RFL
Kigali

Bruce Melodie, Li John na Chryso Ndasingwa mu bakugeneye indirimbo nshya za weekend – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/07/2024 19:25
1


Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.



Ikigamijwe nyamukuru mu kubagezaho izi ndirimbo, ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.

By’umwihariko iyi niyo weekend ya mbere ikurikiye ibihe by’amatora abanyarwanda bamazemo igihe kiri hafi y’ukwezi. 

Abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe nka ba Bruce Melodie, Li John n’abandi bagarukanye imbaraga zidasanzwe, mu gihe no ku ruhande rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abarimo Bosco Nshuti na Sharon Gatete bashyize igorora abakunzi b’ibihangano byabo.

Inyinshi muri izi ndirimbo, ni izishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku ya 14 Nyakanga uyu mwaka.

Mu ndirimbo nyinshi zagiye hanze muri iki cyumweru no mu mpera z’icyatambutse, InyaRwanda yahisemo kukugezaho 10 muri zo zakwinjiza neza muri weekend ikurikira ibihe by’amatora igihugu kimazemo iminsi.

1.     Sowe – Bruce Melodie

">

2.     Nasinya – Li John ft Social Mula

">

3.     Twatsinze – Danny Vumbi ft Butera Knowless

">

4.     Intsinzi – Uncle Austin

">

5.     Intsinzi ya Papa – Ish Kevin

">

6.     Mbega Umunezero – Chrisy Neat

">

7.     Byararangiye Live – Chryso Ndasingwa

">

8.     Nditinya – La Reina

">

9.     Nganiriza – Boco Nshuti

">

10. Rwanda Shima Imana – Sharon Gatete

">

Mu zindi ndirimbo zagiye hanze muri iki cyumweru, harimo iyitwa "Omubiri" y’umuhanzi Brian Avie yasubiranyemo n’umuhanzi nyarwanda Afrique, "Isaha" y’umuhanzi M Zaidi yahuriyemo na Khalifan Govinda n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru yoweri 1 month ago
    Muraho nonex nkuntu mwajya muduha namakuru agezweho





Inyarwanda BACKGROUND