Mu minsi micye ishize ni bwo Weasel yagize Sandra Teta ushinzwe ibikorwa bye mu buryo
bwihariye. Bimenyekanye vuba, ariko amakuru avuga ko bimaze igihe ari ko bakorana.
Weasel yatangaje ko umugore we akomeje gutuma
aba umuhanzi ufite icyerekezo. Ati: "Byose umuziki n’urugo rwacu ni we ubiyoboye,
mufitiye ishimwe, yatumye nongera kuba umuntu ufite icyerekezo."
Teta na we yemeje aya makuru avuga ko ari umujyanama w’uyu
muhanzi ati: "Ndi umubyeyi wubatse mfite inshingano nyinshi ariko muri aka kazi
mfite n’abandi tuzajya dufatanya kuko umuziki usaba imbaraga nyinshi."
Uyu mugore yagaragaje ko yiteguye gukora iyo
bwabaga akazatuma izina rya Goodlyfe rikomeza kugira ubuzima kandi akabasha
kugeza umugabo we kure hashoboka.
Goodlyfe ryabaye itsinda rikomeye mu mateka y’umuziki w'Akarere ndetse Weasel na Mowzey Radio witabye Imana bakoze ibikomeye hagati ya
2004 na 2018.
Ubu Sandra Teta ni we uyoboye ibikorwa byo gutegura
igitaramo cy’amateka cyiswe Memories of Goodlyfe kizabera kuwa 02 Kanama 2024
muri Hotel ya Africana.
Amatike yatangiye gucuruzwa guhera muri Kamena 2024 kandi ari kugurwa cyane, abifuza kuzaba bari kumwe bakaba barateguriye ibyicaro
bya Miliyoni 3 na Miliyoni 5 by’amashilingi ya Uganda.Weasel n'itsinda rigari riyobowe n'umugore we bageze kure bategura igitaramo kizibutsa abantu bya bihe bya Goodlyfe
Sandra Teta ushimwa n'umugabo we avuga ko azakora iyo bwabaga nk'umujyanama mu by'umuziki w'urukundo rw'ubuzima bwe
Weasel yitezweho gutanga ibyishimo bisendereye mu ntangiriro za Kanama 2024