Abakinnyi b'Abanyarwanda cyane cyane abakiri bato bakwiriye kwigira kuri mugenzi wabo Ntwari Fiacre waguzwe arenga Miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda kandi ubu yashoboraga kuba ari muri APR FC yo mu Rwanda adahembwa arenze Miliyoni 2 Frw mu kwezi.
Mu ntangiriro z'iki Cyumweru ni bwo byemejwe ko uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yerekeje muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo avuye muri TS Galaxy nayo yo muri iki gihugu asinye amasezerano y'imyaka 3 atanzweho arenga Miliyoni 400 z'Amanyarwanda.
Ntwari Fiacre w'imyaka 24 yatanzweho aka kayabo nyuma y'umwaka umwe gusa yari ageze mu ikipe ya TS Galaxy avuye muri AS Kigali. Akigeramo, ntabwo yabanzaga mu kibuga muri shampiyona ahubwo yakinishwaga mu mikino y'igikombe cya Carling Knockout Cup.
Muri iki gikombe yitwaye neza ndetse atangira no kujya akuramo za penariti, bituma no mu mikino ya shampiyona ahabwa umwanya, naho ytwara neza birangira ari we ubaye umunyezamu wa mbere mu marushanwa yose.
Mu mikino 29 yakinnye mu marushanwa yose muri TS Galaxy, yabashije kurangiza 12, none birangiye yerekeje muri Chiefs ikunzwe kurusha andi makipe yose muri Afurika y'Epfo.
Usibye kuba yaraguzwe amafaranga menshi ahubwo azajya anahembwa akayabo kuko amakuru avuga ko harimo n'uduhimbazamushyi azajya ahembwa agera Miliyoni 15 z'Amanyarwanda ku kwezi ndetse hari n'ibindi yemerewe birimo n'inzu yo kubamo mu mujyi wa Johannesburg.
Ni irihe somo abakinnyi b'Abanyarwanda bakiri bato bakwiriye kwigira kuri Ntwari Fiacre?
Kimwe mu bibazo abakinnyi b'Abanyarwanda bakiri bato bagira ni ukutareba kure ndetse ngo banamenye ko bagera kure. Ntwari Fiacre yazamukiye mu ikipe y'Intare FC muri 2016, akomereza muri APR FC muri 2017 ari umunyezamu wa Gatatu. Mu 2020 yerekeje muri Marine FC ahamara umwaka umwe, ahita yerekeza muri AS Kigali yitwara neza ahamara imyaka 2.
Ubwo yari akimara kwitwara neza muri AS Kigali ndetse no mu Amavubi mu mpeshyi y'umwaka ushize, ikipe ya APR FC yaramushatse ariko arabyanga ahitamo kwerekeza muri TS Galaxy kuko yabonaga ari ho hazamushyira ku itara ku buryo bworoshye.
Aho Ntwari Fiacre yatandukaniye n'abandi bakinnyi b'Abanyarwanda bakiri bato, ni uko yarebye kure akareba ko aramutse yerekeje muri APR FC yari imaze gusubira ku gukinisha Abanyamahanga, kubona umwanya wo gukina byazamugora.
Yabonaga kandi atari nabyo byazamufasha kugera kure, ahubwo ko aramutse agiye hanze y'u Rwanda ari byo byazamufasha, akanabona umwanya wo gukina mu buryo bworoshye.
Ku bandi bakinnyi b'Abanyarwanda bakiri bato iyo APR FC igushatse biba bihagije
Duhereye ku rugero rwa hafi, umukinnyi ukiri muto wari umaze kwigaragaza mu mikino itarenze 3 ari muri Mukura VS, Elie Kategaya yabengutswe na APR FC, ahita ayerekezamo atabanje kureba niba azabona umwanya wo gukina.
Kuva yayigeramo imikino amaze gukina irabarirwa ku ntoki kandi ni umwe mu bakinnyi wabonaga ko aramutse akomereje mu ikipe imuha umwanya wo gukina akabanza akera neza, yazagera kuri byinshi bityo nawe akaba yagurwa Miliyoni 400 Frw.
Iyo ugiye kureba ubona ko abakinnyi b'Abanyarwanda bareba amafaranga y'ako kanya ndetse n'ubuzima bwiza ariko bikarangira bibaye nk'umuriro w'amashara. Ikindi gishobora kuba kibitera ni uko bashobora kuba batizeye impano zabo ku buryo baba bashaka kubyaza amahirwe umusaruro by'ako kanya ariko bitari iby'igihe kirekire.
Ntwari Fiacre warebye kure none akaba yaraguzwe arenga Miliyoni 400 z'Amanyarwanda
Ntwari Fiacre yitwaye neza ari muri AS Kigali, gusa APR FC imushatse arabyanga
Ntwari Fiacre ni we munyezamu wa mbere w'Amavubi kugeza ubu
TANGA IGITECYEREZO