Mu mpera z'icyumweru gishize tariki 13 Nyakanga uyu mwaka ni bwo humvikanye inkuru y'incamugongo y'uko umunyamuziki ukomoka muri Brezil, Ayres Sasaki yitabye Imana aguye ku rubyiniro ubwo yari ataramiye abitabiriye igitaramo cye cyaberaga i Salinópolis, Pará, muri Brezil.
Kuri ubu rero hamaze
kumenyekana ko mbere y'uko Ayres Sasaki wari ufite imyaka 35 gusa y'amavuko
agwa hasi ngo yitabe Imana, yari amaze umwanya muto ahoberanye n'umwe mu bafana
be bari bitabiriye igitaramo cye cyaberaga kuri Solar Hotel i Salinopolis.
Ibinyamakuru bitandukanye
byo muri iki gihugu cya Brezil, byatangaje ko ubwo uyu muhanzi ndetse n'umufana
we bajyaga kuramukanya, bakomye rumwe mu nsiga z'amashanyarazi maze bitera
impanuka ishingiye ku mashanyarazi bihita bivamo urupfu rwa Sasaki.
Iby'urupfu
by'uyu muhanzi ntibisobanutse neza uburyo umuriro w'amashanyarazi wamukubise
wenyine umufana ntagire icyo aba, ariko polisi ya Para Civil Police yavuze ko
ikomeje iperereza ku mpamvu y'ukuri yaba yihishe inyuma y'uru rupfu.
Ubuyobozi bwa Solar
Hotel, ahari habereye igitaramo cya Sasaki, bwasohoye itangazo rivuga ko bari
gukorana bya hafi n'inzego z'umutekano mu iperereza.
Nyirasenge wa Sasaki
yatangaje ko bari kuvugisha abantu bose bari hafi y'uyu muhanzi mu gitaramo mu
rwego rwo gukomeza gushakisha icyaba cyaravuyemo urupfu rwe.
Usibye ubuhanzi, Sasaki
yari n'umwe mu bakora ibishushanyo mbonera by'inyubako zijyanye n'igihe. Asize
umugore witwa Mariana bari bamaranye amezi 11.
Urupfu rw'umuhanzi Ayres Sasaki rukomeje gushengura benshi
Asize umugore bari bagiye kumarana umwaka umwe
Sasaki yapfuye urupfu rutunguranye ari ku rubyiniro
TANGA IGITECYEREZO