Kuva uyu mwaka wa 2024 watangira, hari ibihangange bifite amazina aremereye mu isi y’imyidagaduro byagiye biza gutaramira mu Rwanda, bikagira ingaruka nziza ku myidagaduro yo mu Rwanda no mu zindi nzego z’ubuzima zirimo n’ubukungu bw’igihugu.
Uko iminsi igenda ihita
indi igataha, niko uruganda rw’imyidagaduro rugenda rurushaho gutera imbere ku
buryo kuba hari abanyamahanga bifuza kuhataramira cyangwa kwitabira ibikorwa
runaka bihabera bitakiri igitangaza.
Aho uyu mwaka wa 2024
ugeze, hari abanyamuziki benshi ndetse n'abanyarwenya mpuzamahanga bagiye baza gutaramira i Kigali mu
Rwanda, kandi uruzinduko rwabo ntirugire ingaruka nziza ku myidagaduro gusa,
ahubwo bigatanga akazi no ku bakora ibikorwa byo gutwara ibintu n’abantu, ku
banyamahoteli, ku bacuruzi n’abandi bafite aho bahurira n’ubukerarugendo ari
na ko bizamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.
1.
Tanasha Donna
Tanasha Donna wageze bwa mbere mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 20-21 Kamena 2024, kwinjira mu gitaramo cye byari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we yishyuye ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.
Ni mu gihe mu gitaramo
cye cya kabiri cyo ku wa 22 Kamena 2024, aho yari buyobore ibirori byagombaga kubera kuri piscine ya B Hotel i Nyarutarama, kwinjira ku bantu
batanu bari kumwe byari kuba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.
Ibi bitaramo bibiri byateguwe n’iriya Hotel, ariko n’urugendo bafashijwemo na Jeanine Noach na Sacha Kate.
Ibi bitaramo byombi
ntiyabashije kubikora nk’uko yari yabiteguye. Ku wa Gatanu yataramiye muri B
Lounge, icyo gihe yakoresheje iminota 5 gusa abasha gutaramira abantu batarenga
10. Nyuma, ku wa Gatandatu yari ategerejwe kuri B Hotel i Nyarutarama,
ntiyahakandagira bitewe n’uko habuze n’iyonka yitabira iki gitaramo.
2.
Adekunle Gold
Umuririmbyi
w’Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG
Baby, yasesekaye i Kigali ku wa Gatatu ku itariki 22 Gicurasi 2024, saa 21:00
zibura iminota mike, aho yari yaje kwifatanya n’abakunzi ba Basketball mu
mikino ya nyuma ya BAL.
Ni imikino yabaye mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu nyubako y’imyidagaduro
ya BK Arena. Yarebwe na Perezida Kagame na Madamu, Minisitiri wa Siporo,
Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko
ndetse n’Iterambere ry’abahanzi, Sandrine Umutoni, 'Umuyobozi wa Basketball
Africa League (BAL), Amadou Gallo n’abandi.
Iyi mikino yafunguwe ku
mugaragaro mu mukino wa kabiri wakinwe saa mbili z’ijoro, wahuje ikipe ya FUS
Rabat yo muri Maroc yaje gutsindamo Al Ahly SC yo mu Misiri amanota 89 kuri 78.
Umukino wa mbere wari wakinwe kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, ikipe ya Al
Ahly Ly SC yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.
Mu karuhuko k’umukino wa
kabiri, ni bwo umunya-Nigeria, Adekunle Gold yahawe umwanya ataramira abakunzi
be n’abitabiriye uyu mukino. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Okay’,
yifashishije ku rubyiniro ababyinnyi babarizwa mu muryango Sherrie Silver
Foundation.
Mu gihe cy’iminota itatu,
yagaragaje ko yari akumbuye gutaramira i Kigali, ndetse ku rutonde rw’indirimbo
yateguye, yongeyeho indirimbo ‘High’ yakoranye na Davido.
3.
Eddy Kenzo
Kuwa Gatanu tariki
29 Werurwe 2024 ni bwo umunyabigwi mu muziki wa Africa y'Iburasirazuba, Edrisah
Kenzo Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga
cya Kigali i Kanombe.
Icyo gihe, yakiriwe na
Nemeye Platini ari nawe wamutumiye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 14
amaze mu muziki yise 'Baba Xperience' cyabaye ku wa 30 Werurwe 2024 muri Camp
Kigali.
4.
