RURA
Kigali

Uburanga bwa Adanna, inkumi yaryoheje indirimbo ya Bruce Melodie nyuma ya Davido-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2024 18:26
0


Mu mezi icyenda ashize ubwo umunyamuziki David Adedeji Adeleke [Davido] yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Feel’ yataramiweho n’abanya-Nigeria bavuga ko iri kuzamuka cyane mu mibare ahanini biturutse ku buranga bw’umunyamideli witwa Adanna yifashishije.



Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 3 Ukwakira 2023, ifite iminota 3 n’amasegonda 35’. Ni imwe mu zigize Album uyu muhanzi uherutse gutaramira i Kigali binyuze muri Trace Awards, yashyize hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki mu bihe bitandukanye.

Kuva yajya hanze byavuzwe cyane igihe kinini ko Davido yacuditse n’uyu mukobwa, ndetse hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko uyu mukobwa atwite inda ya Davido ariko uko iminsi yacumaga, abantu basanze ari ukubeshya.

Uyu mukobwa ugaragara muri iyi ndirimbo ‘Feel’ ni nawe ugaragara mu ndirimbo ‘Sowe’ ya Bruce Melodie yakoreye mu gihugu cya Nigeria muri Nigeria.

Yifashishije konti ye ya Instagram, uyu mukobwa yabajije Abanyarwanda uko bakiriye kuba yagaragaye mu ndirimbo ya Bruce Melodie, bamwe bamubwira ko yaciye ibintu, kuko ‘Sowe’ ariyo ndirimbo igezweho i Kigali.

Kandi, nawe yumvikanishije ko byari ibihe by’urwibutso kuri we gukorana na Bruce Melodie muri iyi ndirimbo.

‘Sowe’ iri ku mwanya wa Gatatu mu ndirimbo zigize Album yise “Colorful Generation” ya Bruce Melodie igomba kujya hanze mu Ugushyingo 2024.

Mu buryo bw’amashusho (Video) iyi ndirimbo yakozwe na Director Perliks uri mu bagezweho muri iki gihe mu bijyanye no gutunganya amashusho muri Nigeria.

Perliks asanzwe akorana na sosiyete yitwa ‘Nouvelle films’. Ni we wakoze wakoze ku ndirimbo nka ‘Charm’ ya Rema, ‘City boys’ ya Burna Boy n’izindi.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ‘Sowe’ ya Bruce Melodie yakozwe na Producer Saxbarrister, umunya-Nigeria wamamaye nka Mighty Man.

Kubera ubuhanga afite mu gucuranga Saxophone, aherutse gucuranga mu ndirimbo ‘Call me every day’ ya Chris Brown na Wizkid n’izindi. 

Mu myaka 14 ishize, Bruce Melodie ari mu muziki yagiye akora indirimbo zubakiye ku rurimi rw'ikinyarwanda, ariko yagiye avugurura anaririmba mu rurimi rw'icyongereza.

Muri iki gihe ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM. Mu ntangiriro y’indirimbo ‘Sowe’, Bruce Melodie yagaragaje ko yayikoze mu rwego rwo gushyira itafari rye mu rugamba rwo guhashya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Umwe mu bayobozi ba 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura aherutse kubwira InyaRwanda, ko iyi ndirimbo yabatwaye amafaranga menshi, biri no mu byatumye itinda kujya hanze nk'uko abantu babyifuzaga.

Yavuze ko hari byinshi bifuzaga gukora mu mashusho yayo bizagaragara neza muri 'Behind the Scene'. Ati "Iyi ndirimbo yakozwe mbere y'amatora, twafashe igihe cyo kwitegura no gushyira buri kimwe ku murongo, kugirango izasohoke inogeye abantu. Iyo dukoze imibare tubona ko yadutwaye arenga Miliyoni 50 Frw, aya mafaranga yagezeho bitewe n'ibikubiyemo."

Kenny Mugarura yavuze ko gukora iyi ndirimbo ihagaze aya mafaranga, biri mu murongo wo gufasha Bruce Melodie gukomeza kujya ku rwego mpuzamahanga, no guha abakunzi ibibanogeye.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo, Adanna wakinnye ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye, agaragara yabaswe n'ibiyobyabwenge bigatuma yihutanwa kwa muganga.

Umuvandimwe we ntaba yumva icyabaye, ndetse ashushubikana Bruce Melodie amubaza icyo yabaye, bakamwihutana mu bitaro agatangira kwitabwaho n'abaganga.

Mu bitaro, Bruce Melodie abura amafaranga yo kwishyurira uyu mukobwa agatekereza uburyo banyuranye mu bihe byiza, agashakisha inzira zo kumutabara. 

Umuganga wabakiriye amwandikira imiti, undi nawe agatangira inzira zo gushaka uko yamutabara. Uyu muhanzi yigira inama yo kujya kwiba imiti muri 'Pharmacy' iba iri ku muhanda.

Kenny Mugarura ati "Byadusabye kubaka iriya ‘Pharmacy’ dushyiramo imiti n'ibindi bikoresho. Mu mashusho ubona ko Bruce Melodie atwara imodoka akagenda akagonga 'Pharmacy'.  Bivuze ko ibyarimo byose byarangiritse, rero amafaranga yageze kuri Miliyoni 50 Frw biturutse kuri ibyo byose."

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo 'Sowe' yatanzweho byinshi, kuva mu ikorwa ry'ayo mu majwi (Audio) ndetse no mu mashusho (Video).


Adanna agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Feel’ ya Davido, umunyamuziki ukomeye muri Afurika 


Adanna ubwo yari kumwe na Davido mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Feel'



Byavuzwe ko Davido yateye inda Adanna nyuma yo kumwifashisha mu ndirimbo


Bruce Melodie yifashishije Adanna nyuma yo kugaragara mu ndirimbo ya Davido


Adanna agaragara ko yihebeye gukorana n’abahanzi mu bihe bitandukanye





















  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SOWE’ YA BRUCE MELODIE

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FEEL’ YA DAVIDO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND