Umunyamakuru wamamaye nka Tijara Kabendera ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we (Nyina).
Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20
Nyakanga 2024. Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram, Kabendera yagize ati “Mbabajwe
no kubamenyesha urupfu rwa Mama wange witabye Imana!"
Yavuze ko gusezera uyu mubyeyi bikorwa uyu munsi ahagana saa
munani z’amanywa mu rugo rwa Tijara Kabendera. Naho kumushyingura ni saa kumi
mu irimbi rya Nyamirambo.
Ati “Kuri uyu wa Gatandatu saa munani z'amanywa turamusezeraho mu rugo
iwanjye mu Nyakabanda (Kuri 'Caffe de Nyakabanda').”
Umugore wa Tom Close, Ange Ingabire Tricia yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, akomeza Tidjara wabuze umubyeyi we. Yavuze ko uyu mubyeyi
yarangwaga n’ubumuntu, kandi ntashidikanya ko Nyagasani yamaze kumwakira mu ijuru.
Ati “Sinshidikanya ko ugiye mu Ijuru ahubwo ndibaza uko
Tijara Kabendera agiye gusigara ameze! Imana ikwakire Bibi mwiza; warakoze
kudukunda. Kabendera Imana igukomeze cyane, turagukunda.”
Tidjara Kabendera yamamaye nka TK, Big Sister, Mama Afrika, ari mu banyamakuru b’abagore bakomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere ku ndangururamajwi za Radio
Rwanda, kuya 10 Gicurasi 2004. Abantu benshi bamumenye binyuze mu biganiro
byubakiye ku myidagaduro n’ibihugura sosiyete; akurikirwa n’umubare munini mu
biganiro ‘Kazi ni kazi’, ‘Amahumbezi’ bya Radio Rwanda n’ibindi.
Papa we Shinani yakoreye ibitangazamakuru bikomeye ku isi nka
BBC, Deutschelle Welle, Ijwi ry’Amerika; agakora nk’umunyamakuru udahoraho.
Yicaye ku ntebe se yicayeho anavugira kuri Radio na
Televiziyo by’Igihugu; umubyeyi we yubakiyeho amateka akibukwa.
Tijara Kabendera yagaragaje ko umubyeyi we ashyingurwa kuri
uyu wa Gatandatu
TANGA IGITECYEREZO