Afrique Joe uri mu bahanzi bari mu bihe byiza byabo ageze kure imyiteguro ya Album ya mbere yakozweho na Phatom, ikirangirire mu gutunganya umuziki wakoze izirimo Sugarcane ya Camidoh, Ye ya Burna Boy kimwe na Diana ya Fireboy na Chris Brown.
Ayobami Olaleye [Phatom]
uri mu bahanga mu gutunganya umuziki uheruka mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye
yasize aheshe umugisha ibihangano by’abarimo Bwiza, Bruce Melodie na Afrique Joe.
Mu gihe Afrique Joe ari mu
myiteguro yo gushyira hanze Album ya mbere mu kiganiro na InyaRwanda yavuze ko
ibyo agenda ageraho byose abikesha Imana ati”Navuga ko harimo Imana n’imigisha.”
Uyu musore avuga ko iyo
ageze ku kintu gikomeye nko kuba yakorerwa indirimbo na Phatom bimwereka ko
byose bishoboka bikanamuha imbaraga zo gukora cyane.
Afrique ku guhuza umugambi
na Phatom ati”Yari inaha, aza guhuza n'umwe mu bo dukorana.” Aho niho rero
havuye kuba bakorana.
Indirimbo ikaba yararangiye kugeza ubu.
Afrique witeguye mu bihe bya vuba kuryohereza abakunzi
b’umuziki binyuze kuri Album ye, avuga ko isa n'iyamaze kurangira mu buryo
bw’amajwi n’amashusho ari gufatwa.
Ati”Ni ukuvuga ngo
imyiteguro isa n'igeze ku musozo imaze kugera kuri 85% indirimbo mu buryo bw’amajwi
zirarangiye dukomeje gutunganya amashusho.”
Afrique ari mu bahanzi
bahiriwe aho indirimbo ze zahise zifata mu buryo bwihuse nka Agatunda, Rompe na
Akanyenga.Afrique ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze Album ya mbere
Icyamamare mu gutunganya indirimbo Phantom ari mu batunganije Album ya Afrique
TANGA IGITECYEREZO