Mu minsi yashize, nibwo
hatangiye gukwirakwira amakuru yavugaga ko Cardi B ari mu nzira zo guhagarika
umuziki burundu ndetse kandi ko nta yindi album azongera gushyira hanze.
Ibi byose byari
byatangajwe n’umunyamakuru Joe Budden wahoze ari umuraperi, ibintu byatumye
abantu benshi bahita babyizera kuko akenshi akunze kumenya amakuru y’ibyamamare
bikomeye muri Amerika.
Nyuma yo kubona y’uko
byatangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi, Cardi B yahise atangaza ko nta
gahunda yo guhagarika umuziki afite cyane ko abatangaza ko ari hafi kuwuhagarika ari abashaka kumuharabika.
Cardi B kandi yongeye no
kunyomoza amakuru yavugaga ko atwite umwana wa gatatu, ahishura ko nta gahunda
afite yo kongera kubyara vuba aha.
Nyuma y’uko Cardi B
abwije ukuri abafana be, Joe Budden yahise asaba imbabazi Cardi B ndetse nawe
aramubabarira.
