Umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga bazajya bagaragara ku mukino muri shampiyona y'u Rwanda biyongereye bava kuri 7 bagera kuri 12.
Nyuma
yaho amakipe akina icyiciro cya mbere mu bagabo mu mupira w'amaguru aguriye
abakinnyi by'umwihariko akiganza ku isoko ry'abanyamahanga, ubu umubare
w'abakinnyi bazajya bagaragara ku mukino wavuye ku bakinnyi 7 ugera ku bakinnyi
12.
Ubusanzwe
ikipe ku mukino yabaga yemerewe gukoresha abakinnyi 7 gusa ku mukino, aho
yabaga ishobora kubakoresha bose icya rimwe cyangwa se igakoresha bake abandi
ikabasimbuza ariko ntirenze abakinnyi 7.
Kuri
ubu ikipe izaba yemewe kubanza mu kibuga abakinnyi b'abanyamahanga batarenze 8
gusa ku ntebe y'abasimbura hakaba harimo abandi 4 nabo bashobora gusimbura.
Umwaka ushize w'imikino ni bwo FERWAFA yari yashyizeho itegeko ry'abanyamahanga
7 rivuye kuri 5.
Mu
mwaka ushize w'imikino, ikipe yakinaga icyiciro cya mbere, yari yemerewe
abakinnyi 5 ku mukino, aho ikipe yashoboraga kubakoresha bose icyarimwe babanje
mu kibuga, cyangwa ikaba yakoresha bamwe, abandi bagasimbura ariko ntibarenge
abakinnyi 5 bakoreshejwe ku mukino.
Kuri
ubu, mu mwaka w'imikino ugiye kuza, ikipe izaba yemerewe gukoresha abakinnyi
b'abanyamahanga bagera kuri 7, ndetse bakaba ari bo bazajya bagaragara ku
mukino.
TANGA IGITECYEREZO