RJ The DJ
Romy
Jons usanzwe ari DJ wihariye w'umunyamuziki Diamond yageze i Kigali tariki 30
Gicurasi 2024, ahagana saa tanu z'ijoro, ahita atangaza ko amaze iminsi mu
biganiro na Andy Bumuntu biganisha ku gukorana indirimbo.
Romy Jons ukoresha
amazina ya Rj The DJ mu kuvanga imiziki, mu ijoro ryo ku itariki 31 Gicurasi
2024 yataramiye muri The Green Lounge, akabari kari mu Karere ka
Kicukiro ahazwi nka Sonatube, aho kwinjira byari ibihumbi 10 Frw ahasanzwe
n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Ku wa Gatandatu tariki 1
Kamena 2024 yacuranze mu gitaramo cyaherekeje imikino ya BAL.
5.
Doctall Kingsley
Umunyarwenya wo muri
Nigeria, Doctall Kingslay, usigaye yiyita Ntakirutimana yataramiye abakunda
urwenya bari bateraniye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground’
mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 9 Kanama 2024, giha amahirwe
abataragira amazina mu mwuga wo gusetsa biyereka abafana mbere y’uko
abanyarwenya bubatse izina bahabwa umwanya.
Ubwo yahamagarwaga ku
rubyiniro, Doctall Kingslay yinjiranye igikapu gisa n’imyenda yari yambaye.
Abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo igitaramo bikojeje mu bicu bamwereka
urukundo rudasanzwe.
Doctall Kingslay usanzwe
uzwiho gushishikariza abanyamahanga gukunda u Rwanda, yateye urwenya rwinshi
rwibanda kuri Perezida Paul Kagame, amugaragaza nk’umuntu udasanzwe.
6. Patrick
Salvador
Umunyarwenya ukomeye
muri Uganda, Patrick Salvadro ufite amateka agaragaza ko imyaka 10 ishize ari
mu ruganda rw'urwenya, yigaragaje nk’umunyempano udasanzwe, w’ijwi rigari, kandi wagiye
wifashisha inkuru zinyuranye akanyura benshi, bageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe tariki 20 Werurwe 2024.
Patrick Salvadro na mugenzi we Dr Okello Hillary bari bitabiriye Gen-z Comedy yabaye tariki 21 Werurwe 2024, muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Bahuriyemo
n’abanyarwenya bo mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Rusine, Muhinde, Kigingi wo mu
Burundi n’abandi.
7.
Dr Okello Hillary
Dr Okello Hillary uri mu bafite amazina akomeye mu banyarwenya bo muri Uganda, nawe yazanye na mugenzi we Patrick Salvador mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye ku wa 21 Werurwe 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
8.
Zoravo
Umuramyi
Jado Sinza yakoze igitaramo gikomeye yise "Redemption Live Concert"
cyabereye muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024, naho Zoravo yandika amateka
mu gitaramo cya mbere akoreye mu Rwanda.
Zoravo uri mu baramyi
bakomeye muri Tanzania, akigera ku rubyiniro, abantu benshi bahise begera
imbere hanyuma batangira kubyinana n'uyu muhanzi wagaragaje imbaraga zidasanzwe
ndetse ahita ahindura isura y'igitaramo n'ubwo cyari kigeze mu masaha akuze
ariko byabaye byiza kuko abantu batahanye umugisha nk'uko Zoravo yari
yarabitangaje.
9.
Fortran Bigirimana
Mu ijoro ryakeye ku wa 14
Mutarama 2024 ni bwo Fortran Bigirimana ufite
inkomoko mu Burundi ariko utuye mu Bufaransa, yataramiye abakunzi
b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cyiganjemo ibyamamare mu
ivugabutumwa no gukorera Imana. Ni igitaramo cyizihiye cyane abacyitabiriye,
bagaragariza urukundo uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki wo kuramya Imana.
Ni umugoroba udasanzwe
wabereye mu Karere ka Kicukiro ku rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro
kuva saa kumi n'ebyiri n'iminota 30 z'umugoroba. Uyu muhanzi yataramiye
abakunzi be n'ab'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange. Yaririmbye
indirimbo ze nshya zigize album ye yise "Birakwumvira".
Izi ndirimbo yaririmbye
ni 'Araganje", "Agano Letu", "Yesu Kristo", "Uri
Mwiza", "Ncuti Nziza", "Allelua Hozana" yakoranye na
James na Daniella, "Ndafise Impamvu", na "Yeriko/ ni Yesu/
Ngendera Ahagutse" zanyuze benshi.
TANGA IGITECYEREZO