Li John ari mu bagabo bamaze gushinga imizi mu muziki aho ari mu baririmbyi bari mu bihe byiza ariko akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo z’amajwi. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Nasinya’.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yatunganijwe na Genius uri mu bafite ubumenyi n’ubuhanga bwihariye mu muziki, gusa Li John ubwe agira uruhare mu kuyiyingurura no kuyinononsora.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda
asobanura uko yakozwe, Li John yagize ati: "Nari narayikoze inarangiye, Social Mula
usanzwe ari inshuti yanjye ayumvise arayishima ansaba ko tuyikorana."
Yashimye ubuhanga n’umusanzu wa Social Mula muri iyi ndirimbo, anavuga aho inganzo yavuye. Avuga ko igitekerezo cyavuye ku nshuti ye yamubwiye ko yabengutse umukobwa, kandi ko atari ibisanzwe ahubwo ko yabonye yavamo umugore.
Li John yavuze ko bigora cyane abagabo guhitamo umukobwa bazarushinga, bityo iyo umubonye aba ari
umugisha.
Li John ari mu bahanzi bari batumiwe mu iserukiramuco ryasubitswe
ryagombaga kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari guhurira muri
Capital One n’abarimo The Ben na Diamond Platnumz.
KANDA HANO UREBE NASINYA YA LI JOHN NA SOCIAL MULA
Social Mula umaze igihe gito avuye mu Burayi aho yari amaze igihe kitari gito, yahuje imbaraga na Li John bakorana indirimbo "Nasinya"
Genius On This One ni we watunganije indirimbo 'Nasinya' ya Li John na Social Mula