Kigali

Byagenze gute ngo Tekno yifashishe umunyarwanda amutegurira igitaramo muri Amerika?- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2024 8:32
0


Augustine Miles Kelechi [Tekno] uri mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Nigeria aherutse gukabya inzozi zo gutaramira mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, nyuma y'uko asabye umunyarwanda Dj Innox usanzwe uhakorera kumufasha agataramira abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.



Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Pana' yari ataramiye muri uyu mujyi. Kandi yagaragaje ko yanogewe n'uburyo abantu bamwakiriye. Ni kimwe mu bitaramo yari amaze igihe yitegura, mu ruhererekane rw'ibindi agomba kuzakorera muri kiriya gihugu gifatwa nk'inzozi kuri benshi.

Uyu musore yatanze ibyishimo mu ijoro ryo ku wa 13 Nyakanga 2024, guhera saa tatu z'ijoro, abantu bataha bamwirahira bitewe n'uburyo yakiriwe.

Ushingiye kuri gahunda y'ibitaramo bye, bigaragara ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, afite igitaramo agomba gukorera ahitwa Silver Spring mu Mujyi wa Maryland muri Amerika.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umunyarwanda Dj Innox usanzwe ategura ibitaramo muri Amerika yavuze ko yakoranye na Tekno mu kumutegurira igitaramo cye nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abasanzwe bashinze ibikorwa bye (Management).

Ariko kandi yavuganye n'uyu muhanzi mu rwego rwo kugirango amenye neza ibyo yari akeneye bijyanye n'imyiteguro y'igitaramo cye.

Ati "Oya! Twakoranye ku gitaramo kimwe ibindi ni 'Management' ye yakomeje kubitegura."

Yavuze ko yishimira uko iki gitaramo cyagenze, kandi ubwitabire bwari hejuru, kuko bakiriye abantu bari hagati ya 500 na 1000.

Ati "Igitaramo cyagenze neza. Cyaritabiriwe. Tekno yatanze ibyishimo ku banyarwanda n'abandi bo mu Burengerazuba bw'Afurika ndetse n'abanyamerika bari bamutegereje cyane. 'Performance' ye yagenze neza, yabikoze neza.

Akomeza ati “Abantu bari bahari, bari hagati ya 500 na 1000. Ni igitaramo twishimira kuba twarateguye nka Innox Entertainment, kandi hari aba Dj ndetse n' abandi bahanzi batandukanye.

Innocent Dushime [DJ Innox] asanzwe abahanzi gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi ndetse ni we Muyobozi wa Innox Entertainment.

Niwe wafashije abarimo Christopher, Bruce Melodie, Platini n'abandi gukorera ibitaramo mu Mujyi itandukanye yo muri kiriya gihugu.

Uretse gutegura ibitaramo by’abahanzi Nyarwanda muri Amerika, uyu mugabo yanagize uruhare mu gushora imari mu buhanzi, kuko yagize uruhare runini mu ikorwa ry’indirimbo ‘Why’ ya Diamond wo muri Tanzania aa The Ben.

Mu 2017, Tekno yataramiye i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘My 250 concert’, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. No muri Kamena 2022 yataramiye i Kigali mu gitaramo ‘Chop Life Kigali’

Ni umuhanzi w'umunya-Nigeria, w'umwanditsi w'indirimbo, Producer n'umubyinnyi ufite konti ya Banki ya miliyoni 6 z'amadorali.

Ni umwe mu bahanzi batanu bakunzwe kandi bakomeye muri Nigeria, kandi yashyize hanze indirimbo zitandukanye mu bihe bitandukanye.

Yamenyekanye ku izina rya Alhaji Tekno. Kuva mu 2012 ari mu muziki, aho yagiye yigwizaho igikundiro cyihariye abifashishijwemo n'inzu zinyuranye z'umuziki bakoranye.

Tekno yakoranye na Label zirimo Kmoney Entertainment, Made Men Music Group kugeza kuri Island Universal Cartel bari gukorana.

Uyu muhanzi yatangiye guhangwa amaso ubwo yasohoraga indirimbo 'Holiday', abifashijwemo na Kmoney Entertainment mu 2012.

Kuva ubwo yasohoye indirimbo anakorana n'abahanzi bakomeye, barimo Davido, Ice Prince, Drake, Zltan Ibie n'abandi benshi.


Dj Innox ari kumwe na Tekno [Uri hagati] nyuma yo kumufasha gutaramira i Kigali



Tekno n’ikipe bakorana n’ibo basabye Dj Innox kubafasha gukorera igitaramo muri Portland



Tekno yataramiye abantu barenga 1000 biganjemo abo mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika no muri Amerika



Tekno yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Pana’, ‘Peace of mind’ n’izindi 








KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PANA' YA TEKNO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND