Umuraperi Kivumbi King ndetse n’umuhanzi Peace Jolis bagaragaje ubuhanga ubwo berekanaga imikino inyuranye yateguwe n’indirimbo mu gutangiza ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’iserukiramuco ‘Ubumuntu’ ryagize uruhare mu guteza imbere ubuhanzi, kandi rihuza abantu banyuranye.
Byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku
Gisozi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, ari na ho
risanzwe ribera.
Iri serukiramuco ryabaye urubuga rwo kugaragaza no kuganira ku bibazo
byugarije sosiyete, kandi ritanga umuti. Ariko kandi ryabaye ihuriro rihuza
abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, bagahuza imbaraga n’abandi mu rwego rwo
kugaragaza uburyo ubuhanzi bwomora.
Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abahanzi bo mu bihugu birimo
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Pakistan, u Burundi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y'Epfo, Tanzania, Kenya n’abandi.
Mu gihe cy’iminsi 10 rigiye kumara riba rizarangwa n’ibikorwa
birimo kuganira ku ngingo zinyuranye, nk’ubuzima bwo mu mutwe, ibiganiro ku
buhanzi, kumurika ibihangano binyuranye, ikoranabuhanga mu buhanzi n’ibindi
binyuranye.
Mu gutangiza ibikorwa by’iri serukiramuco rigiye kwizihiza
imyaka 10 ishize, abaryitabiriye bafashe umunota wo kwibuka no kuzirikana
inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
ruherereye ku Gisozi.
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Aegis Trust ucunga Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali, Mutanguha Freddy, yavuze ko imyaka 10 ishize y’iri
serukiramuco yabaye ‘iy'impinduka' kandi 'twabonye ibikorwa by'abahanzi yaba
abo mu Rwanda n'ahandi'.
Yavuze ko uburyo Hope Azeda yagiye agaragaza ubuzima bwe
binyuze mu buhanzi ari 'kimwe mu byansigiye amasomo akomeye'.
Kivumbi King na
Peace Jolis bigaragaraje
Peace Jolis uzwi cyane mu ndirimbo z’abana, yafatanyije n'abanyeshuri bo muri Kaminuza muri Leta ya California baririmba indirimbo zirimo ‘Jerusalema’ ya Master KG na Nomcebo bayisubiramo. Uyu muhanzi ariko yafashe n’umwanya wo kuririmba izi ndirimbo,
ari na ko ajyanisha n’umukino bari bateguye.
Yanakoranye n’abandi babyinnyi mu mukino wakinwe mu rwego rwo
gufungura ku mugaragaro iri serukiramuco. Ni mu gihe umuraperi Kivumbi ukubutse
i Burayi yahuje imbaraga na bagenzi be b’urubyiruko bakina umukino wiswe ‘Generation
25’.
Uyu mukino washushanyije ibibazo urubyiruko rw’imyaka 25
rufite, ibitekerezo ndetse n’uburyo bakeneye kumenya byinshi, kandi
babifashwamo n’abakuru. Bumvikanishaga ko bashaka urubuga, bakavuga ibiri ku
mitima yabo.
Bisa n’aho ari
umwana wavutse!
Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda yabwiye
itangazamakuru ko imyaka 10 ishize bategura iri serukiramuco ‘rwari urugendo
shuri’. Ati “Urugendo rw’imyaka 10 rw’iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’
rwari urugendo-shuri. Rwari urugendo rwatumye imitekerereze yacu yaguka.
Twakomeje tugenda, twakoresheje icyizere cy’umwana muto ni ko navuga.”
“Nk’umwana muto ntacyo atinya, ntacyo abaza, we aragenda, niko
natwe twagenze. Dukomeza gufata urwo rugendo, ariko twahuye n’imbogamizi
nyinshi, ukavuga uti bizagenda gute? Kuko rwagombaga kuba urubuga ruhuriraho
abantu benshi batandukanye, ariko ugasanga, kubazana, amatike n’ibindi ari
ibintu bigoye.”
Yavuze ko kugirango bakorane n’abahanzi bo mu bindi bihugu
byasabye ko bashaka abaterankunga muri ibyo bihugu ‘kugirango batere inkunga
izo ngendo z’abahanzi’. Ati “Twazirikanye izo nkunga kugirango dufashe abahanzi
kuza mu Rwanda’."
Hope Azeda yavuze ko bishimiye kuba bizihiza imyaka 10
ishize, ariko kandi ni umukoro wo gutekereza ku hazaza h’iri serukiramuco. Ati “Ejo
hazaza turabona naho ari heza, ariko kandi ni urugendo rurimo n’ibikomeye,
ariko tuzabasha kubirenga.”
Iri serukiramuco ryazamuye benshi mu bahanzi muri iki gihe
bakomeye. Hope avuga ko mu kwizihiza iyi sabukuru, bazakorana n’abo bahanzi nk’abagize
uruhare.
Kandi batangiranye na bariya bahanzi nabo ari bwo bari batangiye urugendo rwo kwishakamo ubuvanganzo.
Ati “Icyo urubuga nk’uru rukora ni ugutyaza bwa buvanganzo. Ni abantu baba bafite impano ariko bashaka aho bayityaza.”
Mu mikino ya mbere yerekanwe, abanyarwanda bahuje n’abanyamahanga
kugira ngo ‘basangire ubumenyi’.
Habayeho kwizera
Imana
Hope Azeda yavuze ko batangiza iri serukiramuco bari bafite
inzozi no gusenga, bifuza ko rizaba mpuzamahanga, kandi rigaharanira guteza
imbere ubumuntu.
Ati “Habayeho kwatura. Turavuga tuti ‘Ubumuntu’ buzaba
iserukiramuco rihuza abantu bose batandukanye bo muri iyi minsi. Ni twebwe
twiyaturiragaho ibintu bikomeye gusa, bizaba ari iserukiramuco ya mbere muri
iyi isi, bizaba ari iserukiramuco rizirikana ubumuntu gusa, bizaba ari
iserukiramuco rishakira ibisubizo ibibazo.”
Buri mwaka bagiye bagira insanganyamatsiko yihariye ahanini
bitewe n’ibyabaga bihangayiishije sosiyete. Iri serukiramuco ribaye mu gihe
ibihugu birenga 60 bamaze kuryitabira, ndetse ryari risanzwe riba iminsi itatu,
ariko kuri nshuro rizaba mu gihe cy’iminsi 10.
Hope Azeda ati “Inzira twafashe ni yayindi ituma ubanza
kwibaza ngo ese ndajya he? Kubera iki? Buri ntambwe twateraga yari ifite
impamvu. Twateraga intambwe twibaza ngo kubera iki? Kuki twaganira kuri iyi
nsanganyamatsiko?”
Muri rusange iri serukiramuco rifatwa nk’urubuga rugamije
guhindura imyumvire ibangamira ikiremwamuntu.
Abo mu Ntara n’abakurikirana
Radio batekerejweho
Hope Azeda yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza byihariye iyi
sabukuru y’imyaka 10 ishize, bahisemo ko bazataramira n’abo mu Ntara. Igikorwa
cya mbere bazagikora tariki 27 Nyakanga 2024 muri Nyamata, mu rwego
rwo gusubiza ibyifuzo by’abantu bahoraga bibaza impamvu iri serukiramuco
rigarukira muri Kigali gusa.
Hari gahunda y’uko kandi umwaka utaha mu 2025, iri
serukiramuco rizakora ibikorwa bizwi nka ‘Memory Caravane’ aho bazaganiriza
abaturage.
