Kigali

Cavan Sullivan w'imyaka 14 ufite isezerano rya Man City yaciye agahigo muri MLS

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/07/2024 18:59
0


Cavan Sullivan w'imyaka 14 y'amavuko, yaciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi muto muri Shampiyona ya Major League Soccer kuva yatangira gukinwa.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Cavan Sullivan ukinira Philadelphia Union muri Shampiyona ya Major League Soccer, yaciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi muto wakinnye muri iyi shampiyona kuva yabaho. Ibi abigezeho ku myaka 14 y'amavuko.

Ubwo Philadelphia Union yakinaga na New England Revolution, Cavan Sullivan w'imyaka 14 y'amavuko yinjiye mu kibuga ku munota wa 85 mu mukino waberaga mu gace ka Pennsylvania kuri Serabu Park Stadium.

Cavan Sullivan ufite isezerano ko nagira imyaka 18 azajya muri Manchester City, yinjiye mu kibuga Philadelphia Union imaze kugira ibitego bitanu kuri kimwe cya New England Revolution. 

Akimara kugera mu kibuga, yahise akuraho agahigo ka Fredy Adu yari yaraciye muri 2004, ko kuba yari yarakinnye Major League Soccer afite imyaka 14 n'iminsi 306, none Cavan Sullivan yabigezeho afite imyaka 14 n'iminsi 296.

Uyu Cavan Sullivan yahise yiharira agahigo ko kuba ariwe mukinnyi muto muri America ya ruguru ukinnye mu ikipe ikomeye.

Nyuma y'umukino wa Philadelphia Union na New England Revolution, ibinyamakuru byegereye Cavan Sullivan biramuganiriza, nawe agira ati "Mu by'ukuri ndishimye cyane. Izi ni intangiriro zidasanzwe mu mupira w'amaguru.

Ikinshimishije kurushaho ni uko Philadelphia Union iba muri City Football Group, bityo ubu nkaba mfite isezerano ry'uko ningira imyaka 18 nzajya muri Manchester City. Ni ibintu byamaze kuganirwaho, haba Philadelphia Union, Manchester City, umuryango wanjye ndetse n'ushinzwe kundeberera inyungu, byanzurwa ko nzajya mu Bwongereza".

Ibyo kuba Cavan Sullivan ari umukinnyi mwiza uri kuzamuka binashimangirwa n'umutoza wa Philadelphia Union, Jim  Curtin, wemeza neza ko uyu mwana ari umukinnyi uzabica bigacika mu mupira w'amaguru ku isi. 


Cavan Sullivan yaciye agahigo ko kuba umukinnyi muto wakinnye Major League Soccer 


Cavan Sullivan afite isezerano ryo kuzakinira Manchester City 


Cavan Sullivan yatangaje ko yishimiye cyane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND