Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe nyamukuru mu kubagezaho
izi ndirimbo, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha
abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
By’umwihariko iyi niyo weekend ya mbere ikurikiye ibihe by’amatora abanyarwanda bamazemo igihe kiri hafi y’ukwezi.
Abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe nka ba Bruce
Melodie, Li John n’abandi bagarukanye imbaraga zidasanzwe, mu gihe no ku
ruhande rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abarimo Bosco Nshuti na Sharon Gatete bashyize igorora abakunzi b’ibihangano byabo.
Inyinshi muri izi ndirimbo,
ni izishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu
yabaye ku ya 14 Nyakanga uyu mwaka.
Mu ndirimbo nyinshi
zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z’icyatambutse, InyaRwanda yahisemo
kukugezaho 10 muri zo zakwinjiza neza muri weekend ikurikira ibihe by’amatora
igihugu kimazemo iminsi.
1.
Sowe – Bruce Melodie
2.
Nasinya – Li John ft Social Mula
3.
Twatsinze – Danny Vumbi ft Butera Knowless
4.
Intsinzi – Uncle Austin
5.
Intsinzi ya Papa – Ish Kevin
6.
Mbega Umunezero – Chrisy Neat
7.
Byararangiye Live – Chryso Ndasingwa
8.
Nditinya – La Reina
9.
Nganiriza – Boco Nshuti
10.
Rwanda Shima Imana – Sharon Gatete
Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru, harimo iyitwa "Omubiri" y’umuhanzi Brian Avie yasubiranyemo n’umuhanzi nyarwanda Afrique, "Isaha" y’umuhanzi M Zaidi yahuriyemo na Khalifan Govinda n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO