gukora cyane kuko umusaruro wayo uzaba witezwe bidasanzwe waba mwiza cyangwa mubi.
APR FC yashoje imikino ya CECAFA itsinzwe umukino umwe ari nawo wa nyuma
Yunussu yongeye kwerekana ko hari abamwibeshyaho
TANGA IGITECYEREZO