Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu ukomoka muri Congo

Imikino - 17/07/2024 5:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Rayon Sports yasinyishije Rutahizamu ukomoka muri Congo

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Congo-Brazzaville, Prinsse Junior Elenga Kanga wari amaze igihe ari mu Rwanda.

Murera yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande kuri uyu wa  Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024, amasezerano y'imyaka 2.

Iyi kipe isinyishije Prinsse Junior Elenga Kanga nyuma y'uko yari yageze mu Rwanda mu Cyumweru gishize aho byari byitezwe ko ahita ashyira umukono ku masezerano ariko bikaba byari byabanje kugorana bitewe nuko Rayon Sports yamubwiraga ko amafaranga izayamuha nyuma, gusa umukinnyi we akabyanga.

Uyu mukinnyi yavutse tariki 22 Gicurasi 2000, bisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 24 y’amavuko. 

Mu mwaka ushize w'imikino yakinaga muri AS Vita Club iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu kizwi nka “Coupe du Congo " gusa akaba ari mu bakinnyi barekuwe nayo.

Yari yarageze muri iyi kipe avuye muri AS Otôho y’iwabo muri  Congo [Brazzaville] nayo yari yaragezemo muri 2022 avuye muri Club Athlétique Renaissance Aiglon Brazzaville.

Prinsse Junior Elenga Kanga yiyongereye ku bandi bakinnyi Rayon Sports yamaze gusinyisha nka Nshimiyimana Emmanuel “Kabange ", Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga n’Umunyezamu, Ndikuriyo Patient na Niyonzima Haruna.


Rayon Sports yahaye ikaze Prinsse Junior Elenga Kanga 


Prinsse Junior Elenga Kanga yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...