Hope anavuga ko kuri iyi nshuro bamaze gufata ibiganiro
bishamikiye kuri iri serukiramuco bizajya bitambuka kuri Radio. Ati “Kuri Radio
tugiye gutangiraho gahunda twise ‘Urwandiko’ aho twafashe amajwi y’abantu
ndetse n’abanditsi, bizajya bitambuka muri Radio binyuze mu cyo twise ‘Urwandiko/Letters
of Legacy’.
“Abantu benshi bazi kwandika ariko se twandika kubera
impamvu? Rero bigamije no gutera imbaraga abahanzi, izi ‘Audio’ zose twafashe
uko ari 27 zizatambuka kuri Radio Rwanda. Ni ubwa mbere iserukiramuco rigiye
kubera kuri Radio, kuko dusanzwe dufite ikinamico, reor ubumuntu bugiye kuri
Radio, bugiye mu baturage, ni ikikwereka ko wa mwana wacu arimo gukura.”
Iri serukiramuco riri kuba binyuze mu bufatanye na Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry'Ubuhanzi n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni
yagaragaje ko bishimiye kuba abategura iserukiramuco ‘Ubumuntu’ barabegereye
kugira ngo ‘tubafashe kwizihiza isabukuru y’imyaka 10’ kandi byahise byumvikana ‘kuri
twe kuko bari guteza imbere ingandangamuco, ububanyi n’ibindi bihugu, guteza
imbere umuco n’ibindi’.
Sandrine Umutoni yavuze ko ibihangano byagaragajwe n’amatsinda
anyuranye y’abahanzi ari ibishimangira ubumuntu mu bantu cyane cyane mu
kwerekana ‘abo turi bo nk’abantu’.
Yavuze ko iri serukiramuco riri mu murongo wa Guverinoma wo guteza
imbere inganda ndangamuco, kandi ryafashije abageze mu Rwanda bwa mbere kumenya
urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda n’amateka asharira u Rwanda rwanyuze.
Muri iri serukiramuco, itsinda ryo muri Afurika y’Epfo ryakinnye umukino ugaragaza ko abanyafurika bakwiye kwishimira umugabane wa Afurika, kandi bakagira uruhare mu kuwuteza imbere.
Peace Jolis ari kumwe na Kivumbi King bakinnye mu mukino wiswe 'Generation 25'
Umuraperi Kivumbi King ukubutse mu bitaramo i Burayi, yagaragaje ubuhanga ubwo yakinaga umukino wubakiye ku kugaragaza urubyiruko rufite byinshi rushaka kumenya
Sandrine Umutoni yagaragaje ko iserukiramuco 'Ubumuntu' ryabaye umwanya mwiza wo guhuza abantu banyuranye
Itsinda ryo muri Afurika y'Epfo ryakinnye umukino usaba abanyafurika guharanira guteza imbere Afurika
Peace Jolis afatanyije n'abanyeshuri bo muri Kaminuza yo muri Leta California muri Amerika baririmbye indirimbo "Amahoro"
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan yishimiye ko mu bagize uruhare muri iri serukiramuco 'Ubumuntu' hari n'abahanzi bo muri Pakistan
Hope Azade watangije iri serukiramuco, yumvikanishije imyaka 10 ishize rwari urugendo rutoroshye ariko rwashobotse
Hope Azeda yavuze ko iri serukiramuco rigiye gutangira gutambuka kuri Radio, kandi rizagezwa no mu Ntara
Itsinda rya Mark Gordon ryakinnye umukino wiswe 'We Count to 10' mu kwizihiza isabukuru ya 'Ubumuntu'
Umunya-Nigeria, Flora usanzwe ari umushyushyarugamba mu bikorwa b'iserukiramuco 'Ubumuntu'
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha yagaragaje ko bishimira uruhare rw'iserukiramuco 'Ubumuntu' mu guteza imbere ubuhanzi n'ubumuntu
Kanda hano urebe amafoto yaranze kwizihiza isabukuru y'iserukiramuco 'Ubumuntu'
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO