Uyu mugabo wabaye umujyanama wa AKA yari amaze iminsi i
Kigali, aho mu rugendo rwe yageze mu Karere ka Gicumbi mu bikorwa byo
kwiyamamaza kwa Paul Kagame uherutse gutsindira kongera kuyobora u Rwanda ku majwi 99.18%.
Icyo gihe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram,
yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza muri Gicumbi kandi yabonye uburyo ‘Abaturage
benshi bakomeye, bashyigikiye ndetse bakunda Igihugu cyabo."
Yatanze ikiganiro yahaye abahanzi bari bakoraniye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Icyo gihe yari
yatumiwe na Sosiyete ya ‘Africa in Colors’.
Raphael Benza yagiranye ibiganiro kandi na Chriss Eazy ndetse
n'umujyanama we Junior Giti washinze Giti Business Group.
Junior yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro bagiranye n'uyu
mugabo byubakiye ku kureba uko Chriss Eazy yakorana indirimbo na JZyNo, ariko kandi
harimo gusangira ubumenyi no kubafasha mu bijyanye no kumenyekanisha ibikorwa
byabo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati "Ibiganiro byibanze ku kureba uko twakorana indirimbo
n'umuhanzi asanzwe afasha, harimo kandi gusangira ubumenyi mu kumenyekanisha
ibikorwa byacu by'ubuhanzi, ibitaramo n'ibindi bikorwa bishamikiye ku
buhanzi."
Junior yumvikanisha ko batangiye kwitegura kujya muri studio,
kugirango batangire umushinga w'iyi ndirimbo Chriss Eazy azahuriramo n'uyu
muhanzi.
Raphael Benza ari mu bajyanama bafite izina rikomeye muri
Afurika y’Epfo. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘VTH Season’
yanyuzemo abarimo umuraperi AKA wo muri Afurika y’Epfo, uherutse kwicwa.
Muri iki gihe ari gufasha umuhanzi JZyNo, ndetse agezweho
binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Butta My Bread’- Iyi ndirimbo aherutse
kuyisubiramo ayikorana n'abarimo Nasty C, Sid Sriram ndetse na Lasmid. Uyu
musore ariko anazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Onana', 'Ami' n'izindi.

Chriss Eazy ari kumwe na Raphael wabaye umujyanama w’umuhanzi
AKA uherutse kwicwa

Junior Giti ari kumwe na Raphael bagiranye ibiganiro
byagurutse bigamije imikoranire n’ubufatanye hagati y’abahanzi bafasha mu
muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SEKOMA’ YA CHRISS EAZY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BUTTA MY BREAD’ YA JZyNo